Amateka y’ubwanditsi nyarwanda

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Uko Abanyarwanda barushagaho kugenda bamenya gusoma no kwandika, niko barushijeho gucukumbura n’ibiri mu muco wabo basanga byajya mu nyandiko, ibyo bikaba byaratunye ubuvanganzo nyandiko burushaho kwamamara .Muri iki gice niho tugiye kurebera hamwe amateka y’Ibyamamare mu bwanditsi, mu busizi n’ibindi, byagiye bishyira ahagaragara inyandiko zabo kuva aho ubuvanganzo nyandiko butangiye kuba gikwira.

Padiri Gafuku Balitazari

Mu banyarwanda bize,uwaba yaratangiye guhimba yandika ni Padiri Gafuku Balitazari.Mu gitabo yise “IGITABO CY’ABANYESHURI BO MU RWANDA “,abenshi bitaga “NYIRAMBOHERA “,yashyizemo imigani ya Kinyarwanda n’indi yihimbibye afatiye ku byo yasomye.Yashyizemo n’indirimbo nziza irata u Rwanda ,abarutuye n’imisozi yarwo,ibibaya,ibirunga ……. Iki gitabo yacyanditse mu w’1929.

Umuhimbyi Kagame Alexis

Alexis Kagame
Kuvuga Padiri Kagame ukwe ,tutamuvanze n’abandi ni ukubera uruhare yihariye wenyine mu buhimbyi.Kwiga ibya kizungu yarabyize.Gusakuma no gusesengura ubuvanganzo nyarwanda ntawashidikanya ko ariwe wa mbere n’ubwo tuzi neza ko atabimazeyo ,akaba yarakunze ku buvanganzo bukomereye rubanda rusanzwe.Kuba na none Kagame ari umwe mubize binjiye bwa mbere mu nganzo,agashyikiriza rubanda mu nyandiko ibyo yayivumbuyemo ntawabishidikanya. Icyo twakwibaza mu magambo make, ni imiterere y’inganzo ye.Kugirango twumve gahoro inganzo ye twasuzuma ,na none tudacukumbuye binonosoye ibi bitabo bye :

-Isoko y’amajyambere

-Umuririmbyi wa Nyiribiremwa

-Indyoheshabirayi

-Matabaro

Muri ibi bitabo,ibitatu bya mbere byerakana ko Kagame ari umuntu wize isesengura rya kizungu,akiga inzira z’ubuvanganzo nyarwanda.Yagiye guhimba rero afata itsimburiro ritari risanzwe ,ariko akurikiza inzira zari zisanzwe .

-Mu “ Isoko y’amajyambere” usanga yarasesenguye amateka y’abami ,imitegekere yabo,maze ahimba akurikije inzira y’ibisigo by’impakanizi.Atangirira ku bami ba kera agakurikiza injyabihe .Abanza gusingiza buri mwami ,arata ibikorwa bye hanyuma akagira ibyo amuneguraho.Ibyerekeye amanegu tubirebe gato mu byo yavuze kuri Yuhi Musinga.

Umwami wimye none ni YUHI,

Izina risanzwe ni MUSINGA.

Ingoma yahawe ni ubukombe

Ntigikotanira iby’abandi,


Ubukuru bwayo buraheraheje,

Ibaye im;pangare nk’izuba

Iyo rikakamba ijuru ricyara,

Umunsi utyaye rikaba ihangu


Abami babimbuye um urishyo

Ni nk’izuba rya mu gitondo

Lirasa ryoroheje ubushyuhe

Ku gasusuruko rikazuyaza


Ryajya kwema rigana iheru

Aho mu mfundiko y’igisenge

Rigasagamba ijuru mu bwiza

Rikaba uziraho impiza.


Abasekuruza b’ingoma zindi

Baratsinze barema u Rwanda

Umurage warwo ntiwabahwema

Banga kumva ingabe iruhande.


Ibihugu bindi birabibumba

Umwaga wabo utura inkiko

Bagira Rurema wabibeteye

Irabahugukira irabayobora


Amaso yabo iyaha urusango

Ruvuta amahugu aza kubakeza

Amaboko yabo agaba ataneshwa

Imihigo yabo yitwa « icy’umwe »


Ibaha gutunganya iki gihugu,

Bagitegurira ingoma y’ubu.

Iherezo ibonye inkiko ziheze

Ingoma y’u Rwanda ari ubukombe


Irembuza abazungu I Burayi

Bazana amajyambere ahanitse

Yuhi bahangana amaze kwima

Idini ya Rurema yadukira aho.


Ibyawe biraruhije Musinga

Ntabwo uri umwami nk’abandi

Abakubimburiye ni kera

Bamaze kujya mu bitekerezo.


Ubavuze neza mu mico yabo

Ubagaye cyangwa amageso yandi

Abo bagabiye ntibakiturimo

Ntawe byateramo akantu.


Kabone Rwabugili uheruka

Abo yatesheje baragiye

Bamaze kuba mbarwa simbeshya

Nawe ubwo agiye kwibagirana


Naho abo wayakamiye bakuzi

Nibo badendeje mu gihugu.

Kubona kandi ko batubyaye

Imivumo niyo idutera ubwoba !


Nabakugaya kandi ni benshi

Uwakurata akagenderaho,

Mbona ko zamurya butahira

Azira gupfobya ingingo zabo

Ibyawe biragoye urabirora

Impande zose biraduhanda !

Ubimpe nubahuke kukubaza

Ngira inama uko nagenza


Ba so baguhaye ubwami,

Mbe nabaratiye ishyaka bose

Ninkugeraho mere nk’ikiragi !


Mbwira kurahirira Kalinga,

Ukuri gusanzwe kurushya abantu

Ukoraho ukumva ari nk’umunyonza

Ihame riryohera amatwi yacu

Niryo berekeje ku bandi.


Na hato utankeka uburyarya

Nsutse ku kirago ibyo ntekereza

Umenye ko ntazanywe no kukwinja

Ari ukugisha inama ibyo gusa.


Umuntu utangiye ibyo guhimba

Asanzwe ashira ubwoba urabizi

Ikiguri cy’amagambo dutinya

Haba ubwo anyaruka agakozamo agati.


Ngirango ntuyobewe ko hariho

Abahwihwisa bongorerana

Ngo igihe yimye Ingabe Kalinga

Bayitungamiye Mibambwe.


“Utazi irengero ry’amagambo

Ngo avuga ko umuyaga ari igaju “

Nta miziririzo nkurikije njye :

Umwami n’uwumvwa n’igihugu

Apfa kuba ari umumhungu wa nyirarwo

Adataruwe I bwoko muhana.

Ntawe uvukana imbuto na buza,

Uko injiji ziyemeza icyo kinyoma.


Uretse jye ko ndi Umukirisitu

Si mbe nitaye kuri utwo

Nzi uko batora umwami nyirarwo

Kuva aho ninjiriye mu Bwiru


Ingoma watesheja Rutalindwa,

Sinkibyumva inkuru mbarirano,

Aho banyerekeye umuzi wabyo

Naretse kukugirira amakenga.



Sinshobora kubirondora

Kuko bandahije kubihisha

Kereka ingingo imwe niyo nduzi

Ishobora kwerurirwa rubanda


Ntabwo bazi ibyo ku Rucunshu

Ko byatangiye ingoma zindi

,Ko ari intambara y’akarande

Ihera kera kuri Mazimpaka


Ko kuva Cyilima giheruka

Abiru bagumya kuzibika

Yuhi Gahindiro akabigogora

Akabiha inzira ikwiriye kubiheza


Mutara Rwogera yabigeramo

Akima ari inganzwa inogereje

Agakosa mu izingiro ryabyo

Ari nyina ushegeye ibyaziraga !


Ko mu itanga rya Mutara uwo

Rwabugili yimitswe mu bice

Urwa Mibambwe rwo ku Rucunshu

Akarukirira ku kaburembe !



Simbivuga impuha ngo mpimbe

Abiru baracyariho bemshi

Nibo nabyumvanye mu mvaho

Ndatangara mbura undi mbwira.


Icyampa ngo rubanda rw’Umwami

Bareke kwikorera Ubwiru

Be kugira ijambo baterura

Ryerekeye Yuhi na Mibambwe !

Ko imiziririzo ya Kinyarwanda

Abiru aribo shingiro ryayo

Ingenzi muri bo iyo zibumbye.

Zikemeza kwica Mibambwe :


Usigara wibwira iki Muntu

Mu marangamutima iyo ugononwa

Wongorerana amazimwe ntazi

Ngo Yuhi yibiwe ingoma Atari we ?


Ijambo ryabyo ridasheshereje

Ndisabye Abiru ba Kalina

Ryo kubavura urubwa baterwa

Dore aho bahishiye amabanga !


Umwami uzima siwe batora

Umugeni niwe ushakirwa Ubwami :

Ngaho muri nyina w’Ubwiru !

Umugabe mbere ni nyina w’Umwami !


Umugeni warongowe azacyima

Amara kubyarira ingoma abana

Ingabe bakayihereza umwe

U Rwanda akarugengana na nyina


Umugeni nk’uwo igihe yakenyutse,

Agasiga umwana akiri mututsi :

Nyuma ntiyimikanwa ubupfubyi,

Ahabwa nyina bamutsindiriye.


Nyamara Umugabekazi utowe

Ategekwa kuba atagifite umwana

Uturuka ku ngoma ,wakwima :

Baba batinya amarwanirize .


Kigeli yimitse Rutalindwa

Ateshwa mu Bakono amuha Umwega

Arenga itegeko abigungumitse

Ingero ari Cyilima na Ndabarasa.


Ashyiraho iyindi mbarutso ikabije !

Amutsindira umugore ubyaye

Uhetse umwana w’ingoma ikadibwe !

Abiru bishingami icyara


Nziko yatumye Umwiru w’ingenzi

Kubaza undi muhanga Bibenga

Rwogera yatoye atabara

Kuba mukuru w’ayo magambo.


Dore ko bene abo Banyamugogo

Batageraga iBwami na gato !

Rwabugili atuma iwe kumubaza


Ati “ Uranshimisha ute Mibambwe ?“

Undi ati “Kigeli cya Mutara urite ,

Ubaye Kimari cya Rugenge

Umugore ucukije umutabazi,

Wimikiye iki Abami babiri :


Abiru babiroraga neza

Ko uwo mugore uhetse umuhungu

Utagira isano na Rutalindwa

Abaye inkeke y’amagomerane.


Bati :umugeni uhawe Kalinga

Agatsindirwa afite uwe mwana,

Atari we wibarutse Mibambwe,

Bitumye na Musinga aba Umwami !


Abagabo babiri ndetse na benshi,

Na mbere byarabonetse ,bibaho

Icyahugenzaga ntibisohoke

Ni ugushyira hamwe kw’Abiru.


Naho ubwo Rwabugili atabaye,

Yari yabazanyemo impagarara

Ashyira n’irubi intambara yabo

Navuze y’akarande mu bwime,


Ab’igice cyagushwaga hasi

N’uwo murage wabapfukiranye ,

Ushigaje kabazahaza uruhemu,

Ingoma ndwi ubariyem Rutalindwa,


Bati “ubwo Rwabugili ahavuye

Nimucyo twikura mu kaga !

Asize aduhaye inzira itagoramye

Ubwo Ingabe ibangikanyije babiri !


Ni urubanza ruruse ababntu

Nibaruburanishe imiheto

Mu magorane niko bisanzwe :

Imana niyo ikiza ku rugamba


Uwo yahitiyemo ingoma y’i Rwanda

Imuha kuganza abamwangirira

Akaba umugizi wacu rukumbi

Undi akaba yirabuye agacurikwe


Umunsi berera ku Kiyanja

Muhigirwa n’abandi babizi

Bati « Mibambwe bigire bwangu

Uvaneho uyu mwana Musinga .. »


Ati :reka byaba ari uguhemuka !

Ateze ate kwigera uwayibanje

Nibwo bamwishe dondi dondi ,

Bakamusongera ku Rucunshu


Ngaho ku Rucunshu mu Bwiru !

Abo ngaya si ababivuga impuha

Mpinyura ibanga ry’ababipfurika

Ngo baratinyirira igihango !


None nkwibarize Musinga

Ndagomye ntakurase ubutwari

Bw’uko wimuye Rutalindwa

Ukima Ingabe yabanje kwenda !


Karara , Burabyo na Baryinyonza

Sekarongoro,Nyamuheshera,Rangira

Muhigirwa n’abandi ndekeye aho ,

Kubishimaho birakwiye !


Kubiswa ku ngoma biri kera

Rwaka yimukiye Rujugira.

N Rutalindwa gupfa si ngombwa

Aba yarakomye yombi ukarwima.


Ntibakarenganye na Rubanda !

Rwabugili yarimye amsinde,

Abo ku Rucushu barayatabira

Ni inzigo yabayemo ingaruka !


Si amarwanirize ya Kalinga

Yahekuye so ku rugamba

Niwe warimbuye imbaga abyaye

Umunsi w’inkota y’I Mbilima

Umwana utubaha uwamuhetse

Uvuna urugori nyina atamirije

Imana irindira ko acutsa

Ikazamwihora mu bwenge !


Turagushima iyo bakurata

Ko washyikirwaga n’abatindi !

Uvugwaho wa mugani w’Abami

Ko amatwi yabo ntawe anena


Maze se ngiye ntagaye na busa

Uko nabigenjereje Inzira zose

Ntiwamveba ngo ndi indyarya ?

Burya wabaye igitangaza !


Nta mugabo wagushyigikira :

Wabona he uwubatse abyaye

Ushobora kwizirikwaho na nyina

Akiyumanganya aho wagejeje ?


Umugabo atura ubwe n’abagore be,

Nyina ntiyamuniga  n’inshuke

Ntiyamwigiraho n’inshege ,

Igeza gusenda n’abakazana !



Urugero waduhaye rw’imuhira

Uwarukurikiza wamuyobya 1

Kumvira ababyeyi muri ibyo

Ni ukurenguka biragoramye !


Baca umugani wun di ,Musinga !

“Agahuru uzasigaho amaraso

Ntukarenga uDakomeretse ! “

Nyoko yakoreye so amarorerwa !


Ubonye ngo abazungu baraza

Bagira ngo mutegekane iki gihugu

Ukabananira ukanga kubumva,

Ari “Nkabyankurohe “ukugandisha  !


Ubuze uko umwikurra ngo utegeke

Abiru bati “shyiraho undi mwami,

Umusore ushoboye ibya kizungu

Ugumye umusazanire Kalinga !


Nyirayuhi arabyica,urekere aho

Atinya kubisa Mutara wawe !

Kwanga kunywa si ibyo mugaya njye :

Irya gatanu rirabitubuza !



(Basomyi ntimurengwe n’ingingo :

Ni umuziro mu Bwiru kera :

Byari ngombwa ko umugore ahava,

Iyo ingabe ihawe umwuzukuru we )


Baseka ko yarimbuye u Rwanda

Nyuma akaryoherwa n’amagara ye ,

Umwicanyi uhemuwec n’ubugingo

Abigawe byageze aho kurigita !


Amaze kukwigiza Kamembe

Arahiyarura akujugunya Kongo !

Ngo “haba uwo mutekana amanyama,

Yabona ahiye akayagusigira ! “


Uwahungabanyije ingoma yawe,

Ni nyoko waguciyeho igihugu:

Amakuba yagushyize ika Waga,

Ni we rukumbi waguteye !


Usigeho kubishyira ku Bazungu

Bakoze ibikwiriye Kalinga :

Iyo bayikurekera tuba turi he ?

Mutara ko yayisanze imuhero !



Ingoma zizaza ni Yuhi zizi :

Niwe zizatarika mu rubuga !

Abazi imvaho tubyihoreye

Twaba tumuhanye by’igihemu.


Irihozwe none rizavugwa ejo

Ndayobora umugayo w’ubuvivi \ Uwarwishigishiye naberwe

Yuhi dukwoye kumubabarira .


Kandi mwumvireko n’iyi ngingo

Basomyi mubitoze ab’imuhira :

Muri bo uwisuka mu butegetsi

Ishyerezo usanga byadogereye !


Umugore uzahira abo utwara,

Aberwa no gutura igikari

Avugana ituze n’abaja mu nzu,

Akikijwe n’incuke agaburira.


Naho umwe wasaguza amagambo

Urugo arubyagizamo impagarara

Amazimwe akarucamo umushikirano

Imbaga irutuye akayidogereza .


Ukurikije amagambo akubwira

Ntumurangarane ngo ahora,

Ashoza intambara zaikuruhije

Aho kurusakazamo impundu

Mu “Umuririrmbyi wa Nyiribiremwa “dusangamo inzira y’amazina y’inka ,ariko itsimburiro ari ibintu bya Bibiliya na Tewolojiya (Iyobokamana ) byamucengayemo.Harimo ubuhanga buhanitse n’ikeshamvugo.Avuga Imana ukagirango yarayibonye,yasebya Shitani ukagirango yaramunukiye,yavuga intambara y’amashitani n’abamarayika ,ukagirango yari ayihagazeho,afite icyuma gifata amapica.

Mu “Indyoheshabirayi “Kagame yakurikiye inzira y’amazina y’inka n’iy’ibisigo by’ubuse,ariko itsimburiro ari itungo ry’icyaduka mu Rwanda.Yitegereje ingurube ,ayireba imiterere n’ingendo ,arayishushanya,mu nyandiko .Nyuma y’ibyo akoresha akanyayenge kazimije,ayihereza urugendo ijya mu birori byatumiwemo abakomeye,maze sinakubwira ibyo bikomerezwa arabishamba ,abitera ubuse,ari bwo bubyara bwo mu Kinyarwanda rusange buba mu bisigo by’ubuse.Yagize inkurikizi yuko yasebeje Rezida,Umwami n’abatware ?Reka da !Abo bose bumvise ibyo aribyo kuko bari bazi inzira z’ubwo buvanganzo ,yenda butashobokera ibihe turimo ubu,uretse ko bujya guhura n’imvugo nshushanyo yo mu binyamakuru byo mu bihugu bya za Burayi na Amerika.Mu by’ukuri aka gatabo ni umukino wuje urusetso !

Ibyerekeye “Matabaro “biroroshye.Matabaro ni Tintin wo mu bazungu.Kagame agomba kuba yarasomye Tintin.Ndetse ntawabishidikanya.Kagame yasomye Tintin, imujyamo,iramushimisha,bituma ahimba ikintu gisa nayo kugirango gishimishe Abanyarwanda.Ngiyo inkomoko ya Matabaro ,ariwe muterabitwenge.Igitabo cya Matabaro ntikitwa igitabo nyagitabo.Ni utuntu twajyaga dusohoka muri Kinyamateka .Kagame yisaziye atatugejejeho ako gatabo kibumbiye hamwe.Byaba byiza gasohotse ,abato n’abakuru bakagasoma.Abo muri iki gihe bazi Matabaro ni bake cyane.

Abanditsi b’irushanwa ryo mu w’1952

Mu mwaka w’1952 ,habayeho irushanwa ry’ubwanditsi.Ryari rishyigikiwe n’ikitwa “Les amitiés Belgo –Rwandaise “.Uwabaye uwa mbere icyo gihe ni Padiri SEKAMONYO Rafayeli,wanditse yitwa Dawudi Rubimburirangabo.Yanditse mu kinyabupfura cya Kinyarwanda,cya gikirisitu nicya kizungu.Icyo gitabo cye cyerekana imico myinshi yo hambere.Harimo ndetse ibintu byinshi bishobora gusetsa umuntu wo muri ikigihe.Igitabo cyabaye icya kabiri ni icy’uwitwa MUNYAKAZI Simoni.Icyo gitabo yacyise “NTABAJYANA “.Ni “Roman ” ( Inkuru ndende ) yanditswe bwa mbere na mbere n’umunyarwanda kandi mu Kinyarwanda. Inyandiko ya Kinyamateka

Kinyamateka yadutse ari ikinyamakuru cy’iyobokama Gatolika.Yatangiye mu w’1933, Itanga ibitekerezo by’iyobokamana na n’ubu itaratezuka kuri iyo ntego.Ariko, icyo kinyamakuru nticyahagarariye ku byerekeye iyobokamana gusa,cyagiye gicengeza n’ibindi bitekerezo byinshi kandi binyuze inzira nyinshi.Kubishyira ku murongo cyangwa ku mbonerahamwe by’inyurabwenge bikaba ari ibintu bitoroshye. Bigomba icukumbura ricengeye tudafitiye umwana uhagije muri iki gihe.Ariko tugiye kugerageza gutanga inzira zicishishirije z’imyandiko yakunze kujya itangaza muri icyo kinyamakuru.Mbere yo gutanga izo nzira ,byaba byiza twibukije mu magambo make cyane umurimo w’imena Kinyamateka yakoreye u Rwanda.Kinyamateka niyo yigishije Abanyarwanda gusoma no kwandika.Iyo tuvuze gusoma ntibivuga kumenya gusa inyuguti no kuzisobanura,ahubwo bivuga kumenya kumva no gutekereza ku byanditswe dushyikirijwe n’abandi.Kumenya kwandika,nabyo ntibivuga kumenya gushushanya amagambo n’inuyguti,ahubwo bivuga kwibaza no gushyira ku murongo ibitekerezo bikurimo ,ukamenya no kubishyikiriza abandi umaze kubigorora ku buryo wumva bugushobokeye. Reka tugaruke ku nzira z’imyandiko ya Kinyamateka. Imyandiko y’Iyobokamana

Usibye imyandiko isobanura amavu n’amavuko y’iyobokamana Gatolika ,hagiye haboneka imyandiko isingiza bimwe mu biranga ibikorwa cyangwa ingingo z’iryo yobokamana. Ingero :-Ibisingizo bya za Kiliziya zuzuye kandi zatashywe.Twatanga urugero ku gisingizo cyanditswe na Bruno NKURIYINGOMA w’I Kibeho .Icyo gisingizo gifite interuro yitwa “Umva rushengerwamo abarenzi “ -Ibisingizo by’iminsi mikuru ya Kiliziya -Ibisingizo bya Bikira Mariya Imyandiko y’amakuru n’amateka

Iyo myandiko ni myinshi ,ku buryo nta washobora kuyirondoyra adafite inimero zayo zose zasohotse. Imyandiko y’impaka

Iyo myandiko yafatiye ku bibazo byagiye bivuka:Ibikingi,ubuhake,Damokarasi,inkwano,amasambu,n’ibindi…..Ni ubwoko bushya bw’imyandiko. Indirimbo n’imivugo

Kinyamateka yakunze kujya itangaza imivugo n’indirimbo bihimbitse neza.Ari iyo mivugo,ari n’izo ndirimbo ,bifatiye ku matsimburiro atandukanye :gusingiza ibikorwa bya Kijyambere,gusingiza amatwara nyoboragihugu (Politiki ),gushima cyangwa se kugaya imyifatire y’abantu n’ibindi.Ingero zabyo zo ni nyinshi ,ariko iz’ingenzi ni izi zikurikira :

Ingero :Ikivugo cy’urukundo: MUNEZERO Yohani Mariya Inzoga iratwicira tuyireba: SEBAGANWA Dismas Ururimi: SEBYATSI Benedigito Icyorezo cyica kandi gica umubano: KABARIRA Ewusitaki Busore bwanjye: BUDARA Emili Umunyakigali: BYUMA Faransisiko Saveri Agahinda k’Umusizi: GAPIRA Aloyizi Ibara ry’umutindi: GAPIRA Aloyizi Isengesho erya Karani ngufu: GASANA Rwamuza Emweri Ntuzateke umutwe Depite we: GASANA Rwamuza Emanweli Isengesho rya Kabwera: MUKAGASANA Ema Ruswa ngiyo irahise: SEBUTO Yohani Mariya Viyane Ifaranga: SEBUTO Yohani Mariya Viyane Amahoro ,amahoro: SEBUTO Yohani Mariya Viyane

Ibitabo by’amarushanwa

Mu w’1971 habayeho irushanwa ryerekeye umwka w’igitabo.Iryo rushanwa turikesha ibitabo : -Aho mbikenge: NSABIMANA Yohani Kirizositomu - Nta byera: KANTENGWA Vigitoriya -Mafene ngiye mu mujyi: KAMUGUNGA Karisiti -Imigani n’inshoberamahanga bisobanuye: KAYIGANWA Karoli Mu w’1975 hongeye kuba irindi rushanwa ryerekeye umwaka w’abari n’abategarugori .Naryo ryaduhaye ibindi bitabo : -Umubyeyi w’imbabazi: BAHINYUZA Inosenti -Nyampinga Iwacu amahoro

Ibitabo bitari iby’amarushanwa

Nyuma y’ubwigenge hakomeje kwandikwa ibindi bitabo byinshi.Bimwe ni imikino twakwita iy’igitaramo .Ibindi ni ibitabo by’inkuru mpimbano (romans) ).Ibyo bitabo ntidushoboye kubirondora byose .Ntidushoboye no kugira icyo tubivugaho gishingiye ku isesengura.Ibyo aribyo byose ,iyo umumntu yitegereje gahoro ,asanga ibyo bitabo byaranditswe n’abantu bize kandi basomye ,ariko kandi basogongeye ku muco wa Kinyarwanda.Ibyo by’umuco biherako bigaragara kuko usanga benshi baragiye bafatira ku migani ya Kinyarwanda kugira ngo bagire icyo bavuga ku biriho.Mbese ni cyo kimwe n’abo twavuze mbere bo mu irushanwa.Bamwe bo muri iryo rushanwa ni aba bakurikira : Ntuzakunde intati; Y .K Nsabimana Mburanye Rucunshu: Y .K Nsabimana Igendere Hweza; A. Rukebesha Mbese Uwera urarizwa n’iki: E.Rutesiya Impundu kwa Makuba: Karoli Kamugunga Mureranyana: Faransisiko Byuma Umugore gito: Epimaki Ruhashya Amibukiro; Sipiriyani Rugamba Umusogongero: Sipiriyani Rugamba Cyuzuzo: Sipiriyani Rugamba Subira ku isoko : Jean de Dieu Nsanzabera Inka z’indatwa: Jean de Dieu Nsanzabera

Aba bahimyi babiri duherukiyeho (Si ukuvuga ko aribo banyuma mu kwandika) bari bakwiye kuvugwa mu buryo bwihariye.Impamvu ikaba y’uko ibyo banditse ari byinshi kandi bikaba binahanitse cyane cyane mu mvugo.Imvugo yabo ni iy’Abasizi n’Abisi ba kera.Si ukuvuga ko babiganye ,ahubwo nuko bacengeye ikeshamvugo ryabo.Icyakora ntibanakurikije inzira ya Kagame ngo buri gitabo usange gikurikije inzira y’abasizi cyangwa se iy’abisi.Bagenda banyuranya ku buryo bahawe inganzo yabo yihariye.Birumvikana ko nanone amatsimburiro yari atandukanye n’aya kera.Nta Mwami basingiza,nta n’ingoma .Muri make ni ab’ubu bavuga iby’ubu cyangwa ibyo umutima wabo uzirikana.

Abaririmbyi

Kuva aho igihugu kigaruriye ubwigenge,habonetse abahimbyi benshi b’indirimbo.Kubarondora bose bikaba bitoroshye.Bose kandi ntibahimbaje mu buryo bumwe.Hari abahimbaje kubera ururirimbo rwabo,hakaba n’abahimbaje kubera imvugo yabo .Muri ibi icyo dutereraho akajisho si ururirimbo ,ahubwo ni imvugo.Abaririmbyi baririmbye amatwara y’ibiriho turimo,baririmbaa ibyo babona ,bagaya cyangwa se basingiza,baririmbye akarahamutima.Dore ingero zimwe nazimwe z’abo baririmbyi : -Mudashimwa

-Impara

-Umuriri

-Kapiteni Nsengiyumva

-Salus Populi Rugamba (Amasimbi n’amakombe ) n’abandi

Indirimba z’abo bahimbyi ni nyinshi cyane.Ushaka kwiga I Kinyarwanda ,ushaka kumenya imvugo isukuye yazisoma ,akazisesengura.Ndetse zimwe usanga zifite ikeshamvugo rihanitse.Izo ni nk’iza Rugamba ,iza Mudashimwa n’iza Nkurunziza.