Amatwara y’Ingoma mbere na nyuma y’Ubukoronize

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Ingoma
Mbere y’umwaduko w’ibituku mu Rwanda,Ingoma -Ngabe yari ifite icyubahiro cy’ikrenga,igitinyiro cya Nyirigihugu.Ingoma zindi nazo zikagira umwanya ukomeye mu mihango y’imiterekero……………………..

Mu bushorishori bw’ubutegetsi habaga haganje Umwami na Nyina w’Umugabekazi.Mu ntekerezo za kera :”Umwami si umuhutu, si umututsi ,si umutwa,ni umwana w’Imana ,agatsinda yavukanye imbuto “.Umwami ni inkuba ihindira mu bicu igakangaranya isi.Amateka aciye ni amahame agomba gukurikizwa,niwe Rukiko rw’ikirenga Umwami ,arica agakiza agakiza akica aragaba akanyaga akanyaga akagaba Umwami ,ni umutima w’igihugu Atanga ihumure akagena imirwano Ni itabaza ry’u Rwanda Akaba icyorezo cy’amahanga Mu ngoro y’Umwami habaga Rucabagome,ikaba ingoma yagenewe gutanga abagome.Yagendanaga n’Indamutsa ikagenda iyikurikiye.Yo rero ikavugira mu gikari,ikavuga batanze umuntu,ikavuga ku buryo bw’umurishyo wa Zigezikaragwe,yajya kurangiza bagakubitaho umurishyo umwe.I Bwami hahoraga uwo mwuka nyamunsi.

Mu gihe cy’ubukoronize

Rwabugili yamaze gutanga ibintu biradogera “Bicikira ku Rucuncu “ !Icyo iyo Ntambara iba ,hari ku rugaryi rwo mu w’1896,Kabare agambanira Ingoma ya Mibambwe Ruralindwa,ibigande biramutera yitwikira mu nzu n’abe bose.Kabare yimika mwishywa we Yuhi Musinga wari ukiri ingimbi.Mu Banyiginya induru iba ndende ,n’abacitse ku icumu babikesha umwaduko w’Abadage bari bamaze kwigarurira u Rwanda ku ngoma ya Kayizari Buliheremi .

Ubwo Ingoma y’I Rwanda iyoboka Kayizali,ariko yo yirinda kwivanga mu by’ubwiru bw’Ingoma no guhumanya umuco w’igihugu.Musinga Umwami uganje akomeza kuvugirwa n’ingoma,Kalinga n’izayo zigumana icyubahiro cyazo ,Indamutsa ikaramutsa uko bukeye ,Imihango irubahirizwa,Nayamara ariko Rucabagome iraruca irarumira iratuza ,n’imiterekero irahosha. Muri icyo kibariro haza gutera intambara rukokoma yayogoje isi (1914-1918) Abadage iyo ntambara ibagwa nabi ibatera umwaku n’u Rwanda bararuhara barusimburwamo n’Ababiligi. Amatwara ya Musinga ,ariko ntiyanyura Ababiligi ku buryo ku wa 5/1/1931 ,Mburamatare yaciye iteka ryo kumukura ku ngoma akamucira I Kamembe we n’umukecuru we Kanjogera ,akamusimbuza umuhungu we Mutara Rudahigwa. Ku ngoma ya Rudahigwa hahindutse byinshi ku muco wa kera bitari bigihuje n’imiterere y’igihugu cyari kimaze gucengerwamo n’inyigisho z’ishuri n’umuco wa gikirisitu.

  • Umuriro wa Gihanga utazimaga ,ukaba ikimenyetso cy’ubusugire bw’Ingoma Nyiginya ,waje kuzima mu w’1936
  • Indamutsa yahuzaga Umwami n’abagaragu ,ikamuhuza n’Ingabe igatanga bwakeye ,Rudahigwa ntayo yigeze.
  • Indi mihango yindi nayo ijyana n’ingoma ,Rudahigwa yarayirengagije uretse icyubahiro cya Kalinga ,yari imeze nk’ibendera ry’igihugu.
  • Mu mwaka w’1943 Umwami Mutara Rudahigwa yahawe Isakaramentu ry Batisimu.
  • Mu mwaka w’1946,ku cyumweru cya nyuma cy’Ukwakira cyari icy’Umunsi mukuru wa Kristu- Umwami ,Umwami Karoli Mutara Rudahigwa ,yatuye u Rwanda Kirisitu –Umwami w’abami n’uw’abantu bose.Muri ibyo birori ,Ingabe Kalinga n’izazo zirahekwa zirambagira zigana Kiliziya y’I Nyanza ,Umwami nazo azegurira Kirisitu Nyirazo ,imbere y’Isakaramentu Ritagatifu.
  • Mu mwaka w’1950 Kiliziya Gatolika y’ u Rwanda yishimiye imyaka 50 yari imaze ishinze imizi mu Rwanda.Muri ibyo birori ,Abaseminari bo mu Nyakibanda baza gusingiza Imana mu kigwi cya bose,baririmba ibyiza Ivanjiri yakoreye Ingoma y’u Rwanda bagira bati :

“Reka turirimbe urwo rusobe ,rw’Ivangiri na Kalinga “ “Dore igitangaza Imana yitondeye, Dore Ingoma ebyiri ngo zirahurirana, Zikaba urusizi rusobetse urukundo, Zikemerana mahwane, Kandi zidahuje amarere “. Tugaruke ku ngoma z’Imivugo zitadohotse na hato. Kera imirishyo y’ingoma z’Imivugo ,wari Umusuko w’Igihubi,n’Urukina n’Umuterero,zigatunga.Kuiva ku Ngoma ya Rwabugili ingoma zateye intambwe ndende cyane .Niho abiru batangiye kwizihizwa n’ingoma,bahimba n’indi mirishyo:Umutimbo wasimbuye Igihubi mu ibambura n’ibikira;Inyanja ,Agasiga,Imirindi,Ikirushya,iyo ikaba iy’ingenzi. Ku Ngoma ya Musinga naho ingoma zakomeje kwamamara ,ndetase no ku ya Rudahigwa,ingoma zabaye umwe mu mikino yizihiza kandi irimo ubuhanga buhanitse .Icyo gihembwe ni nacyo cyahaye u Rwanda abahanga b’ingoma aribo biru b’imena : Musinga ubwe Mutembe w’I Liba mu Nyakare Batsinda w’I Suti mu Bunyambiriri Bihubi w’I Huro mu Bumbogo na Bikamba w’I Nzaratsi mu Nyantango. Mu mwaka w’1958, Rudahigwa yagiye mu Bubiligi ,ajya kwereka amahanga ubwiza bw’umuriri w’ingoma z’u Rwanda ,ajyana n’Abiru barindwi: Batatu b’I Nyanza: Gahene, Muligande, Bagirubwira N’abandi bane b’I Shyogwe :Bikamaba,Ntoyisenge,Ndangamirana Mugabowibanze Ubwo umutagara wacu wambuka Inyanja Umurishyo w’I Rwanda unezeza Buruseli U Burayi bushira irungu u Rwanda rusezerera ubwigunge. N’Ingoma izi z’Imivugo zirasugira zirasagamba !

Hifashishijwe

  • Ingoma i Rwanda, P.Simpenzwe Gaspard, 1992