Ngororero
Ihana imbibi n'Uturere dutanu 5:
-Mu majyaruguru y'uburasirazuba hari Gakenke
-Mu majyaruguru hari Nyabihu
-Mu majyepfo hari Karongi
-Mu Burasirazuba hari Muhanga na Rutsiro mu Burengerazuba.
Ikicaro cy'akarere kiri ku muhanda Muhanga-Ngororero-Kabaya-Mukamira kuri km 46,6 uvuye Muhanga na km 60 ugana Mukamira.
Imiterere
Akarere kagizwe n'imisozi miremire yungikanya n'ibibaya. Ubutumburuke bw'aho ni hagati ya metero 1,460 na metero 2,883, umusozi muremure cyane waho ni uwa Bweru uri mu Murenge wa Muhanda ufite ubutumburuke bwa metero 2,883.4. Impuzandego y'ubutumburuke ni metero 1,500. Impinga ndende cyane uzisanga mu ishyamba rya Gishwati nka Mugano (2,842.1 m), Butimba (2,833.5 m), n'ahandi nka Kagano (2,450 m), Nyaburama (2,427 m), Ntaganzwa (2,257 m), Rushari (2,059 m), Gatwenabo (2,023 m), Mushyiga (1,930 m) na Ruhunga (1,978 m).
Ibihe by'imvura n'izuba ni bine. Impuzandengo y'ubuhehere ku mwaka ni degree 18°C, Ariko buhinduka hakurikijwe ubutumburuke bw'imisozi. Uko ibyo bihe bikurikirana: Umuhindo kuva mu Kwakira kugera mu Ukuboza; Igihe cy'imvura iringaniye, Igihe abahinzi batera imbuto zinyuranye; Urugaryi Mutarama−Gashyantare igihe k'izuba riringaniye; Itumba Werurwe−Kamena igihe k'imvura nyinshi,hari indi imyaka iterwa,n'igihe cy'izuba ryinshi Nyakanga−Nzeri, igihe cy'isarura ry'imyaka no guhinga ibishanga.
Akarere ka Ngororero ni akarere k'amazi menshi kuko kari mu kibaya kigari cy'uruzi rwa Nili, kubera n'imisozi miremire myishi mu bibaya byayo hari ibiyaga n'imigezi inyuranye. Umugezi w'ingenzi ni Nyabarongo, n'iyindi nka; Rubagabaga, Mukungwa, Satinsyi, Muhembe, Kibirira, Rukubi, Kintiti, Nyampiri, Mugunda, Giciye, Rucanzogera,, Nyantanga and Gasumo.
Mu nyamaswa higanje cyane Inyoni n'ibisiga nka Kagoma, Ibyiyoni, n'ibihunyira n'izindi nk'inuma, inkware, intashya, ibishwi n'imisambi. Hari n'izindi nyamaswa ntoya. Nkuko byagenze henshi mu gihugu ishyamba rya kimeza ryagiye rigabunuka mu buso kubera umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage. Ariko hari ahakiri ibisigara nko hejuru ku misozi. Ubu ibimera ahanini bigizwe n'inturu n'ibindi biti by'ishyamba mu mpande z'imirima.
Ubuzima
Hari ibigonderebuzima 12 n'amavuriro 2 mu Karere ka Ngororero. Abantu bitabiriye mitueri kuburyo imibare igera kuri 95% y'abaturage bose biyandikishije mu mutuweri ku buryo biborohera gushobora kwivuza. Kwitabira kuboneza urubyaro birakyari hasi kuburyo 10% gusa by'abashakanye aribo babyitabira kandi ibi ntabwo bifasha muri gahunda ya leta yokugabanya umuvuduko wubwiyongere bw'abantu. Ariko akarere kitabiriye gukingiza abana indwara zibyorezo ubu umubare w'abana bakingiwe ni 87% by'abana bose. Abipimishije kubushakye agakoko gatera SIDA ni 17% naho abagore bipimisha batwite n'ababyarira kwa muganga ni 53%. Mu rwego rwo kurwanya malariya, ubuyobozi bw'akarere butanga inzitiramubu ku babyeyi batwite igihe baje kwipimisha kandi hari gahunda ku rwego rw'igihugu yogutera umuti wica imibu mugihugu kuburyo byagize akamaro mu karere hagabanywa umubare wabarwara malariya.
Uburezi
Uburezi mu karere bukorerwa mu mashuri y'incukye, amashuri abanza, n'ayisumbuye. Hari n'ibigo byigisha gusoma no kwandika. Ibigo byo guhungura abakozi byo n'amashuri makuru ntabihari. Akarere ka Ngororero gafite ibigo by'amashuri abanza 220 ibyinshi muri byo byashyizweho n'abikorera ku giti kyabo n'ababyeyi. Abanyeshuli bo mashuri abanza mu karere agera kuri 7,286 harimo abahungu bagera kuri 3,571 naho abakobwa ni 3,715. Abana batangira kwiga bafite hagati y'imyaka itatu n'itanu. Ikigereranyo ky'umubare w'abana kumwarimu n'abanyeshuri 33 kumwarimu umwe . Abanyeshuri biga amezi 9 ku mwaka agabanyijemo ibihembwe bitatu. Abarimu bagera kuri 263, abagabo ni 53 naho abagore ni 210 bose babyigiye. Abenshi muri bo bahembwa n'ababyeyi. Amashuri amwe agiye acumbitse mu mazu y'amatorero cyangwa amazu y'abikorera. Nta mazi meza cyangwa amashanyarazi ndetse n'ubwiherero buhari bumeze nabi Nubwo ubuyobozi bw'Akarere n'ababyeyi bafatanyije kugirango batenze imbere uburezi mu mashuri abanza bitewe nibibazo byinshi harimo kubura ibikoresho, imfasha nyigisho zidahagije, n'amazu adahagije cyangwa ashaje, nta mashanyarazi, nta nteganyanyigisho, n'abarimu baminuje bahari nta n'agahimbazamusyi bahabwa.
Ubuhinzi
Ubukungu bw'akarere bwibanze ku buhinzi n'ubworozi ariko imirenge igenda itezwa imbere gatoya. Ibiribwa bihingwa akenshi harimo imyumbati, ibijumba, ibishimbo, amasaka, soya, amashaza, ibitokyi, ibirayi, ibigori n'imboga. Akarere kandi gahinga ikawa n'icayi nk'ibihingwa bitanga umusaruro ishimishije. Hari za sitasiyo zitungaya ikawa zimaze kwiyongera mu karere kandi ibi bikaba bituma agakiro k'ikawa yacu kw'isoko mpuzamahanga kiyongera nokwinjiza amafaranga kubahinzi kukiyongera bikazamura n'iterambere ry'akarere muri rusange. U bworozi mu karere ka Ngororero burimo inka, ihene, intama, ingurube, inkoko n,ibindi. Ibyerekyeranye no kuroba amafi, ntabwo biratera imbere kuko akarere kagifite ibiziba bikyeya nibihari byarangiritse kuburyo bidakoreshwa. Abaganga binyamaswa nibakyeya kandi bafite ibikoresho bidahagije kuburyo bafite ikibazo mu ngyendo zabo bazenguruka akarere kose.