Difference between revisions of "Imitwe y’Abiru"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
(Created page with "Uretse ingoma z’Ingabe zitavuzwaga ,n’iz’imihango zavugaga mu mihango nyine,hari ingoma zagenewe kugaragaza ibyishimo n’umunezero mu mibanire y’abantu,izo zikaba iz’i...")
 
Line 1: Line 1:
Uretse ingoma z’Ingabe zitavuzwaga ,n’iz’imihango zavugaga mu mihango nyine,hari ingoma zagenewe kugaragaza ibyishimo n’umunezero mu mibanire y’abantu,izo zikaba iz’imisango.Umumaro wazo wari uwo gukesha ibitaramo bya buri iteka,byabagaho kuri gahunda zagenwaga n’I Bwami.
+
'''Abiru''' bari abagaragu n’Abanyamabanga b’ingoma,bakaba abarinzi b’umuco n’umurage w’I bwami,bakaba abayobozi b’amateka y’ u Rwanda,mbese bari nk’inkingi n’urumuri rw’Igihugu.Ikindi kandi,Abiru bariv Abagaragu b’imbata aribo bihambira kuri Shebuja ntibagire ahandi bajya.Mu by’ukuri rero ,Abiru bari Abagaragu b’Ingoma ,bakaba abanyamabanga n’abanyamihango b’I Bwami
 +
Imvugo y’”Abiru “tuyikomora mu Nkole aho bari bafite abo bitaga “Abayiru “bari abagaragu b’Ingoma .Muri yo nce,Abayiru bari Abahutu nk’uko Abahima bari Abatutsi.
 +
Abayiru ni bamwe mu baturage bo mu Nkole,b’I Bukoba,b’I Karagwe,b’I Buha n’I Bujinja .Muri utwo turere twose turi I Burasirazuba bw’ I Rwanda ,abatari Abahima babitaga Abayiru,aho niho hajemo ishyomoka ry’Urunyarwanda babita “Abiru “
 +
Ingoma z’Imivugo nazo ba nyirukuzivuza bari Abiru,kuko batorerwaga kuko batorerwa kuba abagaragu mu bagaragu b’ibyegera by’Umwami ,bakamenya igihe cy’ibikiora n’ibambura ,bakamenya igihe aramukirizwa n’igihe arambagira igihugu,kandi ibyo bihe bikajyana n’umurishyo w’Ingoma.
 +
Mu mwaka w’1967,ubwo Abiru bo mu Birambo ho mu Nyantango (Mu Karere ka Karongi ) batsindiraga kujya guhagararira u Rwaqnda I Montreal muri Canada mu Imurika ry ‘ibintu Mpuzamahanga ,bagize impungenge zo kugenda bitwa Abiru.Muri ibyo bihe by’ivuka rya Repubulika y’u Rwanda yasimbuye Ingoma ya Cyami ,imvugo nk’iyo y “Abiru “yari ikintu cy’ umuziro .Nibwo bigiriye inama yo kwiyita “Abakaraza” ,bahereye yuko bamwe  muri bo bakomokaga mu ngabo z’Abakaraza bo mu Kabagali zitwaga Abakaraza .Bjya muri Canada bitwa Abakaraza,bagarutse rubanda rukomeza kubita Abakaraza ,izina risingira rityo abavuza ingoma b’I Rwanda abo aribo bose,na n’ubu.
 +
Reka noneho turebe uko imitwe yAbiru iteye mu Matorero yabo :Imitwey’ingenzi yAbiru yari ukubiri:
 +
*Abiru b’ibanga ry ‘Ingoma :Bari abanyamabanga b’Ingoma,bakayinywera  igihango.Abo ni nk’Abaragutsi bari Abashumba ba Kiragutse cyangwa se Abanyakalinga baragiraga Kalinga
 +
*Abiru b’Ingoma z’Imivugo:Abiru b’Ingoma z’Imivugo bari Abashiramujinya (Abatoni b’ibyegera by’ I Bwami ),bakazamo amatorero abiri :
 +
Abaroro :Nibo bitwaga Abatimbo bakomokaga kuri Sebiroro Umutimbo wok u Mukingo ,bakaba abiru b’I Bwami bakabambura bakabikira.
 +
Abakaraza,:Bari umutwe w’ ingabo zo mu Kabagali zikomoka kuri Nyabutege .Bari Abashimba b’Indamutsa ,bakavamo Abiru b’I Bugabekakazi
  
==Umutagara==
+
==Abaziritsi (Abafata-gihe b’I Bwami)==
 +
bakabamo amatorero abiri :
 +
Abasenda-misaka (ya Gicurasi ): Bari Abiru bakuraga Gicurasi,nabo batorwaga mu   
 +
mutwe w’Abakaraza
 +
Abanyamiganura ( Ya Kamena ):Bari Abiru b ‘ I Huro kwa Mumbogo .Mu mihango y’Imiganura ya Kamena yakuraga igisibo cya Gicurasi   
 +
bafashwaga n’Abanyagitenga b’ I Ruli kwa Mujeni.
  
Ingoma z’Imisango zigizwe n’Ishakwe,Inyahura,Inumvu n’Ibihumurizo.Igiterano cy’izo ngoma zigize umukino kirema Umutagara usanganya imbaga y’abantu bagasabana ,bakizihirwa,ndetse bigahuza rubanda n’amahanga  umubano ugakomera.Muri make, Umutagara ni ingoma 10 zigize umukino w’ingoma z’imisango.
+
==Abatambira (rubanda )==
Ingoma z’ubu zivugira ibirori by’isabukuru,ariko iza kera zavugiraga Abami :*Mu iyimika ry’Umwami
+
*Mu ibikira no mu ibambura hakavuga Igihubi cyasimbuwe n’Umutimbo
+
*Mu isanganira umwami zigasuka
+
*Mu ivugwa ry’amacumu hakavuga Turatsinze.
+
Byongeye kandi,kera Ingama zavugiraga Intwario zambikwaga impeta.
+
*Umudende ; wambikwaga intwari yabaga yarisha ababisha barindwi
+
*Impotore :yambikwaga Intwari yabaga yarisha ababisha icumi na bane
+
*Gucana uruti :Byari ibirori by’impeta y’uwabaga yarishe ababisha makumyaabiri 
+
n’umwe,agakorerwa isabukuru n’ingoma zikamuvugira
+
  
==Ingoma z’Amakondera==
+
Barimo amatorero abiri :
 +
Abahanika: Bari Abiru b’I Suti kwa Gisurere,batangaga ibyuhagiro by’inka   
 +
n’imyaka,bagatanga n’amasubyo y’amahumane
 +
Abahinda: Bari Abiru  b’abavubyi b’ I Busigi kwa Nyamikenke bamururaga inkuba
 +
Ibiyora-nyundo (Abiru b’ imihisi ) : Amatsinda yo ha mbere yarimo Imparamba za 
 +
Nyirakigeli,Abiru ba Semunyana w’ I Mwurire  (Mvejuru )
 +
Mu matsina y’ab’ubu ng’ubu hari Abiru ba Misiyoni n’Abiru ba Komini (Akarere )
  
Amakondera ni ibikoresho byakoreshwaga mu bitaramo bikomeye ndanmgamuco,akaba yari afite umwanya ukomeye mu bitaramo by’I bwami cyane cyane mu bitaramo by ‘intore.Amakondera avuzwa ,ni imigano cyangwa uducuma twa buhobero batoboraga mu nkondo bagashiramo agatemeri k’akandi ka kamuna bagacaho intoboro yo kujya bavuza bahuhamo nyuma bakomekaho igikoba cy’inka kugirango akomere.Ubwoko bw’Amakondera akunze kuboneka ni ubu bukurikira:
+
==Hifashishijwe==
*Umurangi :Ni ikopndera rikurur riterera ayandi.Niryo rihindurira ayandi makondera yose riyabwirizanya akagoshyo k’ururimi n’igikumwe kajyana  kajyana na buri kondera.
+
*Incuragane :Ryakira umurangi ,riteranya amajwi yose.Rifite amajwi akurikirana kuko barivuza begura igikumwe vuba.
+
*Ikanka :Rihuza ayandi makondera rihumuriza Umurangi n’Incuragane.
+
*Urugunda :Rugira ijwi rinini,ni nk’iry’Igihumurizo mu ngoma ,kurivuza nta mwuka usubiza inyuma uwohereza imbere gusa ,ni uguhuhamo usa n’uvuga ngo ,haha,hahe !
+
*Insengo:Zakira amakondera makuru mu majwi mato ,ariko maremare arenga.
+
*Ingaraba :Ni ingoma irangaye mu ndibaso,yometseho ku ruhanga rwayo uruhu bavugisha igikonjo bigatuma amakondera yumvikana mu gishinja.
+
*Ruharage: Ni ingoma bavugisha umurishyo ucurira nk’abakoma mu mashyi,ikajyana n’ingaraba ,kandi iba yometseho uruhu rw’Imparage.
+
*Amakwaya :Ni amakondera avuga atagira ayakira ,Urugero :Insengo
+
Abavuza amakondera  bitwa Abakondera cyangwa se Abajinja kuko inkomoko y’Amakondera ari Ubujinja.Abakondera b’ I Bwami bitwaga Amagondo.Iyo nsobanuro iratwumvisha rero ko ingoma zidahuje n’Amakondera cyane.Ingoma zijyana n’icurira ryu’imirishyo.Zishobora kuvuga zonyine cyangwa zigatambirwa n’umushayayo.Amakondera ajyana n’umwuka w’Abajinja .Ay’igitaramo ashobora kuvuzwa yonyine ,ariko ayandi ajya mu mihamirizo.
+
Amakondera avuzwa n’Abakondera ,Ingoma zikavuzwa n’Abiru.
+
  
 
+
*“Ingoma I Rwanda (P.Simpenzwe Gaspard, 1992 )
==Hifashishijwe==
+
 
+
*Ingoma I Rwanda (P.Simpenzwe Gaspard ,1992 )
+
[[Category:Amateka]]
+

Revision as of 12:06, 28 January 2011

Abiru bari abagaragu n’Abanyamabanga b’ingoma,bakaba abarinzi b’umuco n’umurage w’I bwami,bakaba abayobozi b’amateka y’ u Rwanda,mbese bari nk’inkingi n’urumuri rw’Igihugu.Ikindi kandi,Abiru bariv Abagaragu b’imbata aribo bihambira kuri Shebuja ntibagire ahandi bajya.Mu by’ukuri rero ,Abiru bari Abagaragu b’Ingoma ,bakaba abanyamabanga n’abanyamihango b’I Bwami Imvugo y’”Abiru “tuyikomora mu Nkole aho bari bafite abo bitaga “Abayiru “bari abagaragu b’Ingoma .Muri yo nce,Abayiru bari Abahutu nk’uko Abahima bari Abatutsi. Abayiru ni bamwe mu baturage bo mu Nkole,b’I Bukoba,b’I Karagwe,b’I Buha n’I Bujinja .Muri utwo turere twose turi I Burasirazuba bw’ I Rwanda ,abatari Abahima babitaga Abayiru,aho niho hajemo ishyomoka ry’Urunyarwanda babita “Abiru “ Ingoma z’Imivugo nazo ba nyirukuzivuza bari Abiru,kuko batorerwaga kuko batorerwa kuba abagaragu mu bagaragu b’ibyegera by’Umwami ,bakamenya igihe cy’ibikiora n’ibambura ,bakamenya igihe aramukirizwa n’igihe arambagira igihugu,kandi ibyo bihe bikajyana n’umurishyo w’Ingoma. Mu mwaka w’1967,ubwo Abiru bo mu Birambo ho mu Nyantango (Mu Karere ka Karongi ) batsindiraga kujya guhagararira u Rwaqnda I Montreal muri Canada mu Imurika ry ‘ibintu Mpuzamahanga ,bagize impungenge zo kugenda bitwa Abiru.Muri ibyo bihe by’ivuka rya Repubulika y’u Rwanda yasimbuye Ingoma ya Cyami ,imvugo nk’iyo y “Abiru “yari ikintu cy’ umuziro .Nibwo bigiriye inama yo kwiyita “Abakaraza” ,bahereye yuko bamwe muri bo bakomokaga mu ngabo z’Abakaraza bo mu Kabagali zitwaga Abakaraza .Bjya muri Canada bitwa Abakaraza,bagarutse rubanda rukomeza kubita Abakaraza ,izina risingira rityo abavuza ingoma b’I Rwanda abo aribo bose,na n’ubu. Reka noneho turebe uko imitwe yAbiru iteye mu Matorero yabo :Imitwey’ingenzi yAbiru yari ukubiri:

  • Abiru b’ibanga ry ‘Ingoma :Bari abanyamabanga b’Ingoma,bakayinywera igihango.Abo ni nk’Abaragutsi bari Abashumba ba Kiragutse cyangwa se Abanyakalinga baragiraga Kalinga
  • Abiru b’Ingoma z’Imivugo:Abiru b’Ingoma z’Imivugo bari Abashiramujinya (Abatoni b’ibyegera by’ I Bwami ),bakazamo amatorero abiri :

Abaroro :Nibo bitwaga Abatimbo bakomokaga kuri Sebiroro Umutimbo wok u Mukingo ,bakaba abiru b’I Bwami bakabambura bakabikira. Abakaraza,:Bari umutwe w’ ingabo zo mu Kabagali zikomoka kuri Nyabutege .Bari Abashimba b’Indamutsa ,bakavamo Abiru b’I Bugabekakazi

Abaziritsi (Abafata-gihe b’I Bwami)

bakabamo amatorero abiri : Abasenda-misaka (ya Gicurasi ): Bari Abiru bakuraga Gicurasi,nabo batorwaga mu mutwe w’Abakaraza Abanyamiganura ( Ya Kamena ):Bari Abiru b ‘ I Huro kwa Mumbogo .Mu mihango y’Imiganura ya Kamena yakuraga igisibo cya Gicurasi bafashwaga n’Abanyagitenga b’ I Ruli kwa Mujeni.

Abatambira (rubanda )

Barimo amatorero abiri : Abahanika: Bari Abiru b’I Suti kwa Gisurere,batangaga ibyuhagiro by’inka n’imyaka,bagatanga n’amasubyo y’amahumane Abahinda: Bari Abiru b’abavubyi b’ I Busigi kwa Nyamikenke bamururaga inkuba Ibiyora-nyundo (Abiru b’ imihisi ) : Amatsinda yo ha mbere yarimo Imparamba za Nyirakigeli,Abiru ba Semunyana w’ I Mwurire (Mvejuru ) Mu matsina y’ab’ubu ng’ubu hari Abiru ba Misiyoni n’Abiru ba Komini (Akarere )

Hifashishijwe

  • “Ingoma I Rwanda “(P.Simpenzwe Gaspard, 1992 )