Indirimbo yubahiriza igihugu y' u Rwanda
Rwanda Nziza mu nyandiko
Rwanda nziza Gihugu cyacu
Wuje imisozi, ibiyaga n’ibirunga
Ngobyi iduhetse gahorane ishya.
Reka tukurate tukuvuge ibigwi
Wowe utubumbiye hamwe twese
Abanyarwanda uko watubyaye
Berwa, sugira, singizwa iteka.
Horana Imana murage mwiza
Ibyo tugukesha ntibishyikirwa
Umuco dusangiye uraturanga
Ururimi rwacu rukaduhuza
Ubwenge, umutima, amaboko yacu
Nibigukungahaze bikwiye
Nuko utera imbere ubutitsa.
Abakurambere b’intwari
Bitanze batizigama
Baraguhanga uvamo ubukombe
Utsinda ubukoroni na mpatsibihugu
Byayogoje Afurika yose
None uganje mu bwigenge
Tubukomeyeho uko turi twese.
Komeza imihigo Rwanda dukunda
Duhagurukiye kukwitangira
Ngo amahoro asabe mu bagutuye
Wishyire wizane muri byose
Urangwe n’ishyaka utere imbere
Uhamye umubano n’amahanga yose
Maze ijabo ryawe riguhe ijambo.