Difference between revisions of "Template:Inkuru zigezweho"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
 
(3 intermediate revisions by 2 users not shown)
Line 1: Line 1:
[[File:Kayirebwa.jpg|200px|thumb|right|Kayirebwa Cécile]] '''Kayirebwa Cécile''' ni umuhanzi nyarwanda  w’indirimbo z’umuco ,akaba yaravukiye i Kigali mu mwaka w’1964 . Cécile Kayirebwa ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana cumi na babiri. amashuli abanza yayigiye Kigali mu ishuli rya " Lycée Notre Dame de Citeaux" ,amashuli yisumbuye yayakomereje muri Ecole sociale de Karubanda i Butare aho yamaze imyaka 6,aha yaje gushinga itorero rye rya mbere, byaje rero kumutera imbaraga bituma akomeza guhimba indirimbo zijyanye n’umuco harimo n’ iyo yahimbiye umwamikazi [[Gicanda Rosalie]] bityo we n’iryo torero rye bagashyushya ababyeyi kakahava mu minsi mikuru y’ishuli. ni muri icyo gihe yatangiye guhimba indirimbo ze bwite ndetse zimwe na zimwe zitangira guca kuri [[Radio Rwanda]]. Kayirebwa  Cécile akaba afite impano akomora ku babyeyi bombi ;Se umubyara akaba akomoka mu bwoko bw’abahanzi, ababyinnyi, abasizi, ndetse n’abaririmbyi naho nyina we akaba yarakuze atozwa kuririmbira mu minsi mikuru y’imiryango. Mu w’1973, yaje guhungana n’ umugabo we n’abana be babiri kubera umutekano mucye ndetse n’ubwicanyi byaragwaga mu Rwanda ahungira mu gihugu cy’u Burundi aho yaje kumara amezi 3 akomeza kuririmba afashijwe na Florida Uwera hamwe n’itorero rye ryitwaga Iminyana. Soma inkuru irambuye [[Kayirebwa Cécile]]
+
[[File:Jeannette Kagame.jpg|200px|thumb|right|Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame]]'''Jeannette Kagame''' (Jeannette Nyiramongi, yavutse tariki 10 Kanama 1962) ni umufasha wa [[Paul Kagame]]. Yabaye First Lady w’u Rwanda ubwo Paul Kagame yafataga ubutegetsi mu mwaka w’i 2000. Bombi bafitanye abana bane.
 +
 
 +
Jeannette Kagame yatahutse mu gihugu cye cy’u Rwanda nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda mu mwaka w’1994. Kuva icyo gihe yatangiye kujya akora ibikorwa binyuranye byo gutanga ubufasha ku babukeneye abinyujije mu miryango itandukanye, benshi mu bitabwagaho barimo by’umwihariko imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yo mu Rwanda ndetse n’icyorezo cya SIDA.
 +
 
 +
Jeannette Kagame yakiriye inama ya mbere y’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika yibanze ku bana no kurwanya SIDA, ibera I Kigali muri Gicurasi 2001. Iyi  nama ni yo yaje kuganisha ku ishingwa ry’umushinga [[PACFA]](Protection and Care of Families against HIV/AIDS), iyi yaje guhinduka [[Imbuto Foundation]] mu mwaka wa 2007.
 +
'''soma inkuru irambuye''' [[Jeannette Kagame]]

Latest revision as of 04:07, 2 December 2013

Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Jeannette Kagame (Jeannette Nyiramongi, yavutse tariki 10 Kanama 1962) ni umufasha wa Paul Kagame. Yabaye First Lady w’u Rwanda ubwo Paul Kagame yafataga ubutegetsi mu mwaka w’i 2000. Bombi bafitanye abana bane.

Jeannette Kagame yatahutse mu gihugu cye cy’u Rwanda nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda mu mwaka w’1994. Kuva icyo gihe yatangiye kujya akora ibikorwa binyuranye byo gutanga ubufasha ku babukeneye abinyujije mu miryango itandukanye, benshi mu bitabwagaho barimo by’umwihariko imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yo mu Rwanda ndetse n’icyorezo cya SIDA.

Jeannette Kagame yakiriye inama ya mbere y’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika yibanze ku bana no kurwanya SIDA, ibera I Kigali muri Gicurasi 2001. Iyi nama ni yo yaje kuganisha ku ishingwa ry’umushinga PACFA(Protection and Care of Families against HIV/AIDS), iyi yaje guhinduka Imbuto Foundation mu mwaka wa 2007. soma inkuru irambuye Jeannette Kagame