Ingabe Nsangwabutaka

From Wikirwanda
Revision as of 12:20, 24 November 2010 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

Abasangwa-butaka mu mateka y’impugu zaremye u Rwanda ,bari abaturage bo muri izo mpugu nyine ku mwaduko w’ingoma –ngabe Nyiginya ,ubwo yigaruriraga izo mpugu.Amateka y’uruhererekane iyo ahereye ku bwoko,abasangwabutaka atubwira yuko bari Abazigaba ,Abasinga n’Abagesera;yahera ku gisekuru akatubwira ko hari Abarenge,Abongera n’Abenengwe,akagusha no ku Ngabe zabo. Reka duhere kuri iyo ngingo y’igisekuru kuko ariyo isa n’itaziguye cyane.

Abarenge

Abarenge bari igitsina cy’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza w’Ingoma yabo .Nibo baba baradukanye amasuka n’inyundo .Bari bafite imitarimba bafukuzaga amariba y’inka zabo .Amariba maremare yo mu Rwanda rwo hambere nibo bayafukuye.Abarenge ubwoko bwabo bwari Abasinga,bikavuga =Abatsinze ,indangabwoko yabo ikaba SAKABAKA.Abarenge bari biganje mu Rwanda rwagati ,ariko cyane cyane Masaka ya Rugarika ho mu mu Rukoma muri Komini Runda (Akarere ka Kamonyi ).Runda niwo wari umurwa mukuru wabo.Ingoma -Ngabe yabo yitwaga MPATSIBIHUGU.

Abongera

Abongera bwari ubwoko bw’ibikomangoma byagengaga Ubwanacyanbwe n’Uburiza .Ingabe y’Ubwanacyambwe yari KAMUHAGAMA ,iza kunyagwa na Mukjobanya ayinyaze Nkuba ya Nyabakonjo wari umwami w’Ubwanacyambwe agahungira I Bugufi amaze kuneshwa . Umwami w’Uburiza yari Mugina umurwa mukuru we wari im Nyamitanga ho kuri Jari ya Komini Rutongo,(ubu ni mu Karere ka Gasabo),Ingabe y’ Uburiza yari BUSHIZIMBEHO,yaje kwigarurirwa na Mukobanya amaze kunesha no kwica Mugina wari umwami w’Uburiza.

Abenengwe

Abenengwe bwari ubwoko bw’Ibikomangoma by’I Ngozi Kayanza mu Burundi byambukiranyije ingoma ya byo igasingira impugu za Butare na Gikongoro ,zikikije ibisi bya Huye,n’ibisi bya Nyakibanda,byaje kwitwa Ibisi bya Nyagakecuru ,biturutse ku Mugabekazi Banginzage nyina wa Rubuga umwami w’u Bungwe ,bahimbye Nyagakecuru wari ufite umurwa we mu mpinga ya Nyakibanda .Izo mpugu Abenengwe bagengaga zaremaga ingoma bitaga ingoma z’abiyunze arizo:

  • U Busanza bwa bwa Nkuba ya Bagumana
  • U Bufundu bwa Rubuga rwa Kagogo
  • U Bungwe bwa Rubuga rwa Samukende

Ku ngoma ya MUTARA I SEMUGESHI (Muyenzi ) abami b’izo mpugu z’Abenengwe bateye abanyarwanda babanyagira inka .Abanyarwanda bar4ahurura baratabara,urugamba rurarema bararasana barasizora.Abanyarwanda baza kubanesha bigarurira impugu z’Abenengwe: Bigarurira u Busanza,bigarurira u Bufundu Bigarurira u Bungwe bica n’umwami wabo Rubuga rwa Samukende Bica nyina Benginzage ariwe “Nyagakecuru” Banyaga n’Ingabe yabo NYAMIBANDE; basanze yaraye bayitera urwuma bakurizaho kuyita “RWUMA “

Hifashishijwe

  • Ingoma i Rwanda,Simpenzwe Gaspard ,1992)