Arashaka ibya Macigata

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
.
Arashaka ibya Macigata ni umugani baca iyo babonye umuntu umaranira ibyo atahawe ashaka kugwiza indonke y'ikirenga; ni bwo bagira bati: «Arashaka ibya Macigata». Wakomotse kuri Macigata w' i Remera rya Bufundu (Gikongoro); ahayinga umwaka w' i 1500.

Macigata uwonguwo yari umuhinza; amaze kuneshwa ku buhinza akomeza gutwarira Mutara Semugeshi u Bufundu n'u Buroba, amaze kubugarura.; abimutwarira by'ubuyoboke, kuko aneshejwe ku huhinza.

Bitinze yibagirwa ko bitakiri ibye bwite nka mbere, ntiyatanga amakoro n'indi mirimo yatangwaga ibwami. Byibera aho bisa n'ibitazwi. Bukeye Muligo, umuhungu wa Mukire (uyu wicishijwe intorezo ye ayikubiswe na Ruganzu: ari yo Rwamukire y'ibwami ), agandisha i Kinyaga cyose aracyigarurira.

Amaze kucyigarurira, inkuru igera kuri Semugeshi; abatasi bavuga ko Muligo yigaruriye ibya se Mukire; bamwe bakavuga ko inama ayifatanyije na Macigata. Nibwo Semugeshi ageze ingabo zo gutera kwa Muligo. Ingabo ziratabara; ariko Semugeshi abuza u Buroha n'u Bufundu gutabara mu Kinyaga kuko bakekaga ko Macigata afatanije na bo, uko abatasi bamwe babihwihwisaga.

Nuko ingabo za Semugeshi zirikora ziratera; zitera Muligo. Zigezeyo ziraneshwa; haba icyorezo kitavugwa mu z'ibwami. Abavuzi b'amacumu baza kubwira Semugeshi uko baneshejwe n'uko habaye icyorezo. Biramubabaza cyane. Muri icyo kirirarira, abanzi ba Macigata babona urwaho rwo kumurega; bati: «Si Abanyakinyaga banesheje ingabo zawe; ahubwo bari bavanze n' Abafundu n' Abaroha !» Bungamo, bati: «Kandi reka Macigata akwiture ni wowe wabimuteye; umuntu wanesheje ukamurekera ibihugu yatwaraga, ngo nabigutwarire!

Semugeshi abyumva nk' ukuri, ateranya abatware b'imitwe y' ingabo n'abahungu b'ibwami abaraza inkera yo kongera gutera mu Kinyaga; ati: « Nimunshakire ingororano umuntu wese uzaba intwari mu Kinyaga akwiye kuzagororerwa». Habanza abatware: hakavamo umwe, ati: «Ni jye uzatsinda i Kinyaga nice Muligo; nintamwica nzamufata mpiri mukuzanire; ati: «Na yo ingororano uzampe ibya Macigata».Bose bakurikirana bavuga batyo, ndetse n'abahungu b'ibwami biba uko. Imihigo icutse barashenguruka. Ku wundi munsi, abatware baraza inkera; umwe ukwe, undi ukwe. Bahigira kuzaba intwari zizarusha indi mitwe; Abahungu b'ibwami na bo babigenza batyo.

Nuko bukeye i Kinyaga kiraterwa; ngo bakirasanamo inkundura itarora inyuma, kuko buri wese yaharaniraga kuzagororerwa ibya Macigata. Ikinyaga kiratsindwa, ariko Muligo ntiyafatwa aracika; acikira i Bunyabungo, Ingabo ziratabaruka.

Zigeze ibwami na none Semugeshi araza inkera y'ingororano; batangira guhiga: hakavamo umwe, akavuga ibigwi bye, bagasanga yahabaye intwari, ariko atashyikiriye Muligo; ukurikiyeho na we bikaba uko, n'abahungu b,ibwami biba uko.

Semugeshi bimubera urutwe; abura uwo yagororera ibya Macigata n'uwo yareka; apfa kugoragoza ingororano zicishirije, kugira ngo badatahira cyamaramba; bamwe abagororera inka, abandi imisozi, habura ukukana ibya Macigata; abyigabirira umuhungu we Nyamuheshera ari we wamuzunguye mu ngoma, ba batware n' abahungu bataha bagononwa kuko batabonye ibya Macigata.

Gushaka ibya Macigata = Kumaranira indonke y' ikirenga; kuririmira utw' abandi.

Hifashishijwe

  • Ibirari by’insigamigani, igitabo cya mbere (icapiro rya 3), icapiro ry’ ingoro y’umurage w’u Rwanda, 2005