Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Jeannette Kagame (Jeannette Nyiramongi, yavutse tariki 10 Kanama 1962) ni umufasha wa
Paul Kagame. Yabaye First Lady w’u Rwanda ubwo Paul Kagame yafataga ubutegetsi mu mwaka w’i 2000. Bombi bafitanye abana bane.
Jeannette Kagame yatahutse mu gihugu cye cy’u Rwanda nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda mu mwaka w’1994. Kuva icyo gihe yatangiye kujya akora ibikorwa binyuranye byo gutanga ubufasha ku babukeneye abinyujije mu miryango itandukanye, benshi mu bitabwagaho barimo by’umwihariko imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yo mu Rwanda ndetse n’icyorezo cya SIDA.
Jeannette Kagame yakiriye inama ya mbere y’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika yibanze ku bana no kurwanya SIDA, ibera I Kigali muri Gicurasi 2001. Iyi nama ni yo yaje kuganisha ku ishingwa ry’umushinga PACFA(Protection and Care of Families against HIV/AIDS), iyi yaje guhinduka Imbuto Foundation mu mwaka wa 2007.
soma inkuru irambuye Jeannette Kagame