Difference between revisions of "Template:Inkuru zigezweho"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Line 1: Line 1:
[[File:Mushikiwabo.jpeg‎|200px|thumb|right|Mushikiwabo Louise]]'''Mushikiwabo Louise''' yavukiye i Jabana tariki 22 Gicurasi 1961. Ni umunyapolitiki w’Umunyarwandakazi, kuri ubu akaba ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga ndetse n'Umuvugizi wa Guverinoma. Yize muri [[Kaminuza Nkuru y'u Rwanda]] i [[Butare]],akaba ari naho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n'indimi zo hanze. Muri [[Nyakanga]] 1985 yabonye akazi mu ishuri [[Lycée de Kigali]], aho yigishaga ururimi rw'icyongereza.
+
[[File:Kaberuka Donald.jpg|200px|thumb|right|KABERUKA Donald]]'''Kaberuka Donald''' (yavutse ku ya Gatanu Ukwakira 1951) ni umunyarwanda w’umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, kuri ubu akaba ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank).  
  
Muri 1986, ku myaka 24, yahawe buruse yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri kaminuza ya Delaware aho yaragiye gukurikira amasomo y'ibijyanye n'indimi n'ubusemuzi.
+
Yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba. Yigiye amashuri ye ya Kaminuza muri Tanzania, akomereza mu Bwongereza(United Kingdom) aho yaje kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu(Ph.D. in economics) yayikuye muri kaminuza ya Glasgow.
  
Mushikiwabo Louise arangije Delaware yabonye akazi i Washington D.C. Jenoside yo mu 1994 yabaye ariho agikora.
+
Dr Donald Kaberuka yakoranye igihe kinini n’amabanki ndetse n’imiryango mpuzamahanga. Mu kwakira 1997 yagizwe minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda. Kaberuka yakoze ako kazi mu gihe kingana n’imyaka umunani, aho yakoraga akazi gakomeye ko gusubiza mu buryo ubukungu bw’u Rwanda bwari bwahungabanye kubera Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 19994. {{More|[[Kaberuka Donald]]}}
 
+
Jenoside yatwaye umuvandimwe we Landward Ndasingwa wari uzwi cyane ku izina rya Lando, akaba yari umwe mubashinze ishyaka ryo kwishyira ukizana (P.L), yishwe mu ijoro ry’uwa 6 rishyira uwa 7 Mata 1994 ku Kimihurura, bamwicana n'abana babiri n'umugore we.
+
 
+
Afatanije na Jack Cramer, Mushikiwabo Louise yanditse igitabo kuri Jenoside bacyita... {{More|[[Mushikiwabo Louise]]}}
+

Revision as of 07:02, 24 November 2010

KABERUKA Donald
Kaberuka Donald (yavutse ku ya Gatanu Ukwakira 1951) ni umunyarwanda w’umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, kuri ubu akaba ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank).

Yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba. Yigiye amashuri ye ya Kaminuza muri Tanzania, akomereza mu Bwongereza(United Kingdom) aho yaje kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu(Ph.D. in economics) yayikuye muri kaminuza ya Glasgow.

Dr Donald Kaberuka yakoranye igihe kinini n’amabanki ndetse n’imiryango mpuzamahanga. Mu kwakira 1997 yagizwe minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda. Kaberuka yakoze ako kazi mu gihe kingana n’imyaka umunani, aho yakoraga akazi gakomeye ko gusubiza mu buryo ubukungu bw’u Rwanda bwari bwahungabanye kubera Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 19994. soma inyandiko irambuye Kaberuka Donald