Habyarimana Juvénal

From Wikirwanda
Revision as of 05:25, 14 January 2011 by Meilleur (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

Juvénal Habyarimana yavutse ku itariki 8 Mata 1937 yita Imana ku itariki 6 Mata 1994, yabaye perezida wa repubulika y’ u Rwanda kuva mu 1973 kugeza mu 1994, kaba yari n’ umukuru w’ ishyaka rya MRND.

Ubutegetsi bwe

Ku itariki 5 Kamena 1973 ubwo yari Minisitiri w’ umutekano, Habyarimana yafashe ubutegetsi ahiritse Kayibanda Gregoire anakuraho ishyaka rya Parmehutu, ashinga irye rya MRND rikaba ari ryo ryonyine ryari ryemewe mu gihugu. Guverinoma ye yari iri mu maboko ta gisirikare kugeza mu 1978 ubwo hatorwaga itegeko nshinga rishya ndetse anatorerwa indi manda ya y’ imyaka itanu gusa muri ayo matora yiyamamazaga ari umukandida umwe gusa.

Intambara ya RPF-Inkotanyi

Mu 1990 umuryango wa FPR-Inkotanyi, watangije uruganba rwo guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana bitewe nuko bari barabujijwe gutaha mu gihugu cyabo.FPR-Inkotanyi yateye iturutse muri Uganda. Mu 1993 nibwo hatangijwe imishyikirano yo guhagarika intambara. Mu masezerano ya Arusha.

Urupfu rwe

Ku itariki 6 Mata 1994, indege ya Habyarimana yo mu bwoko bwa Falcon 50, yarasiwe hafi y’ ikibuga k’ indege mpuzamahanga cya Kigali, maze igwa mu rugo iwe. Iyo ndege yanahitanye perezida w’ u Burundi Ntaryamira Cyprien na bamwe mu bari bagize guverinomna y’ u Rwanda.

Hifashishijwe