Nzayisenga Sophie

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Nzayisenga Sophie ucuranga inanga
Nzayisenga Sophie, ni umugore uzwi mu Rwanda kuva kera cyane akiri umwana aririmba acurunga inanga, umwuga yatojwe na se KIRUSU Tomasi kuri ubu utakiriho. Yavukiye i Nyanza mu ntara y’amajyepfo, ubu akaba atuye i Kigali.

Uyu mubyeyi w’abana babiri ku myaka ye 33 y’amavuko, aracyakora umwuga we wo gucuranga inanga, ndetse ubu akaba afite na groupe ibimufashamo. Yize amashuri abanza, ayisumbuye ayagarukiriza muwa gatatu, ariko kandi kubera umwuga yakoze kuva kera ubu nawe ni umwe mu bigisha muri Kigali Music School, aho yigisha abahaza bashaka kumenya gucuranga inanga.

Ibitaramo bya Nzayisenga Sophie byerekana umuco nyarwanda, ariko kandi ntibimubuza ko ubu afite na itsinda atoza ku buryo ngo bashobora kuvanga inanga n’ingoma, na piano , ndetse n’ibindi bikoresho bya kizungu maze bakanabyina.