Habyarimana Juvénal

From Wikirwanda
Revision as of 05:47, 14 January 2011 by Meilleur (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search
Habyarimana Juvénal
Habyarimana Juvénal yavutse ku itariki 8 Mata 1937 yitaba Imana ku itariki 6 Mata 1994, yabaye perezida wa repubulika y’ u Rwanda kuva mu 1973 kugeza mu 1994, akaba yari n’ umukuru w’ ishyaka rya MRND.

Ubutegetsi bwe

Ku itariki 5 Kamena 1973 ubwo yari Minisitiri w’ umutekano, Habyarimana yafashe ubutegetsi ahiritse Kayibanda Grégoire anakuraho ishyaka rya Parmehutu, ashinga irye rya MRND rikaba ari ryo ryonyine ryari ryemewe mu gihugu. Guverinoma ye yari iri mu maboko ya gisirikare kugeza mu 1978 ubwo hatorwaga itegeko nshinga rishya ndetse anatorerwa indi manda y’ imyaka itanu gusa muri ayo matora yiyamamazaga ari umukandida umwe gusa.

Intambara ya RPF-Inkotanyi

Mu 1990 umuryango wa FPR-Inkotanyi, watangije uruganba rwo kubohora igihugu ndetse no gutahura abanyarwanda bari barahunze kuva mu 1959.FPR-Inkotanyi yateye iturutse muri Uganda. Mu 1993 nibwo hatangijwe imishyikirano yo guhagarika intambara. Mu masezerano ya Arusha.

Urupfu rwe

Ku itariki 6 Mata 1994, indege ya Habyarimana yo mu bwoko bwa Falcon 50, yarasiwe hafi y’ ikibuga k’ indege mpuzamahanga cya Kigali, maze igwa mu rugo iwe. Iyo ndege yanahitanye perezida w’ u Burundi Ntaryamira Cyprien na bamwe mu bari bagize guverinomna y’ u Rwanda.

Hifashishijwe