Amateka y’umusozi wa Juru rya Kamonyi

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Umusozi wa Juru rya Kamonyi
Umusozi wa Juru rya Kamonyi Uherereye mu Kagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi. Uyu musozi uherereye mu bilometero nka bitanu uvuye ku muhanda wa Kaburimbo aho imodoka zihagarara.

Nk’uko amateka abigaragaza, umusozi wa Juru nta bandi bantu bari bahatuye kuko hari I bwami abaturage bari batuye kuri iyi misozi ikikije Juru bakaza I bwami bazanye amaturo cyangwa baje ku karubanda”, ni ukuvuga aho umwami yahuriraga na rubanda mu birori cyangwa akemura ibibazo by’abaturage.

Nyuma y’aho mu gihe cy’ubukoroni,Umutware Ruvuzandekwe niwe watuje umuryango wa Gashara ahari urugo rw’umwami Musinga kuko yari yarimutse atjya gutura mu Gakenyeri I Nyanza.Icyo gihe rero umusozi wa Juru wari mu maboko y’umutware Ruvuzandekwe Venanti wari umutware wa Kamonyi kuko umwami Rudahigwa atigeze agira urugo kuri uwo musozi ,yimye nta mitsindo iriho kuko abandi bami bagiraga ingo z’imiterekero zirimo urwo Musinga yari afite kuri Juru. Musinga akaba atarigeze aruturamo ko ahubwo hari umuja w’imitsindo witwaga “Nyangore”wari ufite abandi baja bamugaragiye, barimo Kamayanja na Mukarutabana. Nyamugore uwo ngo niwe wakiraga amaturo mu cyimbo cy’umwami Musinga. Ngo ni nawe amashyo y’ibwami yakamirwaga. Umwami yari afite Amashyo ane kuri uwo musozi wa Juru. Ngo hari “Insaga” zari ziragiwe n’uwitwa Ruberwa, “Iz’imuganza” zaragirwaga na Byimbwa, “Iz’Ikageyo”za Rugeyo n’”Ibirori” zaragirwaga na Semabumba.

Musinga siwe wenyine wagize urugo kuri Juru. Ku gice gihana imbibe n’amasambu ya Gashara hari ahari hatuye Umwami Yuhi III Mazimpaka n’ahatuye Mutara II Rwogera.Abo bami babaye muri izo ngo kuko hari n’ibimenyetso bigaragaza ko bahabaye, kwa Mazimpaka hariyo igisoro yabugurizagaho, hari naho Rwogera yaciraga imanza”.

Ahari kwa Rwogera hatuye uwitwa Rwakayigamba naho ahari kwa Mazimpaka hatuye Mutwarasibo. Ngo bose bakaba barahakebewe n’umutware Ruvuzandekwe. Ku musozi wa Shori uri haruguru y’urugo rwa Gashara, ubu ukaba uteyeho ishyamba, icyo gihe ngo hari urwuri rw’inka z’ibwami.

Hifashishijwe

  • Inganji kalinga(Alexis Kagame,1972)