Bernard Makuza

From Wikirwanda
Revision as of 11:04, 4 December 2010 by Wikiadmin (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search
Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Bernard Makuza
Bernard Makuza (yavutse mu 1961) ni umunyapolitiki w’umunyarwanda wabaye Minisitiri w’Intebe wa munani w’u Rwanda kuva tariki 8 Werurwe 2000 kugeza magingo aya. Abyarwa na Makuza Anastase, nawe wabaye Minisitiri mu gihe cya Repubulika ya mbere, kubwa Perezida Gregoire Kayibanda, aho yari Minisitiri w'Uburezi, hagati y'1969 na 1973.

Bernard Makuza yahoze ari umurwanashyaka w’Ishyaka Riharanira Demokarasi (MDR), mbere y’uko iryo shyaka riseswa ubwo ryashinjwaga ingengabitekerezo y’ivangura ry’amoko no kwibutsa amateka mabi. Yaje gusezera muri MDR mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe tariki 8 Werurwe 2000, umwanya yashizweho n’uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe, Pasteur Bizimungu, nyuma yo kwegura kw’uwari Minisitiri w’Intebe, Pierre Celestin Rwigema, wari umaze iminsi avugwa nabi mu itangazamakuru. Kuri ubu Makuza nta shyaka na rimwe abarizwamo.

Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Bernard Makuza yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, nyuma aza kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage. Tariki 8 Werurwe mu mwaka 2008 yagumye ku mwanya yari asanzweho muri guverinoma nshya yari igizwe n’abamisitiri 21 ndetse n’abanyamabanga ba leta batandatu.

Makuza ni mubyara wa Perezida Kagame – Se wa Kagame avukana na nyina wa Makuza. Taliki ya 13 Nzeli 2010 Bernard Makuza yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe muri guverinoma nshya.


Hifashishijwe


Ku zindi mbuga