Ibisakuzo

From Wikirwanda
Revision as of 04:31, 14 December 2010 by Meilleur (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search
.
Ibisakuzo ni umukino wo mu magambo, ibibazo n’ibisubizo bihimbaza abakuru n’abato kandi birimo ubuhanga. Nkuko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, ibisakuzo nabyo byagiraga abahimbyi b’inzobere muri byo, bahoraga bacukumbura ijoro n’umunsi, kugirango barusheho kunoza no gukungahaza uwo mukino. Dore zimwe mu ngero z’ibisakuzo.

Sakwe, Sakwe ______ Soma

1. Nagutera icyambuka amazi kitagira amaguru “IJWI ‘’

2. Nagutera icyo utazi utabonye “UBUTO BWA SO NA NYOKO “

3. Hagarara hakuno,mpagarare hakurya turate abeza ‘’AMENYO “

4. Hakurya ni umukoki,hakuno ni umukoki “IKIBUNO “

5. Mpagaze mu ishyamba rimpa umwezi “IBARIZO “

6. Ngeze mu ishyamba rirahungabana “INZARA Y’UMUSORE “

7. Nshinze umwe ndasakara “ICYOBO “

8. Nyirabakangaza ngo mutahe “IMBEHO KU RUGI “

9. Inka yanjye nyikama igaramye “UMUVURE “

10. Twavamo umwe ntitwarya ‘’ISHYIGA “

11. Mpagaze mu mpinga mpenera ab’epfo “UMUBAGAZI “

12.Mutamu irabyina mu gatabire “IMBWA MU MASINDE ‘’

13.Uwagaca yaba ari umugabo ‘’KUBUZA UMURYI KURYA ‘’

14. Ngeze mu rutoki abasirikare baramfata “IBISHOKORO “

15. Nkubise urushyi rurumira “IBARA RY’INKA “

16. Hakurya urwererane ,hakuno urwererane “URURABO RW’AMASHAZA “

17. Abakobwa banjye barara bahagaze bwacya bakaryama “IMYUGARIRO “

18.Hakurya mu bihuku “IBIZU BITAGIRA ABANTU “

19.Nahuye na cya matimbatimba cya maguru umunani kigiye kugura umunyu kwa mirongwitanu’’IGITAGANGURIRWA ‘’

20.Mutumbajuru wa rujugira ‘’UMWUMBA W’INSINA’’

21.Sogokuru aryoha aboze ‘’ UMUNEKE ‘’

22.Ruganzu araguye n’ingabo ze ‘’ IGITOKI ‘’

23. Karavugira ibuhanika ‘’ INGASIRE’’

24.Ayi napfa nakira ,simbizi ‘’AKANYONI KARITSE KU NZIRA’’

25.Inka yanjye nyizirika ku nzira uyinyuzeho wese akayishitura ‘’URUTORYI ‘’

26. Rukara aratema umuvumba “ URWEMBE MU MUSATSI”

27. Rukara rw’umwami yicarira abagabo batatu “INKONO “

28. Faraziya aceza yicaye “AKAYUNGURUZO “

29. Abakobwa banjye bikwije impindu bose “IMIRIZO Y’IMBEBA “

30. Nkiza ibyo bitoki bya so binsaba inyama “IBABI BY’IBIBONOBONO “

31. Mpiritse indobo ikwira hose “AMAGAMBO YO KU RUREMBO “

32. Mpagaze mu gahinga nyarira ab ‘epfo “IMVURA”

33. Icyo nsasira ntikirame “IKAWA “

34. Nshukuye urwina sinatara “IGIHANDURE “

35. Havuyemo umwe ntitwabimenya “UBWATSI BUSAKAYE INZU “

36.Nagutera ruganwa iganira n’abantu “TEREFONI “

37.Abana b’Umwami bicaye ku ntebe imwe ‘’INTOKI KU BIGANZA ‘’

38. Ko undora ndaguha ‘’IMYENGE Y’INZU ‘’

39. Sakuza n’uwo muri kumwe ‘’URURIMI RWA WE ‘’

40. Ndi kagufi nahina so “ICYANZU “

41. Aka kariza so “AKANYARIRAJISHO “

42. Karatembashyashya “AMAZI KU ITEKE “

43. Abakobwa banjye banagana amajosi “URUGOYI RWIBISHYIMBO “

44. Hari agate utakurira “UMUNYERERI “

45. Hakurya duuuuuu,hakuno duuuuuu “IBIRADIYO BITEGANYE “

46. Kamanutse kibarangura no hasi kati nkaba nzasubirayo ndakambura data “AKABABI K’UMUVUMU “

47. Zenguruka duhure “UMUKANDARA “

48. Nicaye iwacu murika isi “IZUBA “

49. So na nyoko bapfaga iki “AKAYUZI KO MU RUBIBI “

50. Iyo umugabo ageze mu rutopki abanza iki “IKIVUGIRIZO “

51. Iyo umugore ageze mu rutoki abanza iki “INYAMUNYO “

52. Iki gikunda inshyi “AKAYUNGURUZO “

53.Ariya mabuye ya rubarabara wayabara ukayarangiza “INYENYERI “

54. Nta kujya mu bajiji utari umujiji “UMUGINA MU RUFUNZO “

55. Mpagaze inaha ndasa kwa myasiro I Burundi ‘’UMURABYO “

56. Dore aho so arenga n’ibikote bibi “IKIVUMVURI “

57. Inka yanjye yimira mu kinono ,ikabyarira mu ihembe “IGITOKI “

58. Gakore bakwice “:AGAKONO K’INZARA “

59. Nagutera nakwiteguye “GUSITARA “

60. Ngiye mu rutoki nsimbuka abapfumu bapfuye “IMITUMBA “

61. Ni iki cyatanze umuzungu kwambara karuvati “ICYIYONI “

62. Nagiye I Kigali ndi umusenzi ngaruka ndi umuzungu “IGITOKI CYA KAMARA “

63. Dombidori “INTORE MU RWABYA “

64. Dore abakobwa berekana amabere “AMAPAPAYI “

65. Mira isupu nkasiga inyama “IBIKONGORWA BY’IBISHEKE “

66. Ngiye guhamba so agaruka ankurikiye “IVU “

67. Ko twagendanye wambwiye iki “IGICUCUCUCU “

68. Ndya nkurye “URUSENDA “

69. Ishime nyoko aratwite “URWINA “

70. Nikoreye isi ntengata ijuru “INZARA N’INYOTA “

71. Dore mukara yateye ku irembo “AMASE “

72. Akari inyuma ya Ndiza urakazi “AKANYANA MU NDA YA NYINA”

73. Mama arusha nyoko kwambarira ubukwe ”IKIGORI “

74. Intara za nyirabangana zingana zose “ISI N’IJURU “

75.Njya mu nzu kagasigara hanze “AGATSINSINO’’

76.Mvuye aha nta iminopfu ndinda ngera aho nshaka ‘’ISAKAMBURIRA RY’INZU’’

77. Umwana wanjye yirirwa agenda akarara agenda ‘’ UMUGEZI’’

78. Biteganya bitazahura “INKOMBE Z’URUZI “

79. Nagutera akazibaziba ka ntibazirikana rubanda bashishwa nabi”GUSABA UWO WIMYE “

80. Inka yanjye nyikama igenda “URUYUZI “

81. Fata utwangushye tujye kuvoma iriba ridakama “ISHURI “

82. Abambari b’I Rurinda bambarira inzogera ikuzimu “UBUNYOBWA “

83. Mpinga mu gahinga nkasarura mu gapfunsi “UMUSATSI “

84. Inyana y’ishyanga iratema ishyamba “AGAHINDA K’UMUTIMA “

85. Icwende ryange iyo riba bugufi mba ngukoreyemo “UKWEZI ‘‘

86.Mfite inka yanjye nyiragira ku manga ntitembe “AMATWI “

87. Nyirandarindari ‘’ INDA MU RUHARA ‘’

88. Abasore b’i Gisaka barasa n’abakiri bato ’’ISUSA ‘’

89. Akababaje umugabo kamurenza impinga ‘’IFARANGA ‘’

90. Zisa zitagira isano “INKOKO N’INKWARE ‘’

91. Ni iki cyatanze umuzungu kwicara mu ifuteyi ‘’IMBARAGASA ‘’

92. Umuzungu atwara imodoka umusatsi uri hanze “IKIGORI ‘’

93. Nteye agapira kagera I Roma ‘’IBARUWA ‘’

94. Magurijana arajajaba I Janjagiro ‘’UMUKONDO W’INYANA ‘’

95. Imana y’I Burundi irashoka ntitahe “AGAHINDA K’INKUMI “

96. Inka yanjye irishiriza mu mishito igataha mu mishito “URURIMI “

97. Inkuba ikubita ikwerekejeho umugongo “UMUHETO “

98. Ino karahari na Kongo karahari “IFARANGA “

99. Inzu yanjye nayisakariye ku nkingi imwe “ICYOBO ‘’

100. Karisimbi irahongotse “IGISATE CY’UMUTSIMA “

Hifashishijwe

  • Ubushakashatsi bwakozwe mu baturage