Difference between revisions of "Aho ga karago usize akabando kawe !"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
(Created page with "Yari afatanywe umugore w'abandi'''''«Aho ga karago usize akabando kawe !»''' ni umugani baca iyo bacira umuntu amarenga banga kumumwaza ...")
 
Line 1: Line 1:
 
[[File:Akabando.jpg|200px|thumb|right|Yari afatanywe umugore w'abandi]]'''''«Aho ga karago usize akabando kawe !»''' ni umugani baca iyo bacira umuntu amarenga banga kumumwaza ku cyo yirengagiza bakabimubwira mu kinyabupfura.''
 
Wakomotse ku magambo Bushaku w'i Bwishaza (Kibuye) yabwiye Ruhararamanzi w'i Buberuka (Byumba), amufatanye n'umugore we mu bulili abaguye gitumo; nuko babuze uko babikika nyamugore ashyira mucuti we mu karago aramusohokana; aliko akabando yaje yitwaje gasigara mu nzu; byabaye ahagana mu mwaka w'i 1900.
+
Wakomotse ku magambo Bushaku w'i Bwishaza (Kibuye) yabwiye Ruhararamanzi w'i Buberuka (Byumba), amufatanye n'umugore we mu bulili abaguye gitumo; nuko babuze uko babikika nyamugore ashyira mucuti we mu karago aramusohokana; ariko akabando yaje yitwaje gasigara mu nzu; byabaye ahagana mu mwaka w'i 1900.
  
Abo bagabo bombi Bushaku na Ruhararamanzi baruzuraga bikabije kandi bombi bakamenya gusetse. Bali mu mutwe w'ingabo za Rwabugili zitwa Ingangurarugo. Bukeye Ruhararamanzi akungikana n'umugore wa Bushaku; akajya amwoherereza intashyo rwihishwa. Limwe rero Ruhararamanzi agenderera Bushaku; agezeyo asanga adahali; aliko yagiye bugufi. Yiganilira n'umugore we, bigeza aho amusaba ko balyamana. Muka Bushaku aranga; aliko bitewe n'uko azi ko umugabo atagannye kure. Aramusezeranya, ati «Uzaze umaze kabili hali aho azaba yazindukiye ha kure».
+
Abo bagabo bombi Bushaku na Ruhararamanzi baruzuraga bikabije kandi bombi bakamenya gusetse. Bari mu mutwe w'ingabo za Rwabugili zitwa Ingangurarugo. Bukeye Ruhararamanzi akungikana n'umugore wa Bushaku; akajya amwoherereza intashyo rwihishwa. Rimwe rero Ruhararamanzi agenderera Bushaku; agezeyo asanga adahari; ariko yagiye bugufi. Yiganirira n'umugore we, bigeza aho amusaba ko balyamana. Muka Bushaku aranga; aliko bitewe n'uko azi ko umugabo atagannye kure. Aramusezeranya, ati «Uzaze umaze kabiri hari aho azaba yazindukiye ha kure».
  
Ruhararamanzi arataha. Asiga atumye uwo mugore ngo amubwilire umugabo ko yaje ntahamusange. Nimugoroba Bushaku aratunguka; umugore amubwira ko Ruhararamanzi yaje ntahamusange; aliko ntiyamuhingukiliza ko akagaruka nyuma y'iminsi ibili, kugira ngo Bushaku atazagungira akaguma aho isezerano ligapfa. Ya minsi ishize, Ruhararamanzi araza; asanga Bushaku yazindutse koko; aliko ubwo yageze mu nzira ararwara yanga kuzindukana indwara, arakimirana agaruka iwe.
+
Ruhararamanzi arataha. Asiga atumye uwo mugore ngo amubwirire umugabo ko yaje ntahamusange. Nimugoroba Bushaku aratunguka; umugore amubwira ko Ruhararamanzi yaje ntahamusange; ariko ntiyamuhingukiriza ko akagaruka nyuma y'iminsi ibiri, kugira ngo Bushaku atazagungira akaguma aho isezerano rigapfa. Ya minsi ishize, Ruhararamanzi araza; asanga Bushaku yazindutse koko; aliko ubwo yageze mu nzira ararwara yanga kuzindukana indwara, arakimirana agaruka iwe.
  
Hagati aho, Ruhararamanzi aganira n'umugore. Bimaze akanya baheza abali aho bajya kulyama. Haciyeho akanya abali ku irembo babona Bushaku aramuje aragarutse. Umugaragu w'umugore we abonye ko azagusanga Ruhararamanzi alyamye, yikanyira mu rugo; ahagarara mu mulyango abulira nyirabuja ko umugabo aje. Muka Bushaku abwira Ruhararamanzi, ati «Igumire aha ku bulili ndamulindagiza, ninsohoka ngutware mu karago; dore ko kera nta mugore wo mu bakomeye wasohokaga atitwikiliye akarago.
+
Hagati aho, Ruhararamanzi aganira n'umugore. Bimaze akanya baheza abali aho bajya kuryama. Haciyeho akanya abari ku irembo babona Bushaku aramuje aragarutse. Umugaragu w'umugore we abonye ko azagusanga Ruhararamanzi aryamye, yikanyira mu rugo; ahagarara mu muryango aburira nyirabuja ko umugabo aje. Muka Bushaku abwira Ruhararamanzi, ati «Igumire aha ku buriri ndamurindagiza, ninsohoka ngutware mu karago; dore ko kera nta mugore wo mu bakomeye wasohokaga atitwikiriye akarago.
  
Nuko Bushaku araza asuhuza umugore, amubwira n'uko yageze mu nzira akananirwa akagaruka. Umugore amuha inzoga baraganira; aliko akamulindagiza. Naho Bushaku akaba yakebutse akabando iruhande rwe arakitegereza asanga ali aka Ruhararamanzi; arenzaho arabyihorera. Bigeza aho muka Bushaku agana haruguru ashyira Ruhararamanzi mu karago; bajyamo bombi aramusohokana. Bushaku na we, kugira ngo amenyeshe Ruhararamanzi ko yamumenye, dore ko bombi basetsaga cyane yivugisha mu marenga, ati «Aho ga karago wagenda wagira usize akabando kawe !» Ni nk'aho yamubwiye, ati «Erega naka wisiga ikikuranga nabimenye !»
+
Nuko Bushaku araza asuhuza umugore, amubwira n'uko yageze mu nzira akananirwa akagaruka. Umugore amuha inzoga baraganira; ariko akamurindagiza. Naho Bushaku akaba yakebutse akabando iruhande rwe arakitegereza asanga ari aka Ruhararamanzi; arenzaho arabyihorera. Bigeza aho muka Bushaku agana haruguru ashyira Ruhararamanzi mu karago; bajyamo bombi aramusohokana. Bushaku na we, kugira ngo amenyeshe Ruhararamanzi ko yamumenye,dore ko bombi basetsaga cyane yivugisha mu marenga, ati «Aho ga karago wagenda wagira usize akabando kawe !» Ni nk'aho yamubwiye, ati «Erega naka wisiga ikikuranga nabimenye !»
  
Ruhararamanzi abyumvise aratwarwa akubita igitwenge. Bushaku na we biba uko. Ruhararamanzi ava mu karago bararamukanya; balicara banywa inzoga babihindura ibitwenge : na we umugore aho ali aradagadwa. Aliko Bushaku ntiyabyitaho asa n'ubizimanganya kuko yali inshuti ikomeye ya Ruhararamanzi. Kuva ubwo rero, baba babonye umuntu ushaka kwigira nyoni nyinshi nyamara ibye byamenyekanye, bakamubwilira mu marenga banga kumumwaza, bati «Aho ga karago usize akabando kawe !»  
+
Ruhararamanzi abyumvise aratwarwa akubita igitwenge. Bushaku na we biba uko. Ruhararamanzi ava mu karago bararamukanya; baricara banywa inzoga babihindura ibitwenge : na we umugore aho ari aradagadwa. Ariko Bushaku ntiyabyitaho asa n'ubizimanganya kuko yari inshuti ikomeye ya Ruhararamanzi. Kuva ubwo rero, baba babonye umuntu ushaka kwigira nyoni nyinshi nyamara ibye byamenyekanye, bakamubwirira mu marenga banga kumumwaza, bati «Aho ga karago usize akabando kawe !»  
  
Gusiga akabando=gusiga ikikuranga.
 
Gusiga akabando=gusiga ikikuranga.

Revision as of 09:18, 4 June 2012

Yari afatanywe umugore w'abandi
«Aho ga karago usize akabando kawe !» ni umugani baca iyo bacira umuntu amarenga banga kumumwaza ku cyo yirengagiza bakabimubwira mu kinyabupfura.

Wakomotse ku magambo Bushaku w'i Bwishaza (Kibuye) yabwiye Ruhararamanzi w'i Buberuka (Byumba), amufatanye n'umugore we mu bulili abaguye gitumo; nuko babuze uko babikika nyamugore ashyira mucuti we mu karago aramusohokana; ariko akabando yaje yitwaje gasigara mu nzu; byabaye ahagana mu mwaka w'i 1900.

Abo bagabo bombi Bushaku na Ruhararamanzi baruzuraga bikabije kandi bombi bakamenya gusetse. Bari mu mutwe w'ingabo za Rwabugili zitwa Ingangurarugo. Bukeye Ruhararamanzi akungikana n'umugore wa Bushaku; akajya amwoherereza intashyo rwihishwa. Rimwe rero Ruhararamanzi agenderera Bushaku; agezeyo asanga adahari; ariko yagiye bugufi. Yiganirira n'umugore we, bigeza aho amusaba ko balyamana. Muka Bushaku aranga; aliko bitewe n'uko azi ko umugabo atagannye kure. Aramusezeranya, ati «Uzaze umaze kabiri hari aho azaba yazindukiye ha kure».

Ruhararamanzi arataha. Asiga atumye uwo mugore ngo amubwirire umugabo ko yaje ntahamusange. Nimugoroba Bushaku aratunguka; umugore amubwira ko Ruhararamanzi yaje ntahamusange; ariko ntiyamuhingukiriza ko akagaruka nyuma y'iminsi ibiri, kugira ngo Bushaku atazagungira akaguma aho isezerano rigapfa. Ya minsi ishize, Ruhararamanzi araza; asanga Bushaku yazindutse koko; aliko ubwo yageze mu nzira ararwara yanga kuzindukana indwara, arakimirana agaruka iwe.

Hagati aho, Ruhararamanzi aganira n'umugore. Bimaze akanya baheza abali aho bajya kuryama. Haciyeho akanya abari ku irembo babona Bushaku aramuje aragarutse. Umugaragu w'umugore we abonye ko azagusanga Ruhararamanzi aryamye, yikanyira mu rugo; ahagarara mu muryango aburira nyirabuja ko umugabo aje. Muka Bushaku abwira Ruhararamanzi, ati «Igumire aha ku buriri ndamurindagiza, ninsohoka ngutware mu karago; dore ko kera nta mugore wo mu bakomeye wasohokaga atitwikiriye akarago.

Nuko Bushaku araza asuhuza umugore, amubwira n'uko yageze mu nzira akananirwa akagaruka. Umugore amuha inzoga baraganira; ariko akamurindagiza. Naho Bushaku akaba yakebutse akabando iruhande rwe arakitegereza asanga ari aka Ruhararamanzi; arenzaho arabyihorera. Bigeza aho muka Bushaku agana haruguru ashyira Ruhararamanzi mu karago; bajyamo bombi aramusohokana. Bushaku na we, kugira ngo amenyeshe Ruhararamanzi ko yamumenye,dore ko bombi basetsaga cyane yivugisha mu marenga, ati «Aho ga karago wagenda wagira usize akabando kawe !» Ni nk'aho yamubwiye, ati «Erega naka wisiga ikikuranga nabimenye !»

Ruhararamanzi abyumvise aratwarwa akubita igitwenge. Bushaku na we biba uko. Ruhararamanzi ava mu karago bararamukanya; baricara banywa inzoga babihindura ibitwenge : na we umugore aho ari aradagadwa. Ariko Bushaku ntiyabyitaho asa n'ubizimanganya kuko yari inshuti ikomeye ya Ruhararamanzi. Kuva ubwo rero, baba babonye umuntu ushaka kwigira nyoni nyinshi nyamara ibye byamenyekanye, bakamubwirira mu marenga banga kumumwaza, bati «Aho ga karago usize akabando kawe !»

Gusiga akabando=gusiga ikikuranga.

Hifashishijwe

Minisiteri y’Amashuli Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirali by’insigamigani, Kigali, 1986, pp.30-31].