Bayingana Aimable

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Aimable Bayingana
Bayingana Aimable yavutse tariki ya 14 Nyakanga 1970 i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo intara y’Iburasirazuba, akaba ayobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda FERWACY kuva mu Ukuboza 2007 kugeza ubu.

Ubuzima bwe bwo hambere

Bayingana Aimable yavukiye I Kiramuruzi, akaba yarakuze akunda siporo, by'umwihariko umupira w’amaguru nk’abandi bana bose b'Abanyarwanda. I Gatsibo aho Bayingana yavukiye, ni hamwe mu duce tugize u Rwanda tubarizwamo amagare menshi. Ibi byatumye Bayingana akura akunda igare.

Bayingana Aimable yatangiriye amashuri abanza I Kiramuruzi ayarangiriza mu buhungiro mu gihugu cy'u Burundi, ari naho yakomereje amashuri yisumbuye, mu cyiciro rusange yize muri Ecole Independante, akomeza muri Lycée Rohero aho yarangirije ayisumbuye.

Yaje kujya gukomeza Kaminuza mu gihugu cya Togo, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’amateka muri Universite ya Lomé.

Mu 1996 yagarutse mu Rwanda, akora muri SONARWA kugeza mu 2002, aho yavuye ajya gukora ku cyicaro gikuru cy’umuryango FPR Inkotanyi, yaje kuba Perezida wa FERWACY mu kwezi k'Ukuboza 2007 asimbuye Depite Kamanda Charles.

Bayingana Aimable muri FERWACY

Bayingana yakuze akunda amagare, byatumaga akurikirana imikino y’amagare kuri za televiziyo zitandukanye guhera akiri umunyeshuri, aho yakurikiranaga Tour de france, Tour de FASO, n'andi marushanwa atandukanye, ibyo byatumaga yifuza kuzagira icyo yakora mu bijyanye n’umukino w’amagare.

Mu kwezi k'Ukuboza 2007, mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) habaye amatora y'abagize komite nyobozi, Bayingana Aimable atorerwa manda y'imyaka itatu ku mwanya wa Perezida wa FERWACY, asimbura Depite Kamanda Charles.

Ibikorwa amaze kugeraho muri FERWACY

Bayingana akimara gutorerwa nabo bafatanyije kuba kuyobora FERWACY bihutiye gushaka aho FERWACY yashyira ikiciro cyayo, ubu bakaba bakorera kuri Stade Amahoro nk'andi mashyirahamwe menshi.

Komite ya FERWACY iyobowe na Bayingana yashyizeho gahunda nyishi zo guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, aho Tour du Rwanda, Tour de Kigali na Kwita Izina Cycling Tour, zashyizwe ku rutonde rw’amarushanwa yemewe mu rwego mpuzamahanga nyuma yo kubisaba no kuzuza ibisabwa muri Union Cycliste Internationale.

Komite iyobowe na Bayingana yazamuye abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, aho Niyonshuti Adrien yabaye umukinnyi w’Umunyarwanda wa mbere wabigize umwuga muri uwo mukino wo gusiganwa ku magare.

Abakinnyi bagize ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare bitabira imikino mpuzamahanga itandukanye irimo:

  • Tropical AMISA BONGO muri Gabon (muri 2009 na 2010).
  • Tour du Cameroun 2010.
  • Tour Ivoirien de la Paix 2010.
  • Tour d’Egypte 2010.
  • Tour du Senegal 2010.
  • Tour du Maroc 2010.

Komite iyobowe na Bayingana Aimable yateguye amarushanwa menshi atandukanye harimo:

  • Tour du Rwanda 2008,2009 na 2010.
  • Kwita Izina Cycling Tour 2009 na 2010.
  • Tour de Kigali 2008, 2009 na 2010.

Ubuzima bwe busanzwe

Bayingana Aimable ni mwene Rwamuhizi Aloys na Kankindi Grace, yashakanye na Uwineza Beatrice, bakaba bafitanye abana bane kugeza ubu barimo Rugamba Romeo, Bayingana Sharon, Bayingana Shanice na Bayingana Ryan.

Tariki ya 25 Ugushyingo 2010 hasozwa Tour du Rwanda 2010, Bayingana Aimable yagize ati “Twifuza kuzakoresha Tour du Rwanda ikomeye, ikazaza imbere mu ma Tour yose akinirwa muri Afurika”.

Hifashishijwe

-Ikiganiro twagiranye na Bayingana Aimable tariki ya 3/12/2010.

Ku zindi mbuga