Sindikubwabo Théodore

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Sindikubwabo Théodore
Théodore Sindikubwabo yavutse 1928 akaba yarahoze ari perezida w’ inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda nyuma aza kuba perezida w’ agateganyo w’ u Rwanda kuva tariki 9 Mata 1994 , mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuzima bwe bwo hambere

Yavukiye mu mujyi w’ icyahoze ari Butare mu majyepfo y’ u Rwanda, Sindikubwabo akaba yarize Ubugenge (Phyisique), nyuma aza kuba minisitiei w’ ubuzima ku butegetsi bwa perezida Kayibanda Grégoire, nyuma y’ ihirika ry’ ubutegetsi ryakozwe na Habyarimana Yuvenali, Sindikubwano yahise ajya gukora muri bitaro bya Kigali CHK. Nyuma yaje gusubira muri politiki aho yagizwe intumwa ya rubanda (depute) mu nteko ishingamategeko y’ u Rwanda.

Sindikubwabo nka perezida w’ agateganyo

Nyuma gato y’ urupfu rwa Habyarimana Yuvenali ku itariki 6 Mata 1994, Sindikubwabo yahise aba perezida w’ agateganyo wa repubulika y’ u Rwanda kuri leta yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyegeranyo byinshi byagiye byerekana ko Sindikubwabo ari umwe mu bateguye iyicwa rya Habyarimana Yuvenali bitewe nuko batari bishimiye amasezerano ya Arusha.

Uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi

Ku itariki 19 Mata Sindikubwabo yaze ijambo I Butare mu birori byo gushyiraho perefe mushya wa Butare, iryo jambo rikaba ryari ririmo ubutumwa bugamije gushishikariza abaturage kwica Abatutsi ndetse no gutsemba abadashaka gukora ubwo bwicanyi. Ku itariki 18 Mata 1994 yari yaraye avuye I Kibuye kubashimira uburyo bari bashyiraga jenoside mu bikorwa. Nyuma yaho yaje gusubira i Butare guhagarikira jenoside yakorewe Abatutsi.

Urupfu rwe

Ingabo za RPA zakomezaga gufata igice kinini cy’ u Rwanda ndetse ziza no guhagarika iyo Jenoside, Sindikubwabo yahise ahungira muri cyahoze ari Zaire, aho yari mu buhungiro yaje gukorana ikiganiro n’ umwanditsi w’ igitabo cyitwa: We Wish to Inform You That Tomorrow We Will Be Killed With Our Families, aho yatangaje ko igihe kitari cyagera ngo hamenyekane umunyabyaha n’ utari we.Yitabye Imana mu buhungiro yishwe n’ indwara mu Gushyingo 1996, I Kinshasa


Hifashishijwe