Burera
From Wikirwanda
Akarere ka Burera ni kamwe mu turere dutanu (5) tugize intara y'amajyaruguru, kashyizweho n'itegeko N029/2005 yo ku wa23/12/2005 rijyanye no gushyiraho uturere tw'u Rwanda icyicaro cyako kiri ahitwa Kirambo
Akarere ka Burera kagizwe n'imirenge 17 ariyo: "Bungwe, Butaro, Cyanika, Cyeru, Gahunga, Gatebe, Gitovu, Kagogo, Kinoni, Kinyababa, Kivuye, Nemba, Rugarama, Rugengabari, Ruhunde, Rusarabuye na Rwerere "Utugari ni 69, imidugudu ni 571.Abaturage bose ni 325988 .Abarengeje imyaka 18 ni 150.009 Gahana imbibi na:
-Mu majyaruguru:Igihugu cya Uganda
-Mu Majyepfo:Akarere ka Gakenke na Rulindo.
-Iburasirazuba:Akarere ka Gicumbi.
-Iburengerazuba:Akarere ka Musanze. kari ku butumburuke bungana na metero 2100.