Ak'imuhana kaza imvura ihise

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
umuhana
Ak'imuhana kaza imvura ihise ni umugani baca bagendeye ku muntu uboneye ikintu mu mpitagihe : nk'uwo basezeranya ko bamwoherereza iyabo, yatirimuka imvura ikagwa bakaza kurimwoherereza ihise kandi bwije, bigatuma arirarana ubusa.

Iryo jambo ryatamanzuwe na Yuhi Gahindiro ali i Sheli na Butera h'i Runda na Gihara ho mu Rukoma (Gitarama) ahagana umwaka w'i 1800.

Gahindiro atuye i Rubona rwa Gihara, yagiraga abantu benshi mu rugo rwe; bituma yiha umugenzo wo kurara aruzenguruka n'ubwo yali afite abaralilizi. Bukeye agiye kuruzenguruka uko bisanzwe imvura iragwa iramuziga. Imaze guhita abona kurugendagenda. Aza guhura n'abana baba iwe bavuye kwiba ibishyimbo byo gutonora n'ibihaza byo kugerekaho. Abakubise amaso arabamenya; arababaza, ati «Murava he ba sha ?» Banga kumuhisha; bati «Tuvuye kwiba». Arababaza, ati «Mwbira iki ko urugo rwanjye ntakirubuzemo ?» Baramusubiza, bati «Ubu se watwereka umulima nibura ungana urwara wahinzemo ibi tujya kwiba ?» Arabihorera baragenda.

Bageze mu rugo babura inkwi zo gutekesha ibyo byibano byabo; babirarana ubusa. Mu gitondo Gahindiro avunyisha (ahamagaza) Abanyagihara n'abandi bahegereye; abatuma amasuka. Bamaze kuyageza aho abajyana i Sheli na Butera, ahahingisha umurima w’ikiyagamure urangiza igikombe kili hagati ya Sheli na Nyagasozi; awita Rwangambibi. N'ubu icyo gikombe kiracyitwa Rwangambibi.


Nuko bawuteramo ibishyimbo n'inzuzi n'isogi. Bimaze kwera, ategeka abana bo mu rugo rwe kujya babyitonorera, kugira ngo boye kujya bararikira ibitonore. Abana baduka umutonore bararya bashira irari. Bamaze kurengwa Gahindiro yiganisha aho bateraniye asanga banezerewe. Arababaza, ati «Mbe halya bya bishyimbo nabafatanye mwibye burya mwerabitetse ?» Bati «Nta bwo twabitetse imvura yaguye ali nyinshi tubura inkwi tubirarana ubusa !» Araseka; arababwira, ati «Erega bana banjye bulya ak'imuhana kaza imvura ihise ! » Ati «Ese ubu ko imvura igwa, hali ubwo mwali mwarara ubusa ?» Bati «Oya», ati «Nimujye mwihingira ibyanyu musorome imvura itaragwa, kandi ninagwa mutonorere mu nzu mutekere igihe ntimuzaburara !».

Iryo jambo «Ak'imuhana», ubundi ni izina na none yari yarise umurima yihingishilije i Mulinja ho ku Mayaga, nyirasenge Nyiraminoga ya Gihana cya Rujugira amaze kumwima amasaka n'uburo byo kumaza urubanza mu gihe cy'imvura. Aho kubimuha, amutumaho, ngo «Dore ubu ni mw'itumba, nta bantu nabona bo kungira mu kigega bafite ibyondo ku birenge, sinshaka ko banyanduliza imyaka»; uti «Umunsi imvura yahitutse uzaze aguhe amasaka n'uburo wimalire urubanza !» Gahindiro amaze kubyumva atyo, asanga gutega ibizava imuhana atali byiza; ni kwo kwihingishiliza umulima we w’ikiyagamure urangije Mulinja yose; awita «Ak'imuhana», agenulira ku magambo ya nyirasenge yo kumulindiliza kuzamara urubanza imvura ihise; awuteramo imbuto zose yifuzaga, azihawe na Mirenge ya Kigogo ku Ntenyo. Mirenge uwo yali yaraturutse i Murera, atura mu Nduga ku Ntenyo ahagabiwe na Nyiramibambwe Nyiratamba, nyirakuru wa Yuhi Gahindiro nyine.

Nguko uko ak'imuhana kaza imvura ihise kadutse mu Rwanda. Kuva ubwo rero, baba babonye uwamanjiliwe agitegereje iyabo lisabano, bati «Ese uramanjirwa ntuzi ko ak'imuhana kaza imvura ihise !» - Ak'imuhana = Amaronko y'impitagihe.

Hifashishijwe

Minisiteri y’Amashuli Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirali by’insigamigani, Kigali, 1986, pp. 34-35].