Difference between revisions of "Soya"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
(Created page with "'''Soya''' ni igihingwa cyageze mu Rwanda mu mwaka w’1931.Imbuto za Soya zirimo intungamubiri nyinshi,amavuta ,vitamine n’imyunyungugu imwe n’imwe.Soya itegurwa ku buryo bu...")
 
 
Line 104: Line 104:
 
Iyo uriye inyama za Soya (TOFU) uba unganya intungamubiri n’uwanyoye amata yayo,nanone ukaba urusha kure cyane uwariye inyama z’itungo ndetse n’uwanyoye amata yaryo.
 
Iyo uriye inyama za Soya (TOFU) uba unganya intungamubiri n’uwanyoye amata yayo,nanone ukaba urusha kure cyane uwariye inyama z’itungo ndetse n’uwanyoye amata yaryo.
  
[[Cetegory:Ibihingwa]]
+
[[Category:Ibihingwa]]

Latest revision as of 04:39, 19 January 2011

Soya ni igihingwa cyageze mu Rwanda mu mwaka w’1931.Imbuto za Soya zirimo intungamubiri nyinshi,amavuta ,vitamine n’imyunyungugu imwe n’imwe.Soya itegurwa ku buryo bunyuranye,harimo no kuyikaranga yumye ugakoresha ifu yayo cyangwa kuyinika ugakoramo amata.Si ibyo gusa biva muri Soya ,hari n’ikiribwa bita TOFU aricyo bakunze kwita Inyama za Soya.

Uko bakora amata ya Soya

Amata ya Soya akorwa mu buryo bwinshi ,ariko ubw’ingenzi ni ubu bukurikira : Uburyo bwa mbere Ibikoresho ;-Igikombe cya Soya -Ibikoresho byo kuyinikamo -Ibikombe 3 by’amazi yo kuvanga na Soya isekuye -Isukari ibiyiko 2 -Umunyu 1/8 cy’akayiko gato -Umucyayicyayi cyangwa se umwenya

Uko akorwa

1.Sukura Soya uvanemo imyanda yose kandi ujonjoremo impeke zangiritse

2.Tumbika Soya mu mazi (akubye inshuro 3 cyangwa 4 uburemere bwa Soya)irare muri ayo mazi cyangwa nibura imaremo amasaha 8

3.Mena ayo mazi maze uyironge n’amazi akonje

4.Yisekure mu isekuru inoge

5.Vanga uwo mutsima n’amazi(Akubye inshuro 6 cyangwa 8uburemere bwa Soya,hafi ibikombe 6)yunguruza agatambaro kugirango uvanemo ibisigazwa(okara)

6.Teka ayo mata abire,ushyiremo umucyayicyayi cyangwa umwenya

7.Ongeramo umunyu n’isukari ;

Amata anyobwa ashyushye cyangwa se akonje

Uburyo bwa kabiri

Ibikoresho ; -1/2cy’Igikombe cya Soya

-1/4 cy’akayiko ka bicarbonate,nyuma yaho ukongeramo gake,

-Isukari ikiyiko 1

-Akunyu gake

-Ibirungo ukurikije uko ubyifuza

Uko ategurwa

1.Fata Soya cyangwa se impeke za Soya zitariho ibishishwa maze uzironge uzimareho umwanda kandi ukureho izangiritse.

2.Hita ufata iyo Soya uyisdhyire mu bikombe 3 by’amazi yatuye arimo ¼ cy’akayiko ka bicarbonate,ubireke re ku ziko iminota 5

3.Ziminine uzunyuguze n’amazi ashyushye

4.Sya izo Soya mu mashini mu gihe cy’iminota 3

5.Yihoze ibe akazuyazi maze uyiyungurure ukoresheje agatambaro ukamure,

6.Shyira ayo mata ku muriro muke amareho iminota 20.Jya unyuzamo ushigishe .Ongeramo umunyu,isukari n’ibirungo uko ubyifuza (umucyayicyayi,umwenya ..)

Igihe amata ya Soya akenerwa

  • Amata ya Soya ashobora gukoreshwa mu guteka amasupu anyuranye
  • Amata ya Soya ashobora gukoreshwa mu guteka imigati,za gato,cyangwa ibindi bintu bitekwa mu ifuru.
  • Nyuma yo gjkora amata ya Soya ,ibisigazwa bisigara byitwa Okara.Iyo ufashe igikombe 1 cya Soya yumye ugakoramo amata usigarana ibikombe 2 bya Okara.Okara iba irimo poroteyine nziza cyane n’ibintu bifasha urwungano ngogozi,kandi ishobora gukoreshwa mu biryo byinshi binyuranye
  • Okara ishobora gukoreshwa mu masupu,mu bijumba ,mu mboga no mu masosi
  • Ushobora gushyira Okara mu nyama ziseye mbere yo gukora burete
  • Ushobora gushyira Okara nkeya mu gikoma cyangwa se mu biryo by’abana.

Uko bakora TOFU (Inyama za Soya)

Ibikoresho:

-Ibikombe 4 bya Soya (4 kg )

-Ibikoresho byo kuyinikamo

-Ibikombe 24 by’amazi yo kuvanga na Soya isekuye

-200 ml za vinegere cyangwa umutobe w’indimu

Uko ikorwa:

1.Sukura Soya uvanemo imyanda yose kandi ujonjoremo impeke zangiritse

2.Tumbika Soya mu mazi (akubye inshuro 3 cyangwa 4 uburemere bwa Soya,hafi ibikombe 16)irare muri ayo mazi cyangwa nibura imaremo amasaha 8

3.Mena ayo mazi maze uyironge n’amazi akonje

4.Yisekure mu isekuru inoge

5.Vanga uwo mutsima n’amazi(Akubye inshuro 6 cyangwa 8uburemere bwa Soya,hafi ibikombe 24)yunguruza agatambaro gasukuye kugirango uvanemo ibisigazwa(okara)

6.Teka ayo mata abire mu ighe cy’iminota 10.Mu gihe ugitetse ayo mata tegura imvuzo:200 ml za vinegere cyanwa umutobe w’indimu (100 ml/kg)

7.Reba igipimo cy’ubushyuhe bw’amata,

8.Ongeramo imvuzo amata agishyushye maze ukoroge.Reka gukoroga aruko ubonye amavuta atangiye kuzamuka.Tereka ayo mata ahantu hatuje iminota 20 utayakoma kugirango amavuta aterane

9.Minina amazi ukoresheje ikiyiko maze ayo mavuta uyashyire mu iforomo ya Tofu irimo agatambaro

10.Zinga icyo gitambaro maze ukandishe ikintu kiremereye (urugero;ushobora gutereka hejuru isafuriya y’amazi ugategereza iminota 15 )

11.Kuraho umupfundikizo wa TOFU,uzingure cya gitambaro maze uvanemo iforomo yaTOFU. TOTU uyikatemo udupande uyiteke mu isosi wateguye neza kugirango iryohe.

Iyo uriye inyama za Soya (TOFU) uba unganya intungamubiri n’uwanyoye amata yayo,nanone ukaba urusha kure cyane uwariye inyama z’itungo ndetse n’uwanyoye amata yaryo.