Agenda nk’Abagesera

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
akarere ka Bugesera
Agenda nk’Abagesera Uyu mugani mu kinyarwanda bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba .Wakomotse ku munyabugegesera witwaga Muganza,wiyahuye muri Cyohoha ,iBugesera (Kigali )ahakabaka umwaka w’1350.

Ubwo umwami w’ I Rwanda Cyirima I Rugwe,amaze gucyura umugore Nsoro Bihembe ,witwaga Nyankuge nyina wa Kigeri Mukobanya ,aribwo mu Rwanda bahimbye umugani uvuga ngo “Umwami uraguza yatsinze ubuguza (bashaka kuvuga ko Nsoro yahugiye mu gisoro naho Rugwe we agahora araguriza gutsinda u Bugesera )”.Nsoro umwami w’ u Bugesera yari afite umugaragu w’umutoni we akitwa Muganza .Bukeye u Rwanda rumaze gutsinda u Bgugesera ,Muganza aracika ,acikira I Burundi ahageze bamufata nabi ajya I Karagwe .Agezeyo nabo bamufata nabi nk’ I Burundi ,naho arahava. Mu nzira agenda ,ngo aribaza ati :”Mbigenze nte ko ninjya mu Rwanda bazanyica ko nari umutoni wa Nsoro !”Apfa kwihangana asubira I Bugesera.Agezeyo ahasanga umunyarwanda wahagabanye witwa Gasigwa ,akoma yombi ati :“Nyagasani umutware w’ uBugesera nje kugukeza uzandeme amaboko n’amaguru”.

Nuko Gasigwa aramwemerera.Muganza akomeza kumuhakwaho kugeza ubwo Gasigwa amugabiye inka z’imbyeyi eshatu z’umuriro.Amaze kuzibona yongera kwibaza ati :”Ubu ko ngiye guhakwa I bututsi nari umugaragu w’ I bwami ,bizamera bite ?”.Ubwo yavugaga ko yari umugaragu wa Nsoro .Yegera Gasigwa aramubwira ati ;”Naragushimye ko wampaye umuriro ,none ndagusaba ko wazansohoza no kwa Cyilima” Gasigwa abaza Muganza ati :”Ese wabonye ko njye naguhatse nabi ?”.Muganza ati :”Icyo mbigusabira nuko wamungezaho nkishingana ,kuko mu Bugesera bampiga kuko nari umutoni wa Nsoro”.Gasigwa ati :”Nzamugushyikiriza “ Bukeye basanga Cyirima I Kigali.Bagezeyo Gasigwa abwira Cyirima .,ati “Nkuzaniye Muganza uyu nguytu ,wahoze ari umutoni wa Nsoro ,yansabye kumukuzanira ngo mwibonanire ngo hari icyo ashaka kukubwira “.Bahamagaza Muganza ,Gasigwa aramusohoza,ati “Nguyu Muganza wansabye ko nzamukugezaho ukamushingana mu Bugesera ,kuko bamwanga bamuhora ko yari umutoni wa Nsoro, biramushimisha ko namuhaka akamutonesha ,azmuyoborera u Bugesera.Yari azi neza imico yabwoCyirima abwira Gasigwa ,ati “Taha nawe Muganza turagumanye “ Gasigwa arataha aguma mu ngabo ze I Bugesera ,Muganza asigara I Kigali kwa Cyirima Rugwe aramutonesha cyane kugirango azmuyoborere u Bugesera.Haciyeho iminsi Cyirima atumiza Gasigwa ngo aze kumwitaba. Gasigwa araza n’ I Kigali, Rugwe :Nshakira inka ijana n’imisozi ubimpere Muganza.Gasigwa ati :”Ni ibyo gupfa ubusa nzajya kubimuha !“ Cyirima ati :” Bizapfa ubusa bita ?”Gasighwa ati :”Ni uko wabinyaze Nsoro none ukaba ubishubije mwene wabo”.Ibyo Gasigwa yabivugishijwe n’ishyari kuko yari abonye Rugwe atonesha Muganza .Cyirima abwira Gasigwa,ati :” Ntacyo bitwaye nzaba mbyirebera “.Ubwo Muganza abona inka n’imisozi,akomeza ubutoni bwe.Gasigwa abonye Muganza atonnye cyane ,iahyari riramushengura ,akeka ko bazamugabira n’ibyo arimo.

Nuko kuva ubwo Gasigwa agandisha ya misozi Muganza yagabanye,abuza abantu kumugemurira I Kigali,ariko akabigira rwihishwa.Muganza yatumiza ingemu akazibura.Bukeye inzara imaze kumurembya n’abo bari kumwe ,Gasigwa yoshya bagenzi be n’abagaragu ba Cyirima ngo bazabwire Muganza bamukangiaha ko Cyirima agiye kumutanga bakamukurikiza Nsoro.Muganza amaze kubyumva ashya ubwoba n’abo bari kumwe .Niko gucika ijoro ryose ,ajya kwiyahura muri cyohoha .Bukeye muri iyo minsi ,Cyirima abaza abo bari kumwe ati:”Ko ntakibonba Muganza aba he ?” Abandi bati “yaratashye”.Rugwe ,ati “Agataha amennye ?”,Abandi ,bati :“Niko Abagesera bagenda “.Niyo nkomoko y’iuyo babonye umuntu anyonyombye adasezeye bavuga ngo :”Agiye nk’Abagesera !“.Byaturutse kuri Muganza uwo bateye ubwoba akagenda adasezeye ,akiyahura muri Cyohoha.-Kugenda nk’Abagesera =Kunyonyomba rwihishwa.

Hifashishijwe

  • ibirari by'insigamigani,icapisho ry' ingoro y' umurage w' u Rwanda,2005