Bateye rwaserera

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Bateye Rwaserera ni umugani baca iyo abantu basahinda bateye imvururu, nibwo bagira bati: ”Bateye Rwaserera.!“ Wakomotse kuri Raserera w’iRusororo ho mu Rukaryi ahagana mu w’1700. Ubwo hari ku ngoma ya Cyirima II Rujugira,m aze hatera akanda k’inzara kayogoza u Bwanacyambwe, u Rukaryi, n’ u Buganza. Hagatura umugabo Rwaserera, akaba umukungu ukomeye cyane, afite amasaka yuzuye ibigega, abantu bo bo muri utwo turere kumucaho inshuro, ndetse n’abafite ibimasa n’amasuka bakazana akabahahira.

Inzara igumya guca ibintu muri utwo turere. Bukeye umugabo wari utuye I Buganza bwa Kiramuruzi witwa Rubanguka rwa Mpama arikora ajya gukeze Rwaserera. Ageze iwe ati: "Nje kugukeza ngo unsindire iki cyago cy’inzara!“ Rwaserera aramwemerera aramuhaka. Amushyira mu bahinzi be barahingana. Bukeye Rwaserera ajya kureba uko abahinzi be bahinga.Asamga Rubanguka yihagarariye. Amubonye, aramutonganya, aramutuka, ati: ”Dore iyi nyana y’imbwa y’umuganza w’umudeshyi ngo irandehereza abahinzi, nkabona iwanyu mwararimbuwe n’inzara ni ubwo bunebwe bwanyu.“

Rubanguka abyumvise ararakara isuka ayijugunya hasi aragenda n’inshuro yaciya arayita, ataha iwabo I Kiramuruzi. Agezeyo abitekererza abaturanyi be, ababwira ko Rwaserera ari umugome wasagutswe n’umurengwe bikabije. Amaze kugenda, Rwaserera biramubabza ati: ”Nta wumdi Muganza nzongera guhingisha cyangwa se ngo muhahira“. Kuva ubwo uje guhakwa kwa Rwaserera wese akamubaza aho aturuka. Yamubwira ko aturuka I Buganza, akamwirukana. Abanyabuganza babura aho bahahira. Haciyeho iminsi, Rubanguka abagisha inama yo gutera Rwaserera ngo bamunyage ubwo bukungu akangisha. Baranga, bati: "Ntabwo twakwiteza umuntu ejo bitazatugwa nabi mu Batware cyangwa I Bwami." Abandi barembejwe n’inzara baremera bati: ”Tuzamutera ahubwo bazatwice aho kwicwa n’inzara”.

Nuko ngo bugorobe,barikora baboneza iy’I Rusororo ijoro ryose, umuseke wa mbere utambitse bavuza induru ndende, bati: ”Umwami yatanze Rwaserera!” Rubanda bakangukira hejuru, abanyanzara bose babyumvise batanguranwa kwa Rwaserera, mbese igihugu cyose kirashika n’isahinda, gitera Rwaserera, baramusakiza basahura ibyo yari afite byose. Urugo rwe baruha inkongi, ahari iwe haratikira hazize uwo mucanshuro Rubanguka rwa Mpama w’I Kiramuruzi. Kuva ubwo rero, babona abantu bari ku musozi basahinda, bakavunga ngo: ”Bateye Rwaserera!”. Ubwo baba bagereranya n’abateye Rwaserera w’I Rusororo azize agasuzuguro k’umurengwe.

Gutera Rwaserera=Gutera imvururu z’urudasca.

Hifashishijwe

  • Irari ry'insigamigani, igitabo cya mbere, icapisho ry'Ingoro y'Umurage w'u Rwanda, 2005.