Gicanda Rosalie

From Wikirwanda
Revision as of 16:36, 22 November 2010 by Meilleur (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search

Gicanda Rosalie ni Umwamikazi wari umufasha w'umwami Mutara III Rudahigwa, akaba ariwe mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda yashyingiwe na Mutara Rudahigwa nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’ umwami, yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma Yuko uwa mbere ariwe Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe nuko atabyaraga,gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bigaragara ko Rudahigwa ariwe utarabyaraga.

Ni kw'itariki 13 mutarama 1942 ubwo yashyingiranwaga n'umwami Mutara III Rudahigwa imbere y' Imana ubu bukwe bwabo bwari bunyuranyije n' amahame y' ubwiru bitewe n' uko Gicanda yakomokaga mu muryango umwe w'Abanyiginya n'umwami Rudahigwa.

Gicanda Rosalie yari umugore muremure mwiza kandi, yarangwaga n’ikinyabupfura ndetse n’ isoni nyinshi ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi ubwo abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’ umwami bambaye uko bavutse,bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe nuko atashoboraga kubyihanganira,ibi byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’ imico ye myiza.

Mu 1978 umwe mu bishywa be wari impunzi muri Uganda yafashe icyemezo cyo kumusura rwihishwa afite imyaka 21, afite intego yo gusura nyina wabo.Nyuma y'imyaka itari mike uwo musore yaje gutaha mu gihugu cyamubyaye ndetse anaba perezida (Paul Kagame)

Gicanda Rosalie yashyingiwe mu 1942.nyuma y’ urupfu rutunguranye rw’ umugabo we Rudahigwa Rosalie Gicanda yakomeje kuba I Butare aho yiciwe afite imyaka hafi 80 tariki 20/mata/1994 azize jenoside yakorewe abatutsi yicwa ku itegeko rya sous-lieutenant Pierre Bizimana et na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya kaminuza ya Butare,Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu b’ inshuti ze.


Hifashishijwe