Template:Inkuru zigezweho

From Wikirwanda
Revision as of 08:33, 25 October 2010 by Wikiadmin (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search
Umwami Rwabugiri
Kera u Rwanda rwagiraga abanyabwenge bitwa Abacurabwenge, bakaba

ari bo bamenyaga ibisekuruza by'Abami n'Abagabekazi. Abashakashatsi b'Abazungu, nka ba Padiri André Pagès (1933) n'abandi, bagiye bandika amwe muri ayo mazina, ariko bakandika ibyo bakuye muri Rubanda, bituzuye, kandi bidakurikiranya ayo mazina neza. Padiri Alexis Kagame ni we waje kumenya ko haba abagenewe uwo murimo, arabegera, bamubwira Ibisekuruza by'Abami n'Abagabekazi. Arabyandika, aza kubisohora mu gitabo Inganji Kalinga, mu gice yise "Ubucurabwenge".

Ubundi ariko, ijambo "ubucurabwenge" si ukuvuga iryo rondora ry'ayo mazina gusa. Ahubwo ni ubumenyi bw'icyo ayo mazina agenda yerekana, uko u Rwanda - ari yo si yose nyine - rwavutse, rugakura, rugaca ubwenge, rurerwa n'Abami. Abacurabwenge batubwira ko Abami ba mbere na mbere bakomokaga mw'ijuru, bavuka kuri Sabizeze, mwene Nkuba, "Umwami wo Hejuru". Sabizeze rero yari yavutse mu gicuba nyina yabuganijemo amata akagishyiramo umutima w'imana yeze, amaze gukura, yumva nyina Gasani avuga uko kuntu yavutse, biramurakaza, arivumbura, ati "sinduraramo.

soma inyandiko irambuye Ibisekuru by'abami n'abagabekazi