Habineza Frank

From Wikirwanda
Revision as of 05:40, 18 May 2012 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search
Habineza Frank
Habineza Frank yavukiye I Mityana muri Uganda mu 1977, ni umunyapolitiki w’umunyarwanda. Ni umwe mu bashinze ishyaka Democratic Green Party, aribera perezida wa mbere, kugeza n’ubu ni we ukiriyobora.

Amashuri ye yayize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare.

Yashinze ishyaka Democratic Green Party muri Kanama 2009, iri rikaba ritavuga rumwe na Leta iyobowe na FPR. Benshi mu bashinze Democratic Green Party ni abahoze ari abanyamuryango ba FPR bakaza kuyivamo.

Muri Werurwe 2010, Habineza yabaye “umutumirwa w’icubahiro muri Kaminuza ny’Afurika yita ku bidukikije y’I Rabat muri Tunisia. Iyi nama yari mu rwego rwo kugirango amashyaka aharanira kubungabunga ibidukikije yo muri Afurika ahurize hamwe imbaraga. Ukwezi kwakurikiyeho yahise atorerwa kuba perezida wa komite nshingabikorwa mu ishyirahamwe ry’amashyaka aharanira ibidukikije muri Afurika.

Ishyaka Democratic Green Party Leta y’u Rwanda ntiraryemerera gukora byemewe n’amategeko, ibi bikaba byaratumye rititabira amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2010. Ibi kandi byatumye iri shyaka ritabasha kujya ribona uburenganzira bwo gukora amanama. Mu Kwakira 2009 imwe mu manama y’iri shyaka yahagaritswe na Polisi y’Igihugu.

Muri Nyakanga 2010, visi perezida w’iri shyaka, André Kagwa Rwisereka, yatahuwe yaciwe umutwe. Habineza yasabye ko habaho iperereza mpuzamahanga ryigenga.

Hifashishijwe