Difference between revisions of "Impeta z’ubutwari mu Rwanda rwo hambere"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
 
(5 intermediate revisions by the same user not shown)
Line 1: Line 1:
 
U Rwanda tuzi uyu munsi si ko rwanganaga uhereye ku mwami wa mbere Gihanga wahanze u Rwanda ukagera kuri Kigeli IV Rwabugili, umwami watumye u Rwanda rubasha kwanda (kwaguka) ari naho haturutse izina Rwanda.
 
Amateka atubwira ko umutima w’u Rwanda ari agace ka Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba. Kugira ngo u Rwanda rwaguke, abagabo bose batabariraga igihugu bakakirwanira, Nibwo bigaruriye Ndorwa na Nduga ndetse na Marangara barakomeza bagera mu Kinyaga n’ahandi. Uwagiraga ubutwari ku rugamba yashimirwaga n’umwami akamwambika impeta z’ubutwari ari byo twakwita amapeti mu iki gihe.
+
Amateka atubwira ko umutima w’u Rwanda ari agace ka Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba. Kugira ngo u Rwanda rwaguke, abagabo bose batabariraga igihugu bakakirwanira, Nibwo bigaruriye Ndorwa na Nduga ndetse na Marangara barakomeza bagera mu Kinyaga n’ahandi. Uwagiraga ubutwari ku rugamba yashimirwaga n’umwami akamwambika impeta z’ubutwari ari byo twakwita amapeti mu iki gihe.Kugira ngo umuntu agaragaze umubare w'ababisha yishe, ntabwo yabivugaga mu magambo gusa ahubwo yatahanaga ibihanga byabo ndetse n'ibishahu(amabya n'ubugabo bw'abo yishe)ibyo bigatuma yemerwa nk'ukwiriye izo mpeta.
  
Intwari yicaga ababisha barindwi ku rugamba yambikwaga impeta bita Umudende. Uwo mudende wari icyuma kimeze nk’umukwege bambaraga mu ijosi gitunzweho amashinjo (inyuma bicuze nk’umuhunda ucuritse birimo amarebe nk’ayo mu nzogera).
+
*Intwari yicaga ababisha barindwi ku rugamba yambikwaga impeta bita Umudende. Uwo mudende wari icyuma kimeze nk’umukwege bambaraga mu ijosi gitunzweho amashinjo (inyuma bicuze nk’umuhunda ucuritse birimo amarebe nk’ayo mu nzogera).
Indi mpeta y’ubutwari yari impotore yambikwagwa umuntu wivuganye ababisha cyangwa abanyamahanga 14 abatsinze ku rugamba. Nyuma y’urugamba yambikwaga umuringa usa n’amazi uzinze nk’inyabubiri akawambara ku kuboko kw’iburyo.
+
  
Ipeti ry’ikirenga ryari gucana uruti. Iyo mpeta yahabwaga umuntu wishe ababisha 21 ku rugamba. Kugira ngo ayihabwe ibwami haberaga imihango ikomeye ikitabirwa n’umwami ubwe. Uwo muntu wavunye uruti yabaga yubashywe bitavugwa akanafatwa nk’intwari y’ikirenga.
+
*Indi mpeta y’ubutwari yari impotore yambikwagwa umuntu wivuganye ababisha cyangwa abanyamahanga 14 abatsinze ku rugamba. Nyuma y’urugamba yambikwaga umuringa usa n’amazi uzinze nk’inyabubiri akawambara ku kuboko kw’iburyo.
Uwagize ubutwari akabiratira abandi mu kivugo cyabimburiga kandi kinasoza ikintu cyose avuze. Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba.
+
  
Ubutwari bwo ku rugamba ni ubwo ku gihe cya Gihanga I Ngomijana na Kigeli IV Rwabugili. Muri iki gihe dukeneye kugira ubutwari ku rugamba rwo kurwanya ubukene no kubwikuramo, kurwanya indwara zidakira nka Sida, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guharanira ubumwe bw’Abanyarawanda n’ibindi. Ejo ejobundi ubutwari bwawe buzamenyekana mu gihugu cyawe ndetse byambuke imipaka baguha ibihembo ubutitsa.
+
*Impeta y’ikirenga yari gucana uruti. Iyo mpeta yahabwaga umuntu wishe ababisha 21 ku rugamba. Kugira ngo ayihabwe ibwami haberaga imihango ikomeye ikitabirwa n’umwami ubwe. Uwo muntu wavunye uruti yabaga yubashywe bitavugwa akanafatwa nk’intwari y’ikirenga.Icyo gihe yahabwaga imisozi yo gutegeka n'amashyo amagana.Umubare w'amashyo y'inka yahabwaga byaterwaga n'urwego abo yishe bari barimo.Urugero nk'uwishe igikomangoma ntiyagororerwaga amashyo angana n'ay'uwishe rubanda rusanzwe,uwishe umugaba w'ingabo ntiyagororerwaga nk'uwishe umusirikare usanzwe.Icyiyongereye kuri ibyo,yasonerwaga urugamba agahabwa inshingano y'umutekereza mukuru w'ibitero.Uwagize ubutwari akabiratira abandi mu kivugo cyabimburiga kandi kinasoza ikintu cyose avuze.  
 +
 
 +
Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba.
 +
[[Category:Ubutwari]]

Latest revision as of 09:16, 30 April 2012

U Rwanda tuzi uyu munsi si ko rwanganaga uhereye ku mwami wa mbere Gihanga wahanze u Rwanda ukagera kuri Kigeli IV Rwabugili, umwami watumye u Rwanda rubasha kwanda (kwaguka) ari naho haturutse izina Rwanda.

Amateka atubwira ko umutima w’u Rwanda ari agace ka Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba. Kugira ngo u Rwanda rwaguke, abagabo bose batabariraga igihugu bakakirwanira, Nibwo bigaruriye Ndorwa na Nduga ndetse na Marangara barakomeza bagera mu Kinyaga n’ahandi. Uwagiraga ubutwari ku rugamba yashimirwaga n’umwami akamwambika impeta z’ubutwari ari byo twakwita amapeti mu iki gihe.Kugira ngo umuntu agaragaze umubare w'ababisha yishe, ntabwo yabivugaga mu magambo gusa ahubwo yatahanaga ibihanga byabo ndetse n'ibishahu(amabya n'ubugabo bw'abo yishe)ibyo bigatuma yemerwa nk'ukwiriye izo mpeta.

  • Intwari yicaga ababisha barindwi ku rugamba yambikwaga impeta bita Umudende. Uwo mudende wari icyuma kimeze nk’umukwege bambaraga mu ijosi gitunzweho amashinjo (inyuma bicuze nk’umuhunda ucuritse birimo amarebe nk’ayo mu nzogera).
  • Indi mpeta y’ubutwari yari impotore yambikwagwa umuntu wivuganye ababisha cyangwa abanyamahanga 14 abatsinze ku rugamba. Nyuma y’urugamba yambikwaga umuringa usa n’amazi uzinze nk’inyabubiri akawambara ku kuboko kw’iburyo.
  • Impeta y’ikirenga yari gucana uruti. Iyo mpeta yahabwaga umuntu wishe ababisha 21 ku rugamba. Kugira ngo ayihabwe ibwami haberaga imihango ikomeye ikitabirwa n’umwami ubwe. Uwo muntu wavunye uruti yabaga yubashywe bitavugwa akanafatwa nk’intwari y’ikirenga.Icyo gihe yahabwaga imisozi yo gutegeka n'amashyo amagana.Umubare w'amashyo y'inka yahabwaga byaterwaga n'urwego abo yishe bari barimo.Urugero nk'uwishe igikomangoma ntiyagororerwaga amashyo angana n'ay'uwishe rubanda rusanzwe,uwishe umugaba w'ingabo ntiyagororerwaga nk'uwishe umusirikare usanzwe.Icyiyongereye kuri ibyo,yasonerwaga urugamba agahabwa inshingano y'umutekereza mukuru w'ibitero.Uwagize ubutwari akabiratira abandi mu kivugo cyabimburiga kandi kinasoza ikintu cyose avuze.

Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba.