Stephanie Nyombayire

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Stephanie Nyombayire
Stephanie Nyombayire (yavutse tariki 6 Ukuboza 1986) ni umunyarwandakazi, akaba ahagarariye umuryango witwa Genocide Intevention Network. Muri Kamena 2008 nibwo yakuye impamyabumenyi muri Swarthmore College yo muri Pennsylvania.

Mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda mu 1994, Nyombayire yatakaje abantu barenga icumi bo mu muryango we, n’ubwo we icyo gihe atari mu gihugu. Ibi byamukoze ku mutima kuburyo mu mwaka wa 2004, afatanije na Mark Hanis ndetse na Andrew Sniderman, bashinze umuryango Genocide Intervention Network mu rwego rwo gukora ubuvugizi ku gushakira ubutabazi intara ya Darfur muri Sudani yari yugarijwe n’ubushyamirane.

Mu mwaka wa 2005, Nyombayire yasabwe kwakira uwahoze ari Perezida w’Amerika Bill Clinton mu nama yiswe 2005 Campus Progress National Student Conference ahagarariye icyitwa GI-Net. Ubwo yagarukaga ku mbabazi Clinton yasabye u Rwanda ku kuba isi itarigeze irutabara mu gihe cya Jenoside, Nyombayire yakanguriye abari muri iyo nama guhora bashyira amagambo bavuga mu bikorwa.

Nyombayire yagize ati: “Ntago nigeze nshaka kuba umwe muri ba bantu bahisemo kwicecekera mu gihe mu maso yabo haberaga jenoside, kubera iyo mpamvu, twe nk’abanyeshuri bo muri Swarthmore College, twiyemeje gutobora tukavuga tuganza ukwicecekera kwari gukikije jenoside, tugaca umuco wo kudahana wari ukikije jenoside.”

Nanone kandi mu mwaka wa 2005 ubwo yari afite gusa imyaka 18 y'amavuko, Nyombayire yakoreye uruzinduko rw'icyumweru mu nkambi z’impunzi z’abaturage ba Darfur ziherereye muri Tchad, yangirwa kwinjira muri Sudani. Urugendo rwe yarukoranye n’abanyeshuri bagenzi be bo muri kaminuza ya Georgetown n’iya Boston. Ibikorwa byose byakorewe muri urwo rugendo byafashwe mu mashusho na televiziyo y’Abanyamerika MTV, aya mashusho aza kwifashishwa mu gukora ikiganiro (documentary) cyiswe “Translating Genocide”, iyi yaje kwerekanwa bwa mbere kuri MTV tariki 12 Werurwe 2006.

Muri Werurwe 2007, ikinyamakuru gikomeye cyo muri Amerika Glamour cyamuhisemo nk’Intwari y’uko Kwezi (Hero of the Mont) kubera akazi yakoze kuri Darfur. Muri uwo mwaka kandi Glamour yanamushyize ku rutonde rw’abakobwa icumi bo b’abanyeshuri bitwaye neza muri Amerika. Nyombayire yashimiwe na Madamu Jeannette Kagame ku ruhare yagize mu ishingwa rya Genocide Intervention Network, naho mu mwaka wa 2008 yatumiwe mu nama nyunguranabitekerezo ya Clinton Global Initiative ku bikorwa by’abanyeshuri byagirira isi akamaro, aha yahatanze ikiganiro.

Hifashishijwe

Ku zindi mbuga