Umuranga

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Umuranga ni we uvugira umusore bagiye gusaba.Ujya gusaba abanza kurangisha umugeni, yamara kumubona no kumushima imico n'ubwiza, cyangwa amushimiwe n'undi, agashaka Umuranga. N'iyo asaba mu baturanyi ashaka umuranga.

Iyo umusore bamurangiye umukobwa atazi,arihorera agashaka undi musore mugenzi we bakiyuhagira bakisiga, bakaboneza bakajya kwa se w'umukobwa ashaka gusaba, bakamushima cyangwa bakamugaya, bagataha.

Iyo bamaze gushima umukobwa, babaririza ubwoko bwe, bwaba bubi, bakamureka, bwaba bwiza bakamuraguriza, bamwereza bakamusaba; bamwirabuza bakamureka. Nta warongoraga umukobwa atabanje kumuraguriza ngo amwereze.

Haba n'ubwoko buzirana ntibushyingirane; habaho n'ubwoko bavuga ko butera umwaku, cyane cyane abungura, abacyaba, abashambo, abasita, abashingwe n'abandi... Ahandi ushaka kurongora, abanza kurambagiza.

Hifashishijwe

IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami