Ikeshamvugo

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Ikeshamvugo ni ubuhanga bukoreshwa mu kuvuga no guhanga mu kinyarwanda. Iyo akaba ari imvugo inoze, yuje ikinyabupfura, ifite inganzo kandi ivugitse ku buryo bunoze. Ikeshamvugo ahanini, ni imvugo ikoreshwa mu guha agaciro umuntu uyu n’uyu cyangwa ikintu iki n’iki bitewe n’akamaro gifite mu muco w’Abanyarwanda, bityo hakirindwa gukoreshwa izina ryacyo mu buryo bukocamye. Ikeshamvugo kandi ,rinakoreshwa mu gupfobya umuntu uyu n’uyu cyangwa ikintu iki n’iki bitewe n’ububi bwacyo cyangwa ubugwari umuntu yagaragaje mu bihe runaka,bityo rikirinda guha agaciro utabikwiriye. Ikeshamvugo rigizwe ahanini n’itakamvugo yiyongeraho injyana y’igishaka kuvugwa,rikaba rifasha umuntu kudapfa kuvuga ijambo iryo ariryo ryo se aho abonye hose.Mu ikeshamvugo niho habonekamo imvugo z’ubwoko butatu,arizo :

  • Imvugo ihanitse
  • Imvugo ikocamye
  • Imvugo isanzwe

Mu Ikeshamvugo niho hakoreshwa ijambo « Ntibavuga ,Bavuga  ».Umuntu akaba yabasha gutandukanya imvugo ikoreshwa k’umuntu mukuru ,umwana ,umuyobozi, inyamaswa n’ibindi Muri zo mvugo zose twavuze haruguru ntan’imwe idakoreshwa,umwihariko wazo ,nuko zizamo amarangamutima y’ahantu uvuga ari ,uwo agiye kuvuga cyangwa icyo agiye kuvuga.Dore zimwe mu ngero z’ikeshamvugo rikunzwe gukoreshwa mu mvugo Nyarwanda


Ku bijyanye n’amata

Ntibavuga - Bavuga: Igicuma bashyiramo amata  :Icyansi Ibyo bakoresha mu mata byose  :Ibyansi Aho batereka amata  :Uruhimbi

Kuyasuka mu gisabo  :Kuyabuganiza

Kuyavanamo amavuta  : Gusobanura

Kubika icyansi, igisabo  :Kukiranga

Kurangiza koza icyansi  :Guhumuza

Kurangiza gukama  :Guhumuza

Kumena amata ubishatse  :Kuyabyarira

Kumena amata utabishatse  :Kuyabogora

Kumena Igisabo  :Kukibyarira

Kumara amata mu kintu  :Kuyagwizamo

Kurekeraho gukamwa  :Guteka

Uduta  : Amata

Amata y’inka ikibyara  :Umuhondo

Amata y’inka yenda guteka  :Amagonera/Amanga/Amasunga

Amata y’inka Ihaka  :Amasitu

Amata inyana yanze konka  :Amakaba

Ayaraye ataravura  : Umubanji

Amata bavanze n’amazi  : Umwerera

Amata yiriwe  :Amirire

Amaze kuvura  :Ikivuguto

Amata y’abashumba  : Imyezo

Agati bavurugisha amata  :Umutozo

Gutunganya amata y’ikivuguto :Kuyavuruga

Umuheha banywesha amata  :Umuceri

Ibyo banywesha amata  :Imikerenke,injome,imimuna

Ibi byose biri mu mvugo ikoreshwa ku mata bigendana n’imvugo ya ngombwa ikoreshwa iyo baguhaye amata cyangwa se bakaguha icyansi barimo gukamiramo nibwo ugira uti « Zingana nyirazo »


Ku bijyanye n’inka

Ntibavuga - Bavuga:

Gusubiza inyuma  :Gukumira

Kurangiza gukama  :Guhumuza

Kurangiza gushitura  :Guhaza

Kurorera gukama  :Guteka

Gukamana ingoga  :Gukama kera

Gukomereka  : Gusarika

Kuzijyana kuziragira  :Kuzahura

Gutoroka kw’inka  :Kumena

Kurya kw’inka  :Kurisha

Aho inka zirishiriza  :Urwuri

Kwahura kure  :Guturuka kure

Kuzigarura mu rugo  :Kuzicyura

Guca umurizo  :Gukemura umurizo

Gukurura babyaza  :Kuvutira

Kuramburura kwazo  :Kumurika

Kuzirasa amatezano  :Kuzikama

Gukamisha yombi  :Kuvuruganya

Gushyiraho inka iyayo  :Kwinikiza

Gutwita kw’inka  :Guhaka

Kujya ku nda kwazo  :Kwerera

Kuziyobora,kuzishorera  :Kuzirongora

Kuzijyana ku kibumbiro  :Gushora

Kujyana inka ahari ubwatsi  :Kugisha

Guca ubwatsi bw’inka  :Kwahira

Inkoni baragiza inka  :Inshyimbo

Ibyatsi bahanaguza inka  :Inkuyo

Kwiruka zigusiga  :Gutara

Guhanagura inka  :Kuzihonora

Guta umuziha kwazo  :Gufuma

Kwenda kwima zitararinda  :Kuba mu bitwarizi

Kuzivomera  :Kuzidahirira

Kuzishyira imfizi  :Kuvuna umurizo (kubangurira)

Kubura amazi kwazo  :Kurumanga

Guca inka ibere  :Kuryogosha

Kurwara ibisebe ku mabere  :Gusarika

Ibihamagazo byazo  :Amazina yazo

Inzu y’inyana  :Uruhongore

Inzu y’inka  : Ikiraro

Aho inka zibyagira  : Mu ngombe

Ibiti bikinga inzu y’inka  : Ibihindizo

Gukura amase mu kiraro  :Gukuka

Aho bamena amase y’inka  : Icukiro

Kubora kw’amase  :Gushanguka

Inka y’umuriro  :Inka itangirirwaho korora (uva mu boro ukaba umworozi)

Ibyatsi basasira inka  :Icyarire

Utubere tudakamwa  :Indorerezi

Umunani ukinze  :Inka umunani n’inyana zazo

Umunani wumanye  :Inka umunani zitarabyara,cyangwa zidafite izazo


Ku Bijyanye N’ingoma

Umutagara  :Ingoma zigize umukino,umuriri w’ingoma

Gusiga ingoma  :Kuzitera amaraso y’inka ngo zitamungwa

Gukosha ingoma  :Kuzigura

Kuramvura ingoma  :Kuzibaza

Kurema ingoma  :Kuzibambaho uruhu

Kuremera ingoma  :Kuzikorera

Kururutsa ingoma  :Kuzitura

Kuza kw’ ingoma  :Gutaha

Kuzijisha  :Kuzibika (iyo hari ahantu hegutse zagenewe)

Kuzibyarira  :Kuzitaba mu gitaka

Kuzibikira  :Kuzibika

Gukura  :Gusaza kwazo

Kurara  :Gusaduka iyo zikiri nshya

Kuribora  :Gusaduka iyo zishaje

Kubyara  :Gutoboka

Kuzosa  :Kuzishyira ku gicaniro

Kurenga  :Kuvuga zikaraza iyo zashyushye cyane

Gusuka  :Gutangira kuvuga

Gutuza  :Guceceka

Gutunga  :Kurangiza kuvuga

Gutungisha  :Kuvuza umurishyo wo kurangiza

Umurishyo utungisha  :Utuma barangiza kuvuza

Umurishyo ubikira  :Wa nimugoroba ,usinziriza

Umurishyo Ubambura  :Wa mu gitondo ,ukangura

Indamutsa  :Ingoma itanga bwakeye

Kuvuga urwunge  :Kuvugira icyarimwe kw’ingoma

Kubyukira  :Kuvuga bugicya

Kuvunura  :Guhindukira kw’ingoma

Gusegura  :Gushyigikira ingoma

Gutambira ingoma  :Kuzishayayira,kuzibyinira umamata

Kurambagira  :Gutambagira by’ingoma

Gukuka  :Kuva mu ibarizo

Gukura  :Kuvana ingoma mu ibarizo

Imyari  :Ingoma zitarambara

Kuzambika  :Kuzishyiraho uruhu

Kwambara  :Kujyaho uruhu

Kwogosha (ingoma)  :Kuyivuza ikiremwa ngo iveho ubwoya

Ingabe  :Ingoma igenga igihugu

Ibigamba  :Ingoma z’ibyegera by’ingabe

Kuzirika ukwezi  :Gufata igihe kw’Abiru bavuza ingoma

Umuziritsi  :Umutware w’Abiru bavuza ingoma bari ku gihe

Kuzirika ingoma  :Kureka kuzivuza mu gisibo cya Gicurasi

Ingoma ziraziritse  :Ingoma ntizishobora kuvuga

Kuzirikisha  :Kuba umugenga w’Abiru bavuza ingoma bafashe igihe

Gusibira umurishyo  :Kongera kuwuvuza

Amaboko y’ingoma  :Imikondo yazo bafata iyo baziterura

Urukamishirizo  : Aho ingoma zivugira,aho zibikwa

Ikiraro cy’ingoma  :Aho zi ba

Impuruza,intabaza  :Umurishyo ushoreza urugamba

Umutimbo ,agatimbo  :Umurishyo ubambura ukanabikira

Gukura gicurasi  :Kwerera ukwezi gushya kwa Kamena

Kubundisha ingoma  :Kuyihisha mu gihe cy’intambara bashaka kuyinyaga

Kunoshereza  :Kuvuza umamata ,gahoro

Ku bijyanye n’icyansi, Isekuru, Ingobyi, Igisabo, Umuheto n’injishon’ibindi

Ntibavuga Bavuga:


Ntibimanikwa  : Birajishwa

Ntibiturwa  : Birururutswa

Ntibimeswa  :Birahanagurwa

Ntibisaza  :Birakura

Ntibyikorerwa  : Biraremererwa

Ntibigurwa  : Birakoshwa

Ntibishyushywa  :Biroswa

Ntibimeneka  : Biraribora

Ntibibazwa  :Biraramvurwa

Igiti bajishaho igisabo :Umugamba


Umuvure ntibawubaza ;Barawuramvura

Ubwato ntibabubaza  :Baraburamvura

Intebe  :Barayibaza (iyo ari iya kijyambere ,yaba ari iya kinyarwanda ba rayiramvura)

Igitanda  :Barakibaza


Ameza  :Barazibaza

Igisenge cy’inzu ntibakimanika  :Baragihanika

Kurangira gucukurwa kw’imva  :Gupfuba

Kujya mu irimbi  :Kujya mu ishyamba

Kuvuga inkuru z’ibyabereye ku rugamba ;Kuvuga amacumu

Amagambo y’imvaho  :Amagambo afite gihamya ,y’ukuri

Amazimwwe  :Amagambo mahimbano ateranya

Ukuri kwambaye ubusa  :Ukuri kudafita ikinyoma kikwihishe inyuma

Ikinyoma cyambaye ubusa  :Ikinyoma kitagira ukuri na guke

Ibijyanye no kuvuga

Umuntu aravuga Inyoni zirajwigira

Ingoma ziravuga Inka zirabira

Intama ziratama Impongo zirakorora

Igikeri kiragonga Ingurube iratontoma

Impyisi irahuma Inuma iraguguza

Umusambi urahiga Imbwa iramoka

Isake irabika Imbeba irajwigira

Ihene irahebeba Imfizi irivuga

Intare irivuga Ingwe irahora

Imvura irahinda Imodoka irahinda

Umuriro urahinda/uragurumana Umugezi urasuma

Isuka irarangira Injangwe irahirita

Indege irahinda Inkokokazi irateteza

Inkotsa zirakotsora Icyanira kiranira


Ku bijyanye n’umwami

Ntibavuga - Bavuga:

Umwami  :Umugabe

Nyina w’umwami  :Umugabekazi

Umugore w’umwami  : Umwamikazi

Abana b’umwami  :Ibikomangoma

Umurambo w’umwami  :Umugogo

Kumubyutsa  :Kumubambura

Kumusinziriza  : Kumubikira

Kugenda  :Kurambagira

Kurya  :Gufungura

Kurangiza kurya  :Kwijuta

Gupfa  :Gutanga

Uburiri bw’umwami  :Igisasiro

Inzu y’umwami  :Ingoro


Kujya ku ngoma  :Kwima ingoma

Kubyuka  :Kwibambura

Kuryama  :Kwibikira

Kurwara  : Kuberama

Kwicara  : Guteka

Intebe ye  :Inteko

Ingobyi ye  : Ikitabashwa

Aho aramirizwa  :Ijabiro

Kumuha ikuzo  :Kumuramya

Kujya ku musarane  :Gutwikira ibirenge

Kujya kwaka akazi  :Gushaka ubuhake



Icyitonderwa:Hari n’izindi mvugo zikoreshwa kuri rubanda rusanzwe zibarirwa mu mvugo ikocamye,izo zigenda zikurikiza imibereho y’abantu n’icyubahiro bahabwa mu muryango , muri zo twavuga :

Rubanda ntibafungura, bararya

Rubanda ntibijuta, barahaga

Rudanda Ntibibikira, bararyama

Rubanda ntibatwikira ibirenge, bajya kwituma

Imburamumaro ntizirya, ziranundwa

Imburamumaro ntizihaga ,zirahashwa

Imburamumaro ntiziryama, zirahena

Imburamumaro ntizituma ,zirannya

Icyitonderwa: Hari n’uburyo izo mvugo zikoreshwa zikaba zavamo igitutsi cyangwa kwifuriza umuntu nabi.

Urugero:Kuvuna umuheto ni ugupfusha abatabazi cyangwa ababyeyi.

Guhekura umubyeyi ni ukumwicira abana.

Kumesa ingobyi ni ugupfusha ukamaramaza

Kwenyegeze ibisabo ni ukumara inka zigapfa zigashira

Gutinda ingezi ni uguhora upfusha


Imvugo y’ahantu n’ibintu

Aho umwami yabonaniraga n’abaturage  : Ku karubanda

Aho umwami yaciraga imanza  : Ku gitabo cy’intarengwa

Irembo ryo mu gikari  :Icyanzu

Imbere mu nzu  :Mu mbere

Aho abantu baganirira mu rugo  : Mu mbuga

Aho basohokera bataha  :Ku irembo

Ibiti 2 banyuramo hagati bajya ku irembo  :Ibikingi by’amarembo

Ibiti bakingisha mu irembo  :Imyugariro

Igitandukanya icyumba n’ikindi mu nzu ya kinyarwanda  :Inyegamo

Igiti bakwikiramo isuka  :Umuhini

Imbere h’umuheto  : Ku ruhembe

Isonga ry’uruhindu (umunwa )  :Umuretso

Aho babika inkota  :Urwubati

Ibiti bitandukanya isambu n’indi  :Urubibi


Ubwinshi bw’abantu n’ibintu

Inka nyinshi  :Ishyo (Zigeze ku munani )

Ishyo ryinshi  :Amashyo (umwikubo w’ishyo rirenze rimwe )

Intama,ihene nyinshi  :Umukumbi (Zigeze ku munani )

Umukumbi mwinshi  : Imikumbi (umwikubo w’umukumbi urenze umwe )

Ingurube nyinshi  :Umugana (zirenze imwe)

Umugana mwinshi  : Imigana (Umwikubo w’umugana urenze umwe)

Imbwa nyinshi  :Umukeno (zirenze imwe)

Umukeno mwinshi  :Imikeno (Umwikubo w’umukeno urenze umwe)

Amashyi menshi  :Urufaya

Indirimbo nyinshi  :Urwunge

Amajwi menshi  :Urwunge

Impundu nyinshi  : Urwanaga


Hari amagambo amwe n’amwe akoreshwa mu buryo butari bwo,benshi bakayakoresha bashaka kugaragaza ubwinshi bw’ibintu,nyamara wareba mu myandikire y’ikinyarwanda ,ugasanga ubwinshi bwayo n’ubuke bivugwa kimwe,bikaba bimaze kugaragara ko ayo magambo cyangwa se ayo mazina bayakoresha nk’imvugo ihamye .Ariko na none bikaba byaba ngombwa ko ayo magambo akoreshwa mu mvugo yo gupfobya chyangwa se kugaya ibintu ibi n’ ibi.Dore amwe muri ayo magambo : Akanama,utunama :Ni utw’ubugambanyi Amanama  :Ni inama zitagira icyo zigeraho

Amago  :Ingo zidafashije,zitubakitse

Amakwe  :Ubukwe budafashije budafite gahunda

Amamodoka  :Imodoka z’uruvunganzoka ,zishaje ,zidafite umumaro

Amazu  :Inzu nyinshi zitubakitse, ntoya bikabije

Amaka  :Inka nyinshi zidatanga umusaruro,zigaragaza amahembe masa

Iyo ushaka kuvuga amazina y’ibyo bintu, mu buke cyangwa se mu bwinshi,ukoresha imvugo iteye itya :Inama :Imwe ivugwa kimwe n’inama nyinshi

Inzu  : Imwe ivugwa kimwe n’inzu nyinshi

Imodoka : Imwe zvugwa kimwe n’imodoka nyinshi

Ubukwe :Buvugwa kimwe n’ubukwe bwinshi

Inka  :Ivugwa kimwe n’inka nyinshi

Urugo  : Mu bwinshi, ni « Ingo »


Inshoberamahanaga

Inshoberamahanga ni imwe mu mvugo ikoreshwa mu ikeshamvugo ry’ururimi rw’ikinyarwanda, akenshi igakunda kuvuga ibintu harimo ikabya ryinshi , inshoberamahanga zikunze gukoreshwa ku bantu baziranye , zigafatira kandi ku bintu byabanjirije cyangwa bikurikira ibyo barimo kuvuga,zikanavugwa mu buryo busa n’ubudashoboka,ukurikije izindi mvugo z’ikinyawanda zisanzwe. Kamere yayo ijya kumera nk’iy’imizimizo , kuko byose bivugira mu bwiru.Usibye ko inshoberamahanga zikunze kuba mbarwa,naho imizimizo ikaba myinshi ukurikije abayikoresha, kuko yo irahangwa nk’ibindi bihangano byose biva mu buvanganzo nyarwanda.Dore zimwe mu nshoberamahanga ziboneka mu rurimi rw’ikinyarwanda

Kwiruka amasiga-Mana  :Kwiruka cyane ubutareba inyuma

Kurambika inda mu muyaga :Kwiruka cyane utishinze ibyo utwaye cyangwa abo utwaye

Gutwita ibiyaga  :Kwihuta ufite ikikwirukansa

Kubambwa utanyuka  :Kugera ahantu ukagenda ubuticara

Gusera mu birere  :Kugenda wihuta kubera ahantu ugiye kure

Kuraswa yo  :Gutumwa ahantu ukabanguka

Kugira umutwe munini  :Kutumva

Akaboko karekare  :Akaboko gakorakora, akaboko kiba

Amaguru maremare  :Amaguru anyaraguriza,adahama hamwe

Amaso maremare  :Amaso arebuzwa,areba ibyo atatumwe

Umunwa muremure  :Umunwa uvuga n’ibyo utatumwe,uvugaguzwa

Amatwi maremare  :Amatwi yumva vuba

Gukama ayo mu ihembe  :Kuzana ibitaza,biza gahoro,bivuye kure

Kugera ku mankumbukumbo  :Kugera ahantu habi hakugusha mu bibazo utakwikuramo

Kugera aharindimuka  :Kugera kure kubi

Iminsi y’Amanyunyamfizi  :Iminsi y’ibibazo bidafite igisubizo,Iminsi yiteze impinduka mbi

Gukamwa amakuru  :Gusaza

Gusasa inzobe  :Kubwizanya ukuri ku makosa yabayeho no gusabana imbabazi

Guteza ubwega  :Gusaba umuntu usa n’umupfukamira

Gucinya inkoro  :Gutanga impano yo guhakirwa ikintu

Gusesa akanguhe ku mugabo :Kumera imvi mu nsya (gukura cyane ku myaka hejuru ya 70)

Gusesa akanguhe ku mugore  : Insya zirapfuka zigashiraho ( ku myaka hejuru ya 70)

Gukinga ikibaba  :Guhishira umuntu ku bw’amakosa ye

Ikeshamvugo mu ndamukanyo

Ikeshamvugo mu ndamukanyo ,ni amagambo yihariye akoreshwa muri uwo mwanya wo kuramukanya,akaba ari amagambo y’intoranywa ,yuje ikinyabupfura kitagerurwa.Mu muco wa Kinyarwanda habamo indamukanyo zitandukanye bitewe n’uturere,ariko hakaba n’izo uturere twose duhuriraho.Umuco mbonera uboneka mu ndamukanyo, nuko umukuru ariwe uramutsa umuto,umugore akaba ariwe uramutsa umugabo.Izo ndamukanyo zose zikagendana no guhoberana imisaya yombi ,bahereye iburyo bagana ibumoso.Dore zimwe mu ndamukanyo ziboneka mu muco nyarwanda : Indamukanyo Uko basubiza Mwaramutse ho Mwaramutse ho na mwe

Mwiriwe ho Mwiriwe ho na mwe

Muraho Muraho na mwe

Muraho ni amahoro Turaho ni amahoro

Murakomeye Dukomerane

Amashyo Amashongore,amagana

Girinka Amashyo n’amagana

Giramata Ahore ku ruhimbi

Girumugabo Ndamukugize ,ndamushimye

Girumugore Ndamukugize ,ndamushimye

Girabana Hungu na Kobwa


Icyitonderwa : Ku ndamukanyo igira iti « Girumugabo cyangwa se Girumugore ».Iyo umufite usubiza ngo : « Ndamushimye», waba utamufite ,ugasubuza ngo : «Ndamukugize ».Hakaba n’indasmukanyo zazanywec n’umuco w’iyogezabutumwa rikorwa n’Abanyamadini . Yezu akuzwe Iteka ryose Yesu ashimwe Ahimbazwe Asaramareko Arikumusiramu

Ikeshamvugo rijyanye n’ibihe

Mu mibarire y’ibihe , abanyarwanda bagiraga ikeshamvugo ryabo bakoreshaga rijyanye n’umuco wabo ndetse n’akazi kabo ka buri munsi.Umwaduko w’abazungu utaraza,ngo abantu batangire kujijuka,ntabwo babaraga ibihe nkuko tubibara ubu.Ntibabaraga amasegonda,iminota,amasaha,iminsi,ibyumweru,amezi,,imyaka,ibinyejanan’ibinyagihumbi,niyo mpamvu niyo batangaza ibintu bimwe na bimwe byabaye mu mateka,batangaza umwaka w’amacishirizo ibyo bintu byabereyemo.Abanyarwanda bari bafite uburyo buhoraho bwo kubara ibihe byabo.Bumwe muri ubwo buryo ni bu bukurikira :

Mu museke (utambitse )  :Hagati ya 3h30 na 4h00’

Mu nkoko (Zibika )  :Hagati ya saa 4h30 na 5h00

Mu museso  :Nka saa 5h00

Mu bunyoni  :Saa 5h30

Mu rukerera  :Saa 6h00

Mu gitondo  ;Saa 6h00 kugeza saa 11h00

Ku manywa  :Saa 11h00 kugeza saa 13h00

Ku manywa y’ihangu  :Saa 13h00 kugeza saa 14h00

Ku gicamunsi  :Saa 15h00 kugeza saa 16 h00

Ku mugoroba  :Saa 16h00 kugeza saa 18h00

Mu mataha y’inyana  :Saa 18h00 kugeza saa 19 h00

Mu ijoro  :Saa 19h00 kugeza saa 22 h00

Mu ijoro rijigije  :Saa 22 h00 kugeza saa 24h00

Mu gicuku  :Saa 24 h00 kugeza saa 2h00

Mu gicuku kinishye  :Saa 2h00 kugeza saa saa 3h00

Mu mbwa zirira  :Saa 3h00 kugeza saa 3h30


Ikeshamvugo ry’ibihe by’ihinga

Abanyarwanda bagiraga ikeshamvugo rikoreshwa ku bihe by’ihinga.Bityo bikabafasha kubitandukanya n’ibindi bihe by’umwaka,iryo keshamvugo na n’ubu riracyakoreshwa mu gutandukanya ibihe by’ihinga mu Rwanda.Niyo mpamvu ubajije umukambwe wo mu bihe bya kera igihe yavukiye ,akubwira ati « Navutse amasaka yeze ,navutse babagara ibishyimbo cyangwa akavuga ko hari mu isarura ry’ibishyimbo ».Ikeshamvugo rikoreshwaga ni iri rikurikira.

Igihe cy’umuhindo  :Gitangira ku wa 15 Nzeri, kikageza 15 Ukuboza

Igihe cy’urugaryi  : Gitangira ku wa 15 Ukuboza, kikageza 15 Werurwe

Igihe cy’itumba  : Gitangira ku wa 15 Werurwe, kikageza 15 Kamena

Igihe cy’icyi (Impeshyi)  : Gitangira ku wa 15 Kamena, kikageza 15 Nzeri