Kabarebe James

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Jenerali Kabarebe James
Jenerali Kabarebe James ni umunyarwanda. Yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Mbere yaho yabaye umugaba w'ihuriro ry' ingabo zigamije kubohora Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Kuri ubu ni Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda.

Ubuzima bwe mu gisirikare

Nyuma yo kurangiza amashuri ye, Kabarebe yerekeje mu ngabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi agamije kurwanya ingoma y' igitugu ya perezida Habyarimana Juvenal. Nyuma yo guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi afatanyije na bagenzi be bo muri FPR-Inkotanyi, Kabarebe yagize uruhare mu ntambara ya mbere yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, akaba yari umugaba w’ingabo zari zirangajwe imbere n’iz’u Rwanda, zinjiye muri Kongo zihashya ingabo zatsinzwe EX-FAR zifatanyaga n’interahamwe mu kugaba ibitero ku Rwanda. Iyi ntambara yarwaniwe ku butaka bunini bwa Kongo.

Kabarebe mu ntambara yo kubohora Kongo

Nk’umuyobozi w’ihuriro ry’ingabo ryari rigamije kubohora Repubulika Iharanitra Demukarasi ya Kongo(AFDL), Kabarebe yafashije ingabo za Laurent Desiré Kabila kwigarurira umurwa mukuru Kinshasa kuwa 17 Gicurasi 1997, no gutsinda Mobutu Sese Seko. Nyuma y'ifatwa rya Kinshasa, Kabarebe yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo z'icyo gihugu. Mu mwaka w’1998 yakuwe kuri uyu mwanya ashyirwa ku bujyanama bw’ingabo, asimbuzwa Jenerali Célestin Kifwa wari warakoze mu gisirikare muri Angola.

Kabarebe mu ngabo z'u Rwanda

Mu kwezi k'Ukwakira 2002, Kabarebe yagarutse mu Rwanda, Perezida Kagame Paul amushyira ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’ingabo (RDF). Kabarebe ari mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bashyiriweho n’umucamanza w’umufaransa Jean-Louis Bruguière mu mwaka w’2006, impapuro zibasabira ihagarikwa n'itabwa muri yombi baragize uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvenal,

Abafaransa barivuguruje, mu gihe baregwa na Leta y’u Rwanda ko bagize uruhare muri jenoside yahitanye inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni imwe. Leta y’u Rwanda yahakanye ibyo birego, maze impapuro zari zasohowe n’uyu mucamanza ziteshwa agaciro.

Hifashishijwe