Difference between revisions of "Kuraguza"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
(Created page with "Uko kuraguza byakorwagaKuraguza ni ibikorwa byakorwaga n’abanyarwanda mbere yo kugira icyo bakora cyose ngo bamenye niba bazagira intsin...")
 
 
Line 1: Line 1:
[[File:Kubandwa.jpg|200px|thumb|right|Uko kuraguza byakorwaga]]Kuraguza ni ibikorwa byakorwaga n’abanyarwanda mbere yo kugira icyo bakora cyose ngo bamenye niba bazagira intsinzi.
+
[[File:Kubandwa.jpg|200px|thumb|right|Uko kuraguza byakorwaga]]Kuraguza ni ibikorwa byakorwaga n’[[abanyarwanda]] mbere yo kugira icyo bakora cyose ngo bamenye niba bazagira [[intsinzi]].
  
Abanyarwanda iyo bajyaga gukora igikorwa icyo ari cyo cyose, guhiga, ku rugamba, gukora ubukwe, cyangwa iyo bagiraga ikibazo kibakomereye ; bagombaga kubiraguriza ,kugira ngo bamenye niba bizatungana cyangwa se niba bitazatungana birimo inzitizi, bakabamenyesha icyo bagomba gukora kugira ngo bizatungane aribyo bitaga guhabwa insinzi.
+
[[Abanyarwanda]] iyo bajyaga gukora igikorwa icyo ari cyo cyose, [[guhiga]], ku rugamba, gukora [[ubukwe]], cyangwa iyo bagiraga [[ikibazo]] kibakomereye ; bagombaga kubiraguriza ,kugira ngo bamenye niba bizatungana cyangwa se niba bitazatungana birimo [[inzitizi]], bakabamenyesha icyo bagomba gukora kugira ngo bizatungane aribyo bitaga guhabwa i[[nsinzi]].
Kuraguza mu gihe cya kera byafatwaga nko kubaza, gusesenguza cyangwa guhanuza ku bakurambere, kugira ngo umenye niba gahunda uteganya gukora nta nzitizi cyangwa se ibihato zizagira ukabasaba kugutsindira abanzi, kugutsindira abagome, kugutsindira abambuzi, no kugutsindire abajura muri izo gahunda zawe zose.  
+
Kuraguza mu gihe cya kera byafatwaga nko [[kubaza]], gusesenguza cyangwa [[guhanuza]] ku bakurambere, kugira ngo umenye niba gahunda uteganya gukora nta nzitizi cyangwa se [[ibihato]] zizagira ukabasaba kugutsindira [[abanzi]], kugutsindira [[abagome]], kugutsindira [[abambuzi]], no kugutsindire [[abajura]] muri izo gahunda zawe zose.  
  
  
Line 8: Line 8:
  
  
Abanyamateka bavuga ko, muri rusange iyo wajyaga kuraguza wagombaga kujya kureba umupfumu wafatwaga nk’umuhanuzi,ukamugezaho gahunda zose uteganya, ubundi akakuragurira akoresheje inzuzi ; zakwera ukaba ufite amahirwe muri gahunda zawe, zakwirabura ukaba nta mahirwe ufite muri izo gahunda ukaba wazireka, cyangwa se akagushakira insinzi yo  
+
[[Abanyamateka]] bavuga ko, muri rusange iyo wajyaga kuraguza wagombaga kujya kureba [[umupfumu]] wafatwaga nk’[[umuhanuzi]],ukamugezaho gahunda zose uteganya, ubundi akakuragurira akoresheje [[inzuzi]] ; zakwera ukaba ufite [[amahirwe]] muri gahunda zawe, zakwirabura ukaba nta mahirwe ufite muri izo gahunda ukaba wazireka, cyangwa se akagushakira [[intsinzi]] yo kugira ngo izo gahunda zawe zizagende nk’uko ubyifuza.
kugirango izo gahunda zawe zizagende nk’uko ubyifuza.
+
  
Mu Rwanda baragurizaga ibintu byinshi, birimo n’iyo bajyaga kugushinga imirimo bagombaga kujya kuguhanuriza (kukubariza), cyangwa se kubaza abakurambere kugirango barebe niba uwo murimo uri bu kwerere (bari busange ugukwiriye koko), cyangwa uri bukwiraburire (bari busange utawukwiye), bakabona kuwugushinga cyangwa bakawukwima kubera ibyo ndagu zabaga yerekanye.
+
Mu [[Rwanda]] baragurizaga ibintu byinshi, birimo n’iyo bajyaga kugushinga [[imirimo]] bagombaga kujya kuguhanuriza (kukubariza), cyangwa se kubaza [[abakurambere]] kugira ngo barebe niba uwo murimo uri bukwerere (bari busange ugukwiriye koko), cyangwa uri bukwiraburire (bari busange utawukwiye), bakabona kuwugushinga cyangwa bakawukwima kubera ibyo ndagu zabaga yerekanye.
  
Muri byinshi baragurizaga  harimo no gusaba umugeni. Iyo bajyaga gusaba umugeni ; babanzaga kumuraguriza ngo barebe ko adafite amaraso y’indurwe (amaraso asama), bagahanuza ko uwo mugeni atazabazanira ubujyahabi n’ibindi.
+
Muri byinshi baragurizaga  harimo no gusaba [[umugeni]]. Iyo bajyaga [[gusaba]] [[umugeni]] ; babanzaga kumuraguriza ngo barebe ko adafite [[amaraso]] y’[[indurwe]] (amaraso asama), bagahanuza ko uwo mugeni atazabazanira ubujyahabi n’ibindi.
  
Mu kuraguriza umugeni;bajyanaga imbuto n’inkoko bakayuhira (Amacandwe y’umuhungu) bakayibwira bati : “Mana y’i Rwanda, ndahaguruka nkajya gusaba Nyiranaka mwene Naka, ntansame, sinzire uruhanga rwe, sinzire ko twararanye, sinyagwe n’amaherere ; nusanga ntabizira, were “. Inkoko bakayibaga ; iyo yirabuye cyane baramurekaga, n’iyo yeze cyane barayirekaga. Iyo yeze gato, bayikurikiza inzuzi n’ingimbu ; byera byose, bakabona kumusaba.
+
Mu kuraguriza umugeni;bajyanaga [[imbuto]] n’[[inkoko]] bakayuhira ([[Amacandwe]] y’[[umuhungu]]) bakayibwira bati : “Mana y’i Rwanda, ndahaguruka nkajya gusaba Nyiranaka mwene Naka, ntansame, sinzire uruhanga rwe, sinzire ko twararanye, sinyagwe n’amaherere ; nusanga ntabizira, were “. [[Inkoko]] bakayibaga ; iyo yirabuye cyane baramurekaga, n’iyo yeze cyane barayirekaga. Iyo yeze gato, bayikurikiza [[inzuz]]i n’[[ingimbu]] ; byera byose, bakabona kumusaba.
  
Ibi bikaba byerekana ko Abanyarwanda bitwararikaga muri byose, kandi batapfaga kugira icyo bakora batabanje kukiraguriza (Kubaza cyangwa guhanuza) kugirango bamenye ko kiri bugende neza, cyaba gifite inzitizi bakazishakira igisubizo gihamye ari cyo bitaga intsinzi.
+
Ibi byerekana ko Abanyarwanda bitwararikaga muri byose, kandi batapfaga kugira icyo bakora batabanje kukiraguriza ([[Kubaza]] cyangwa [[guhanuza]]) kugirango bamenye ko kiri bugende neza, cyaba gifite [[inzitizi]] bakazishakira [[igisubizo]] gihamye ari cyo bitaga [[intsinzi]].
  
 
==Hifashishijwe==
 
==Hifashishijwe==

Latest revision as of 03:23, 4 June 2012

Uko kuraguza byakorwaga
Kuraguza ni ibikorwa byakorwaga n’abanyarwanda mbere yo kugira icyo bakora cyose ngo bamenye niba bazagira intsinzi.

Abanyarwanda iyo bajyaga gukora igikorwa icyo ari cyo cyose, guhiga, ku rugamba, gukora ubukwe, cyangwa iyo bagiraga ikibazo kibakomereye ; bagombaga kubiraguriza ,kugira ngo bamenye niba bizatungana cyangwa se niba bitazatungana birimo inzitizi, bakabamenyesha icyo bagomba gukora kugira ngo bizatungane aribyo bitaga guhabwa insinzi. Kuraguza mu gihe cya kera byafatwaga nko kubaza, gusesenguza cyangwa guhanuza ku bakurambere, kugira ngo umenye niba gahunda uteganya gukora nta nzitizi cyangwa se ibihato zizagira ukabasaba kugutsindira abanzi, kugutsindira abagome, kugutsindira abambuzi, no kugutsindire abajura muri izo gahunda zawe zose.


Ese uwo muhango wakorwaga ute?

Abanyamateka bavuga ko, muri rusange iyo wajyaga kuraguza wagombaga kujya kureba umupfumu wafatwaga nk’umuhanuzi,ukamugezaho gahunda zose uteganya, ubundi akakuragurira akoresheje inzuzi ; zakwera ukaba ufite amahirwe muri gahunda zawe, zakwirabura ukaba nta mahirwe ufite muri izo gahunda ukaba wazireka, cyangwa se akagushakira intsinzi yo kugira ngo izo gahunda zawe zizagende nk’uko ubyifuza.

Mu Rwanda baragurizaga ibintu byinshi, birimo n’iyo bajyaga kugushinga imirimo bagombaga kujya kuguhanuriza (kukubariza), cyangwa se kubaza abakurambere kugira ngo barebe niba uwo murimo uri bukwerere (bari busange ugukwiriye koko), cyangwa uri bukwiraburire (bari busange utawukwiye), bakabona kuwugushinga cyangwa bakawukwima kubera ibyo ndagu zabaga yerekanye.

Muri byinshi baragurizaga harimo no gusaba umugeni. Iyo bajyaga gusaba umugeni ; babanzaga kumuraguriza ngo barebe ko adafite amaraso y’indurwe (amaraso asama), bagahanuza ko uwo mugeni atazabazanira ubujyahabi n’ibindi.

Mu kuraguriza umugeni;bajyanaga imbuto n’inkoko bakayuhira (Amacandwe y’umuhungu) bakayibwira bati : “Mana y’i Rwanda, ndahaguruka nkajya gusaba Nyiranaka mwene Naka, ntansame, sinzire uruhanga rwe, sinzire ko twararanye, sinyagwe n’amaherere ; nusanga ntabizira, were “. Inkoko bakayibaga ; iyo yirabuye cyane baramurekaga, n’iyo yeze cyane barayirekaga. Iyo yeze gato, bayikurikiza inzuzi n’ingimbu ; byera byose, bakabona kumusaba.

Ibi byerekana ko Abanyarwanda bitwararikaga muri byose, kandi batapfaga kugira icyo bakora batabanje kukiraguriza (Kubaza cyangwa guhanuza) kugirango bamenye ko kiri bugende neza, cyaba gifite inzitizi bakazishakira igisubizo gihamye ari cyo bitaga intsinzi.

Hifashishijwe

IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami