Wikirwanda:About

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Wikirwanda ni igikorwa kitagamije inyungu cyatangijwe na sosiyete IGIHE LTD mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga kugira ubumenyi bwimbitse ku Rwanda mu ndimi zitandukanye. Wikirwanda izajya ifasha buri wese kugira ubumenyi bufatika ku birebana n’amateka, umuco, ubukungu, ibidukikije, n’ibindi byinshi, byose byerekeye u Rwanda.

Izina Wikirwanda rigizwe n’ijambo wiki, iyi ikaba ari impine yo mu rurimi rw’icyongereza “What I Know Is”, bishatse kuvuga “icyo nzi ni” mu rurimi rw’ikinyarwanda. Iyo ijambo Rwanda ryiyongeyeho bibyara interuro isobanuye ngo “icyo nzi ni u Rwanda”. Wikirwanda ni urubuga rukomatanyiriza hamwe ubumenyi bwose ku Rwanda, bityo rukaba ruri mu bwoko bwa za encyclopedia zo kuri internet (uburyo bwo gukomatanyiriza hamwe ubumenyi hifashishijwe internet).

Biteganyijwe ko Wikirwanda izajya iboneka mu ndimi zitandukanye, ku ikubitiro hakazabanza ururimi rw’ikinyarwanda, nyuma ubumenyi buzaba buyikubiyeho buzabasha kuboneka mu ndimi z’amahanga zikoreshwa cyane mu Rwanda nk’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili, gusa ntibibujijwe ko Wikirwanda yazabasha kuboneka no mu zindi ndimi zitandukanye, bityo abatuye isi bakarushaho kumenya u Rwanda barubwiwe by’ukuri n’abaruvukamo.

Ubumenyi bukubiye muri Wikirwanda butangirwa ubuntu, bukaba bugenewe gukoreshwa mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi, ni ikizira kubukoresha mu bikorwa by’ubucuruzi cyangwa ibindi ibyari byo byose bigamije inyungu.