Ugiye i Buryasazi azirya mbisi

From Wikirwanda
Revision as of 06:59, 15 December 2010 by Meilleur (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search
.
Kera habayeho umukobwa bamushyingira i Buryasazi. Nyirabukwe agize ngo aramuhereza isazi yatetse, nyiramama wanjye aranga ngo iwabo ntibarya isazi.

Bukeye nyirabukwe yenda akabya ashyiramo isazi, arapfundikira atereka ku ziko. Ahamagara umukazana we aramubwira ati « mwana wanjye, ngutwo utuboga twa sobukwe, uramenye ntidushirire, ucanire neza, nguwo n'umunyu uze gushyiramo twe tugiye guhinga kure.» Nuko nyirabukwe yegura isuka akurikira abahinzi mu murima. Wa mugeni aherako yegera iziko aracanira. Isazi zimaze guhwana, igihe cyo gushyiramo umunyu kigeze, awushyiramo, ageze aho yenda agati akozamo ararigata ngo yumve uko bimeze; akojeje ku rurimi, yumva biraryoshye. Atereka akabya hasi akomeza gukozamo agati arigata; akabya kamaze guhora, araterura arumika ku munwa, rwumirana ubwo!

Nuko yigunga aho agakono kamubayeho ingunga! Igihe cy'amahingura kigeze, birashyira nyirabukwe araza. Ageze mu rugo ahamagara umukazana we ati « mbe nyamwali.» Undi yitabira mu gakono, ngo « HUUM.» « Ngwino unture.» « HUUM.» Nyirabukwe ageze aho yinjira mu nzu asanga agakono kumiye ku mukazana we, aratangara ati «byakugendekeye bite?» Undi abura icyo avuga. Nyirabukwe akamukuraho aragenda azana izindi sazi arateka, ashyiramo umunyu, igihe cy'ikaraba kigeze, ntiyirirwa abaza umukazana, amuhereza amazi arakaraba, kuko yari azi ko yavuye ku izima ! Nuko ashyira aho ngaho bararya.

Ngaho aho umugani wakomotse ngo "Ugiye i Buryasazi azirya mbisi!"

Hifashishijwe

  • Ibirari by’insigamigani, igitabo cya mbere (icapiro rya 3), icapiro ry’ ingoro y’umurage w’u Rwanda, 2005