Mushikiwabo Louise

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Mushikiwabo Louise
MUSHIKIWABO Louise yavukiye i Jabana tariki 22 Gicurasi 1961. Ni umunyapolitiki w’Umunyarwandakazi, kuri ubu akaba ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga ndetse n'Umuvugizi wa Guverinoma. Yize muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare,akaba ari naho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n'indimi zo hanze. Muri Nyakanga 1985 yabonye akazi mu ishuri Lycée de Kigali, aho yigishaga ururimi rw'icyongereza.

Muri 1986, ku myaka 24, yahawe buruse yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri kaminuza ya Delaware aho yari agiye gukurikirana amasomo y'ibijyanye n'indimi n'ubusemuzi.

Mushikiwabo Louise arangije Delaware yabonye akazi i Washington D.C. Jenoside yo mu 1994 yabaye ariho agikora.

Jenoside yatwaye umuvandimwe we Landward Ndasingwa wari uzwi cyane ku izina rya Lando, akaba yari umwe mubashinze ishyaka ryo kwishyira ukizana (P.L), yishwe mu ijoro ry’uwa 6 rishyira uwa 7 Mata 1994 ku Kimihurura, bamwicana n'abana babiri n'umugore we.

Afatanije na Jack Cramer, Mushikiwabo Louise yanditse igitabo kuri Jenoside bacyita « Rwanda Means The Universe:A Native's Memoir of Blood and Bloodlines».

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Mushikiwabo yaje kuba Minisitiri w'itangazamakuru, umwanya yafashe kuva tariki 7 Werurwe 2008. Kuva aho yabereye Minisitiri w'Itangazamakuru mu Rwanda hari byinshi byakomeje guhinduka muri iyo Minisiteri, ndetse n'itangazamakuru muri rusange, harimo kuba itegeko rigenga itangazamakuru ryavuguruwe, n’ibindi.

Hifashishijwe

Ku zindi mbuga