Akebo kajya iwa Mugarura

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Akebo kajya iwa Mugarura w'ikinyarwanda baca iyo babonye umuntu witurwa ineza yagiranye imico ye myiz. Wakomotse kuri Mugarura uwo nyine ku ngoma itazwi neza ikirari.

Mugarura uwo yakuranye imico myiza cyane,akubitiraho n’ubukire muri byose,imyaka n’amatungo ,abantu baza kumucaho inshuro,akabereka ikibo cya mugerwa w’umuhinzi,umuhingiye yahingura akamuha inshuro ‘umuhinzi muri icyo kibo,hanyuma akamushyiriramo n’indi y’ubuntu.Abigenza atyo imyaka myinshi nuje kumusaba inka nawe akayimuha,ndetse byarimba akamuha n’indi ya kabiri.Byibera aho.

Bukeye inshuti n’abana be baramukuba,bamubwira ko yangiza inka ze n’imyaka ye,bati:”Dore urimaraho ibintu ubyangiza ,nihacaho iminsi uzasigara he,uzasigara umeze ute ?”Ejo uzasanga rubanda rukunnyega ntan’ukjureba n’irihumye “.Mugarura akumva amagambo yabo akabihorera ntagire icyo abasubiza,ntihagire uwumva ururimi rwe ,bigenda bityo kugeza igihe kirekire.Biba aho biratinda.Biahyize kera,haza umuntu amugerageresha kumushuka,aramubwira ,ati :”Mugarura ubuntu bwawe bwo gutanga utabaze rubanda turabwishimira,ariko nubwo tugushima bwose ,njyewe ntacyo urampa,none nje kugusaba inka eshanu zo kubaga”.Mugarura aramwemerera ,amuha inka eshanu arazijyana.Azigejeje iwe aho kuzibaga arzorora,zirakunda ziroroka,ziba amashyo atanu ,rubanda babibonye batyo,barega Mugarura I Bwami ko yangiza ibintu bye,dore ko uwangiza ga inka bavugaga ko amara inka z’umwami.Ibyo bituma umwami amugabiza rubanda baramunyaga,Ariko inka n’ibintu bye ntawabiganbanye,byatwawe na rubanda rwose rubyigabagabanije.

Nuko I Bwami bategeka ko Mugarura atazahabwa umuriro kuko yabaye umupfu ku bintu by’ I Bwami.Mugarura amaze kunyagwa ahinduka umukene cyane ,abura aho aba n’umugore wer n’abana be bagumya kuzerera.Hanyuma atunguka ku muntu wigeze kumuhingira akamuha inshuro ebyiri.Uwo mugabo amukubise amaso ,agira impuhwe ,ava mu nzu ye ya kambere ayiha Mugarura,asigara mu nzu yo mu gikari,Mugarura amaze kubona inzu abamo, rubanda rumenya ko yabonye icumbi,abo yagiriye neza batangira kujya bagenda ijor bamushyira ibintu.ubwo kugenda n’ijoro batinyaga I Bwami.Uwo Mugarura yahaye inshuro ebyiri akaza akamusubiza inshuro,ndetse akabigira itetu,mbese rubanda yagiriye neza bose baramuyoboka bamuzanira amafunguro,bamwe mu twibo,abandi mu bitebo.Bigeze aho benshi mu bo yagiriye neza bajya kumuhakirwa I Bwami ngo bamuhe umuriro.I Bwami baremera bamuha inka y’umuriro. Mugarura amaze kubona inka y’umuriro rubanda barishima,noneho baza ku mugaragaro bamuzanira ibintu,byo kumushimira bamwitura ineza yabagiriye

Bukeye wa mugabo wazaga kumusaba ngo amuhe inka eshanu zo kubaga(za zindi yagezaga mu rugo akazorora) yumvise ko Mugarura yabonye umuriro arishima cyane.Arazinduka ajya kwa Mugarura acumbitse aramubwira ati :”Ngize amahirwekuko wabonye umuriro,za nka wampaye zo kubaga uko ari eshanu narazoroye,zabaye amashyo atanu none ngaya amashyo atatu nanjye ndasigharana abiri “.Mugarura amushimana na rubanda,barakomeza barahurura ,bamuzanira amaturo y’inka n’imyaka,abadafite imyaka myinshi bakamuzanira mu twibo,yubaka imitiba n’ibigega

Nuko Mugarura asubira kuba umukungu,ndetse arusha mbere ,aratunga ,aratunganirwa.Uko rero niko rubanda bamuzanira ibintu bibuka uko yabagiriraga,nibyo byiswe “Akebo kajya iw Mugarura.

hifashishijwe

  • ibirari by'insigamigani,minisiteri y'urubyiruko,umuco na siporo,2005