Kabarebe James

From Wikirwanda
Revision as of 02:28, 23 December 2010 by Wikiadmin (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search
jenerali Kabarebe James
Jenerali Kabarebe James ni umunyarwanda. Yabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, umuyobozi w’ihuriro ry’ingabo zigamije kubohora Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ubu ni Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda.

ubuzima bwe mu gisirikare

Kabarebe nyuma yo kurangiza amashuri ye yerekeje mu ngabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi mu kurwanya ingoma y' igitugu ya perezida Habyarimana Juvenal nyuma yo guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi afatanyije na bagenzi be bo muri FPR-Inkotanyi,Kabarebe yagiye mu ntambara ya mbere yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo,ari umugaba w’ingabo zari zirangajwe imbere n’iz’u Rwanda, zinjiye muri Kongo zihashya ingabo zatsinzwe EX-FAR zifatanyaga n’interahamwe mu kugaba ibitero ku Rwanda . Iyi ntambara yafashe ku butaka bunini bwa Kongo.

Kabarebe mu ntambara yo kubohora Kongo

Nk’umuyobozi w’ihuriro ry’ingabo zigamije kubohora Repubulika Iharanitra Demukarasi ya Kongo(ADFL), Kabarebe yafashije ingabo za Kabila Joseph gufata umurwa mukuru Kinshasa ku wa 17 Gicurasi 1997, no gutsinda Mobutu Sese Seko. Arangije iyi misiyo, Kabarebe yagizwe umukuru w’ingabo na Kabila. Mu mwaka w’1998, yakuwe kuri uyu mwanya ashyirwa ku bujyanama bw’ingabo, asimbuzwa Jenerali Célestin Kifwa wari warakoze mu gisirikare muri Angola. M’Ukwakira 2002,

Kabarebe mu ngabo z'u Rwanda

Kabarebe yagarutse mu Rwanda maze Perezida Kagame Paul amushyira ku mwanya w’umukuru w’ingabo (RDF).Kabarebe ari mu ngabo nkuru z’u Rwanda zarezwe n’umucamanza w’umufaransa Jean-Louis Bruguière mu mwaka w’2006, ko bagize uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Yuvenali Habyarimana. Iyo raporo iherutse guteshwa agaciro na komite yasimbuye uwo mucamanza aho baviriye mu Rwanda gukora ubushakashatsi bikagaragara ko nta cyo yahereyeho gifatika. Abafaransa barivuguruje, mu gihe baregwa na Leta y’u Rwanda ko bagize uruhare muri jenoside yahitanye inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni imwe. Leta y’u Rwanda yahakanye ibyo birego, maze impapuro zari zasohowe n’uyu mucamanza ziteshwa agaciro.

Hifashishijwe