Ndasingwa Landoald

From Wikirwanda
Revision as of 03:09, 6 January 2011 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

Ndasingwa Landoald uzwi ku izina rya Lando yari umunyapolitiki w’umunyarwanda, akaba yari umuyobozi w’ ishyaka riharanira ukwishyira n’ ukwizana(PL). Yishwe mw’ ikubitiro rya jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki 7 Mata 1994.

Ndasingwa yahoze ari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda. Ku itariki 17 Gashyantare 1994 Roméo Dallaire wari umugaba w’ ingabo z’ Umuryanngo w’ Abibumbye (MINUAR), yabonye amakuru avuga ko hari umugambi wo kwica Landoald na Kavaruganda Joseph, Dallaire ngo yabibwiye abayobozi ariko abona bitabatunguye. Kun itariki 7 Mata 1994 nyuma y’ urupfu rwa Habyarimana, Lando n’ umugore we w’ umunyekanada ndetse n’ abana babo bakuwe mu rugo rwabo n’ abasirikare bari bashinzwe kurinda Perezida maze baricwa.

Hifashishijwe

  • Wikipedia.org