Akobasingiza Olive

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Akobasingiza Olive
Akobasingiza Olive (yavutse tariki 11 Gashyantare 1989) n’ umunyarwandakazi ukina imikino yo gusiganwa ku maguru mu mikino y’ abamugaye.

Akobasingiza Olive yavukiye mu murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare mu ntara y’ Iburasirazuba, akaba yaraje kumenyekana ubwo yitabiraga imikino parolempike yabereye I Athene mu Bugereki muri 2004.

Ubuzima bwe bwo hambere

Akobasingiza Olive yakuze akunda siporo, mu mwaka 2004 yaje guhura n’ uwari ushizwe gushishikariza abamugaye gukora siporo mu mujyi wa Kigali, bamusabye kuba yajya yitabira imikino yo gusiganwa ku maguru bitewe n’ igihagararo cye (taille), icyo gihe yahise atangira kujya akina imikino yo kwiruka abifashwamo na NPC Rwanda.

Uko yamenyekanye

Mu mwaka 2004 yatangiye imyitozo yo gusiganwa ku maguru, aza gutoranywa mu bakinnyi bagiye mu mahugurwa mu gihugu cya Ethiopie, aho yajyanye na Nkundabera Jean de Dieu, nyuma yaho yaje kujya mu marushanwa atandukanye. Akobasingiza Olive yitabiriye imikino yabereye mu gihugu cy’ Ubuhorandi ku mugabane w’ I Burayi,aho yavuye yerekeza I Athene mu Bugereki mu mikino parolempike, muri iyo mikino yatahanye umwanya wa 6, icyo gihe igihugu cy’ u Rwanda cyegukanye umudari umwe aho Nkundabera Jean de Dieu yabaye uwa 3 muri metero 800. Akobasingiza olive yitabiriye imikino ny’ Afurika y’ abamugaye yabereye mu gihugu cya Algerie mu mwaka 2007, muri uwo mwaka Akobasingiza Olive yitabiriye imikino y’ abamugaye yabereye mu gihugu cya Kenya ihuza ibihugu icumi, icyo gihe yatahanye imidari itatu ya zahabumuri, ubwo yabaga uwa mbere muri metero 100, metero 200 na metero 400, icyo gihe yabashije no kubona uburenganzira bwo kuzitabira shampiyona y’ isi mu mikino yabamugaye izabera muri Nouvelle Zelande muri mutarama 2011, akaba azasiganwa muri metero 400. Mu mwaka 2005, Akobasingiza Olive yitabiriye imikino yabereye mu Rwanda, ikaba yari yitabiriwe n’ ibihugu biri mu karere k’ Afurika y’ iburasirazuba, Tanzaniya, Burundi, Uganda, Kenya n’ u Rwanda icyo gihe yahakuye umwanya wa kabiri.

Ubuzima bwe busazwe.

Akobasingiza Olive yavukiye I Nyagatare mu muryango w’ abana batandatu, akaba ari umwana wa gatanu n’ ingaragu, afite impamya bumenyi y’ amashuri y’ isumbuye m’ ubumenyamuntu yakuye mu Rwunge rw’ amashuri rwa APERWA.