Difference between revisions of "Gicanda Rosalie"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
 
(15 intermediate revisions by 3 users not shown)
Line 1: Line 1:
Umwamikazi '''Rosalie Gicanda''' yari umugore wa Mutara III Rudahigwa akaba ariwe mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda yashyingiwe na Mutara Rudahigwa nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’ umwami, yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma Yuko uwa mbere ariwe Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe nuko atabyaraga,gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bigaragara ko Rudahigwa ariwe utarabyaraga.
+
[[File:gicanda.jpg|200px|thumb|right|Umwamikazi Gicanda Rosalie]]'''Gicanda Rosalie'''  yavutse mu w’1928, Akaba yari umukobwa ukomoka mu muryango w’Abanyiginya.Gicanda Rosalie yari umugore muremure benshi bemeza ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi ubwo abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami bambaye uko bavutse, bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe nuko atashoboraga kubyihanganira, ibi byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza.
 +
Tariki 13 Mutarama 1942 nibwo Gicanda yashyingiranwe n'umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre imbere y'Imana, ubu bukwe bwabo bwari bunyuranyije n'amahame y'ubwiru bitewe n'uko Gicanda n'Umwami Rudahigwa bakomokaga mu muryango umwe w'Abanyiginya.  
  
Ni kw'itariki 13 mutarama 1942 ubwo yashyingiranwaga n'umwami Mutara III Rudahigwa imbere y' Imana ubu bukwe bwabo bwari bunyuranyije n' amahame y' ubwiru bitewe n' uko Gicanda yakomokaga mu muryango umwe w'Abanyiginya n'umwami Rudahigwa.
+
Gicanda Rosalie ni Umwamikazi wari umugore w'umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre, akaba ari we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda.Yashyingiwe na Mutara Rudahigwa nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’umwami, yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y'uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe nuko atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bigaragara ko Rudahigwa ariwe utarabyaraga.  
  
Gicanda Rosalie yari umugore muremure mwiza kandi, yarangwaga n’ikinyabupfura ndetse n’ isoni nyinshi ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi ubwo abakobwa bose bari batoranyijwe  bagombaga guca imbere y’ umwami bambaye uko bavutse,bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe nuko atashoboraga kubyihanganira,ibi byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’ imico ye myiza. 
 
Mu 1978 umwe mu bishywa be wari impunzi muri Uganda yafashe icyemezo cyo kumusura rwihishwa afite imyaka 21, afite intego yo gusura nyina wabo.Nyuma y'imyaka itari mike uwo musore yaje gutaha mu gihugu cyamubyaye ndetse anaba perezida (Paul Kagame)
+
Mu 1978 umwe mu bana yari abereye Nyina wabo, Paul Kagame wari impunzi muri Uganda, yafashe icyemezo cyo kumusura rwihishwa afite imyaka 21, akaba yari afite intego yo gusura nyina wabo. Nyuma y'imyaka itari mike uwo musore yaje gutaha mu gihugu cyamubyaye ndetse anaba Perezida wacyo.
  
Gicanda Rosalie yashyingiwe mu 1942.nyuma y’ urupfu rutunguranye rw’ umugabo we Rudahigwa Rosalie Gicanda yakomeje kuba I Butare aho yiciwe afite imyaka hafi 80 tariki 20/mata/1994 azize jenoside yakorewe abatutsi yicwa ku itegeko rya sous-lieutenant Pierre Bizimana et na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya kaminuza ya Butare,Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu b’ inshuti ze.
+
Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umugabo we Rudahigwa rwabaye ku wa 25 Nyakanga 1959,Mu w'1961 yirukanywe mu Rukali n'uwari perezida wa repubulika Geregori Kayibanda mu rwego rwo kuzimanganya  ingoma ya cyami n'ibimenyetso byayo. Rosalie Gicanda yakomeje kuba mu mujyi wa Butare aho yiciwe afite imyaka 66 .Ku wa 20/Mata/1994 yishwe  azize jenoside yakorewe Abatutsi, yicwa ku itegeko rya sous-lieutenant Pierre Bizimana na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare. Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze.  
  
 +
[[File:Gicanda na Kagame.jpg|170px|thumb|right|Gicanda Rosalie na Paul Kagame]]
  
== Hifashishijwe ==
+
== Hifashishijwe==
  
*kagatama.blogspot.com
+
*[http://kagatama.blogspot.com/search?q=gicanda+rosalie www.kagatama.blogspot.com ]
*www.rwandaises.fr
+
*[http://www.rwandaises.fr www.rwandaises.fr]
 +
[[Category:Mata]][[Category:1994]][[Category:Mata 1994]][[Category:Rwanda 1994]][[Category:Abagore]]

Latest revision as of 08:42, 30 April 2012

Umwamikazi Gicanda Rosalie
Gicanda Rosalie yavutse mu w’1928, Akaba yari umukobwa ukomoka mu muryango w’Abanyiginya.Gicanda Rosalie yari umugore muremure benshi bemeza ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi ubwo abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami bambaye uko bavutse, bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe nuko atashoboraga kubyihanganira, ibi byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza.

Tariki 13 Mutarama 1942 nibwo Gicanda yashyingiranwe n'umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre imbere y'Imana, ubu bukwe bwabo bwari bunyuranyije n'amahame y'ubwiru bitewe n'uko Gicanda n'Umwami Rudahigwa bakomokaga mu muryango umwe w'Abanyiginya.

Gicanda Rosalie ni Umwamikazi wari umugore w'umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre, akaba ari we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda.Yashyingiwe na Mutara Rudahigwa nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’umwami, yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y'uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe nuko atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bigaragara ko Rudahigwa ariwe utarabyaraga.

Mu 1978 umwe mu bana yari abereye Nyina wabo, Paul Kagame wari impunzi muri Uganda, yafashe icyemezo cyo kumusura rwihishwa afite imyaka 21, akaba yari afite intego yo gusura nyina wabo. Nyuma y'imyaka itari mike uwo musore yaje gutaha mu gihugu cyamubyaye ndetse anaba Perezida wacyo.

Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umugabo we Rudahigwa rwabaye ku wa 25 Nyakanga 1959,Mu w'1961 yirukanywe mu Rukali n'uwari perezida wa repubulika Geregori Kayibanda mu rwego rwo kuzimanganya ingoma ya cyami n'ibimenyetso byayo. Rosalie Gicanda yakomeje kuba mu mujyi wa Butare aho yiciwe afite imyaka 66 .Ku wa 20/Mata/1994 yishwe azize jenoside yakorewe Abatutsi, yicwa ku itegeko rya sous-lieutenant Pierre Bizimana na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare. Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze.

Gicanda Rosalie na Paul Kagame

Hifashishijwe