Zigiranyirazo Protais

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Protais Zigiranyirazo.jpg
Zigiranyirazo Protais (yavutse mu 1938) akaba azwi cyane ku izina ‘Z’ (soma Zed), ni umucuruzi akaba n’umunyapolitiki w’Umunyarwanda. Yahoze ari Perefe w’icyahoze ari Ruhengeri mu Majyaruguru y’u Rwanda. Yashinjwe kugira uruhare muri Jenoside y’Abatutsi yo mu 1994, ni n’umwe mu bashinjwe kuba inyuma y’iyicwa rya Dian Fossey wari uzwi nka Nyiramacibiri mu mwaka w’1985. Hagati y’1974 n’1989 Zigiranyirazo yari Perefe wa Ruhengeri. Yari umwe mu bantu babashaga kwisanzura ku basirikare, abacuruzi n’abanyapoltiki bakomeye ku ngoma ya Perezida Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda muri icyo gihe. Yari musaza wa Agatha Kanziga, umugore wa nyakwigendera Habyarimana.

Mu mwaka w’1989 yeguye ku mwanya w’ubuperefe ajya kwiga muri Kaminuza ya Quebec I Montreal izwi nka UQAM. Yaje kwirukanwa na UQAM ndetse anirukanwa muri Canada mu mwaka w’1993 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutera ubwoba Abatutsi babiri babaga I Montreal ababwira ko azabica, aba bari bamushinje kuba mu mugambi wo gutegura ubwicanyi bushingiye ku bwoko.

Ibirego bya Jenoside

Zigiranyirazo yagarutse mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa muri Canada mu mwaka w’1993. Ibiro by’Ubushinjacyaha by’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda byamushinje kugira uruhare mu byaha bitandukanye muri Jenoside yo mu 1994. By’umwihariko yashinjwe kuba yaremeye cyangwa agategeka ko hashingwa za bariyeri hafi y’amazu ye atatu yari atuyemo, kandi ibi akabikora azi neza ko zizifashishwa mu bikorwa byo kwica Abatutsi.

Mu idosiye yari ikubiyemo ibyaha yaregwaga hari ahagiraga hati: “Protais Zigiranyirazo yategetse abantu bari kuri za bariyeri kwica Umututsi wese wari kugerageza kuzinyuraho. Nyuma yaho gato, byakomeje abasirikare n’Interahamwe bica abantu benshi bari mu mazu yabo ndetse bica n’abandi byagaragaraga ko ari Abatutsi babaga bashaka guca kuri bariyeri.

Ifatwa rye n’urubanza rwe

Guhera nyuma gato y’umwaka w’1994 kugeza muri Nyakanga 2001, Zigiranyirazo yabaga mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Tariki 21 Nyakanga 2001 yaterewe muri yombi ku kibuga cy’indege I Buruseri mu Bubiligi ubwo yari avuye mu rugendo akoresheje pasiporo y’Abafaransa y’impimbano, icyo gihe yarimo arashaka ubuhungiro mu Bubiligi. Tariki ya 4 Ukwakira 2001 ni bwo guverinoma y’u Bubiligi yamushyikirije Urukiko Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha.

Ubwo yitabaga bwa mbere urukiko mu kwezi k’Ukwakira 2001, yashinjwe ibyaha bibiri birebana no kwibasira inyoko muntu ndetse na Jenoside.

Urugereko rwa Gatatu rw’Urukiko Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha rugizwe n’abacamanza Inés Mónica Weinberg de Roca, Khalida Rachid Khan na Lee Gacuiga Muthoga, kuwa Kane tariki 16 Ukuboza 2008, rwakatiye Protais Zigiranyirazo igifungo cy’imyaka 20. Iyi yagombaga kubarirwamo imyaka yamaze ari muri gereza ya Arusha.

Mu rubanza rw’ubujurire rwateranye tariki 16 Ugushyingo 2009, abacamanza bamugize umwere ahanagurwaho ibyaha byose yari yahamijwe, ndetse rusaba ko ahita anafungurwa ako kanya, nyuma yo kugaragaza ko urbanza rwa mbere rwari rwaciwe nabi. Kugirwa umwere kwa Zigiranyirazo, ahanini byatewe nuko byaje gutahurwa ko atagize uruhare mu mugambi w’itegurwa rya jenoside.

Hifashishijwe

Ku zindi mbuga

Rwanda genocide conviction quashed leaving Monsieur Z free, The Guardian. tariki 16 Ugushyingo 2009