Akamaro k’ibikomoka ku nzuki

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Ibikomoka ku nzuki ni byinshi kandi byiza . Mu bikomoka ku nzuki harimo: Ubuki,Intsinda ,Ibishashara (ibinyagu ),Urucumbu,Igikoma cy’urwiru n’Ubumara bw’inzuki.Byose bikaba bifite akamaro kanini ,haba ku bantu no ku bidukikije.

Akamaro k’inzuki ku muntu

Inzuki zifite akamro kanini ku buzima bwa muntu kuko zimuha ibintu byinshi bimuzanira amafaranga ,muri ibyo twavuga;

  • Nk’Ubuki, buraribwa , bakanabukoresha mu migati n’amabombo.Babunywa mu nzoga z’amoko menshi.Usibye kubunywa mu mayoga no kuburya,banabuvanga mu miti y’amoko menshi.Ubuki buraremera cyane,ku buryo litiro imwe ingana na kg 1.422.Kuva kere inganda z’isukari zitarabaho bwakoreshwaga mu kuryoshya ibinyobwa kandi benshi baracyabukoresha gutyo. Mu buki kandi harimo za Poroteyine,Vitamine,Amavuta,Imyunyu n’ibindi bihwanye na 5%.
  • Ibinyagu (ibishashara) Iyo bashongesheje ibishashara bibyara Inta zikoreshwa ibintu byinshi nko mu miti y’inkweto ndetse n’umuti wo kuzihanagura (cirage ) ,za buji,bazikoramo n’ibindi bishashara inzuki zitangiriraho kuboha.
  • Urucumbu, Urucumbu rurimo imiti myinshi ,n’indi ikigeragezwa ku ndwara.
  • Intsinda, Intsinda zifite akamaro ku barwayi bamwe na bamwe,kuko zivamo imiti inuranye kandi y’amoko menshi.

Akamaro k’inzuki ku bidukikije

Inzuki zifite akamaro kenshi ku bidukikije,twavuga nk’ibimera kuko zibifasha mu myororokere yabyo .Igihe inzuki ziri mu kazi kazo ko gutara no guhova ibyo zikoramo ubuki n’ibindi bigendanye nabyo mu ndabo z’ibimera n’ibiti binyuranye,zikora umurimo ukomeye wo guhuza udufu turimo intanga ngabo n’imyanya ifite udufu tw’intanga ngore z’indabo muri twa dufu ziba zitwaye mu maguru yazo.Abahinzi bamwe b’ibiti bakunda guhuza ubuhinzi bwabo n’ubu bworozi kugirango inzuki zifabafashe mu murumbuko w’imyaka yabo.

Indwara zimwe na zimwe zivurwa n’ibikomoka ku nzuki

Ubuki , Urucumbu,igikoma cy’urwiru,urubori rwazo n’ibindi bikomoka ku nzuki ,bishobora kurwanya indwara nyinshi .Muri izo ndwara ntitwabura kuvuga zimwe na zimwe.Turatanga amazina yazo mu Kinyarwanda no mu Gifaransa

- Indwara Indwara yo mu matwi (umuhaha ) zo mu mara Oxyres

- Indwara yo mu matwi (umuhaha )otite

-indfwara zo mu kanwa (stomatites)

-kubyimba amatama kubera amenyo(Fluxion)

- kudashaka kurya (Anolexie)

-Kudashyukwa no kutarangiza(Frigidite)

-kudasinzira neza(insomnie)

-Kubyimba imitsi yo mu kibuno(Hemorroides)

-kugenda buhoro kwa’ amaraso yo mu mitsi(Hypotension)

-kwihuta kw’ amaraso yo mu mitsi(Hypertensio)

-indwara y’ umwijima(hepatite)

- Kunanuka(amaigrissement)

-inkorora(Toux conclusive= coqueluche)

-Kuruka(vomissement)

-kutagira amaraso ahagije mu mubiri(Anemie)

-Kutajya mu mihango y’ abagore(Amenorrhee)

-Kutajya ku musarane(constipation)

-kubabara mu mutwe (migraine)

-kuzengerezwa (vertige)

-Kunanirwa (Abattement)

-kunanirwa bitewe n’ ubusaza(senescence)

-umwuka mu gifu(Aerophagie)

-Ubushye(brulure)

-Umuriro(fievre)

-Zona(Zona)

Ubumara bw’inzuki nabwo burimo imiti myinshi ku bazi urugero rw’ubwo bakoresha ,nko kuvura rubagimpande.

Hifashishijwe

  • Igitabo cy’imfashanyigisho ku bworozi bw’inzuki(RARDA)