Jean Claude Ndayishimiye

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Jean Claude Ndayishimiye
Jean Claude Ndayishimiye uzwi nka Claude, ni umumannequin/model, akanaba n’umubyinnyi w’indirimbo za gakondo. Se umubyara ni Rulinda Moïse, naho nyina akaba Kampogo Immaculée. Yavukiye i Burundi, aho ababyeyi be bari barahungiye. Mu mwaka wa 1994, nibwo we n’umuryango we batahutse mu Rwanda.

Ubuzima bwe bwo hambere

Icyaranze ubwana bwe ni ubukubaganyi no gushabuka bidasanzwe muri bagenzi be. Ibi abo biganye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare na EAV Kabutare bakunze kubihamya.

Mu bwana bwe Claude yakomeje kujya yumva yaba umuraperi nka Tupac Shakur, gusa uko yagendaga arushaho gukura yakomeje kujya yibagirwa iby’uburaperi, maze mu mwaka wa 2001, aza kwinjira mu byo kwerekana imideli (mannequinat/modeling), akaba akibirimo na n’ubu.

Ubuzima bwe nk’umumannequin/model

Nyirabayazana yabaye mushiki we umwe, na we wari muremure cyane. Abahagarariye agence imwe babonye uburyo areshya, bamubwira ko ashobora kuvamo umu model mwiza, ni ko kuza abibwira musaza we Claude, ati “nkurikije taille yawe, ndabona nawe bashobora kukwemera.” Nguko uko Claude yinjiye muri agence yitwaga Hardrock Production, yari ihagarariwe na Emminente.

Defilé de mode ya mbere yabaye tariki ya 14.2.2002, ku munsi wa St Valentin, hari muri Hôtel Meridien Umubano (ubu yitwa Laico Umubano). Aha yitwaye neza cyane, atangira gukundwa no kumenyekana, bituma ahabwa akazi na agence ikomeye cyane yitwa PROMODE, irangajwe imbere n’igihangange Madamu Rosalie Gicanda. Aha niho yaje gukorana na bamwe mu ba mannequins bazwi cyane mu Rwanda nka Nadine (top Model 2006) n’abandi.

Muri uwo mwaka kandi, yakoreye defilé umu styliste w’igihangange ku isi nzima witwa Pathé’O, ukomoka muri Côte d'Ivoire. Kugirango Claude agere aho byari indyankurye, kuko Pathé’O yahisemo abahungu babiri b’abanyarwanda muri benshi bari bahari, Claude akaba ariwe watoranyijwe bwa mbere.

Igitaramo cyabereyemo iyo defilé cyari cyitabiriwe n’abanyacyubahiro benshi, harimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse n'umufasha we Madamu Jeannette Kagame, n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu. Hari kandi na Perezida w’intara ya Rhénanie Palatinat yo mu Budage.

Mu mwaka wa 2005, habaye defilé yari yateguwe na Rosalie Gicanda, ikaba yarabereye muri Centre Culturel Franco-Rwandais. Umwaka wakurikiyeho, habaye defilé y’akataraboneka ya Mod’ Afrik, aho abadozi n’aberekana imideli bo muri Afurika hose, na benshi bo mu Bufaransa bari bahuruye.

Hari abastyliste 11 harimo Alphadi, Pathé’O , Imani Aïssi, Clara, Rosalie Gicanda, Bill Ruterana n’abandi. Mu bahungu 40 bashakaga kudefila, hatoranyijwemo 7 gusa, harimo na Claude. Iyi defilé yari yitabiriwe na Madamu Jeanette Kagame.

Nyuma y’iki gihe, nibwo Claude yagize igitekerezo cyo gushinga agence ye bwite. Atangira gushakisha ama contrats n’abo bazafatanya, ibyangombwa by’ubucuruzi, gushaka izina riboneye n’ibindi. Yaje kandi no gukora muri Real Contractors kuva mu mwaka wa 2007.

Claude na agence ye

Mu mwaka wa 2009 Claude yashinze agance y’abamannequins/models, ayita Premier Model Agency. Nk’uko we abyivugira, ngo atangiza iyo agence yashakaga kuyiha intego ikomeye .

Yagize ati “ intego ya mbere ni ukugarura agaciro k’umwuga wo kwerekana imideli (mannequinat/modeling) mu Rwanda”, ibi abisobanura avuga ko yabitewe n’uko akenshi mu Rwanda uyu mwuga bavuga ko ukorwa n’abakobwa biyandarika cyangwa abahungu bahuza ibitsina nabo babihuje ngo kuko baba birya, basa nk’abihinduye abakobwa, gusa we agasanga iyo myumvire igomba guhinduka.

Intego ya kabiri ngo ni ukwigisha abantu ko bashobora kwambara bakaberwa, batarinze gusa n’abambaye ubusa.

Intego ya gatatu yo ni ugutuma aba models baba intangarugero nk’uko izina ribivuga, atari mu kwerekana imideli gusa, ahubwo bikanagaragarira mu buzima bwabo, bakaba ibyitegererezo mu myitwarire no mu bindi byose.

Kuri ubu, iyo agence imaze kubona aba models 15 b’abakobwa na 10 b’abahungu, kandi bakaba bagishakisha n’abandi. Mu bindi yaba yarakoze mu mwaka wa 2009, Claude yatoje aba models ba ‘Chris Special Line Agency’, yatoje kandi ba Mister na Miss RTUC afatanyije na Sahia.

Bamwe mu bakobwa bagiye bitwara neza mu marushanwa atandukanye niwe wabatoje, aha twavuga Nshuti Clarisse (Miss KIST 2009) na Laetitia Cadette(2e dauphine ISAE 2009.) Yanagize kandi urugendo rw’iminsi 35 muri USA, cyane cyane muri Leta za Colorado na New Mexico, aho yahuye n’abo bahuje umwuga baho, bituma yiyungura ibitekerezo.

Ubuzima bwe bwite

Jean Claude Ndayishimiye abyina
Claude ni umukirisitu usengera mu itorero Zion Temple, akaba n’umwe mu bagize itorero rya kinyarwanda ribyina rikanaririmba indirimbo z’Imana (Asaph Ubumwe), aho bamwita ‘Intore ya Yesu’, kubera ubuhanga agaragaza mu kubyina. Ari kandi mu bagize groupe y’abinginzi (groupe d’intercession) ya Zion Temple.

Kuba umu mannequin w’umurokore Claude ngo ntibimworohera buri gihe. Ku ruhande rumwe, abarokore bagenzi be akenshi babifata nko kwibonekeza cyangwa kwigaragaza, kandi ngo we aba abona yerekana imyenda, atari we uba yiyerekana.

Ku rundi ruhande, mu kazi ntibiba byoroshye kuko iyo bari muri defilé ashaka aho yambarira ha wenyine, atari kumwe n’abakobwa ; iyo defilé irangiye we aho gusohoka mu tubari na za boîtes nk’abandi ahita yitahira.

Ikindi ni uko ngo iyo uri mannequin, hari kandi umuntu ushobora kukubona kuri podium akagukunda, agashaka ko musohokana. Aha Claude ngo arihungira kubera kwirinda .

Arangije muri ULK, yewe yaranadefanze abona amanota ashimishije (15.5/20), akaba yaranditse igitabo cye ku byerekeye uruhare gufata neza abakozi kw’amakompanyi bigira ku kwiyongera k’umusaruro mu kazi: The motivation of employees as a factor of quality services for the company, case of MTN Rwandacell (2006-2008).

Uyu musore kandi afite fiancée utagira uko asa w’umunyamerikakazi, witwa Courtney Cole.

Iyo atari mu kazi, Claude akunda gusenga, gusoma ibitabo no kuganira n’abantu cyane.

Ku byerekeye uko abona iherezo ry’ubuzima, Claude agira ati " umuntu wese wavutse aba azapfa, ikibi gusa ni ugupfa ntacyo usize. Imana yaremye umuntu ngo agire icyo akora, kuri njye rero numva nakora, igihe cyazagera nkazigendera ntanduranyije. Urupfu rero nta bwoba runteye.’’

Ibihembo

Mu mwaka wa 2009, agence ya Daddymax iyobowe na Daddy de Maximo Mwicira Mitali, yakoresheje irushanwa ry’aba Top Models ku bahungu no ku bakobwa. Aha hari minisitiri w’umuco na sport ubwe, Joseph Habineza.

Mu bakobwa barenga 25 bahatanaga harimo na Bahati Grace uherutse kuba Miss Rwanda 2009, hatoranyijwemo Kaneza Brigitte, aba atyo top Model 2009. Ku ruhande rw’abahungu nabo barengaga 25, Claude niwe wahize abandi, aba top Model 2009.