Bigirumwami Aloys

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Mgr Bigirumwami Aloys
Mgr Bigirumwami Aloys yavutse ku itariki 22 Ukuboza 1904,Ni umuhungu wa Joseph Rukamba (umwe mu bakirisitu ba mbere ba misiyoni ya Zaza yashinzwe mu 1900 nyuma ya Save) akaba ariwe musenyeri wa mbere w’ umwirabura wabayeho mu Rwanda ndetse ni umwe mu bamenyekanishije amateka y’ u Rwanda.

Afite imyaka 10 yagiye kwiga muri Pétit Séminaire ya Kabgayi. Nyuma ajya muri Grand Séminaire, agirwa padiri ku itariki 26 Gicurasi 1929. Yabaye umushumba w’i Muramba imyaka 18, kuva tariki 30 Mutarama 1933 kugeza 17 Mutarama 1951, nyuma aba umushumba wo ku Nyundo.

Ku itariki 1 Kamena 1952 i Kabgayi yagizwe umukuru wa diyosezi ya Nyundo yari igizwe n’ intara ya Gisenyi, Kibuye,n’igice cya Ruhengeri ifite abakirisitu 54000 ku baturage 375.000. dioyosezi ya Nyundo yari ifite abapadiri 25 ,abapadiri bera 8,abafurere b’ abayozefiti 11, Abenebikira 58 n’ababikira bera 5. Ubwo yahabwaga inkoni y’ ubushumba hakijijwe abandi bantu barenga 20000. Yanditse cyane ku muco nyarwanda .mu Kuboza 1954,yashinze akanyamakuru k’ urubyiruko yise « Hobe »

Nyuma y’ imyaka 21 akorera Imana yaje kwegura ku mirimo ye tariki 17/12/1973. amaze kugera mu za bukuru yishwe n'umutima mu bitaro bya Ruhengeri ku itariki 3/Kamena/1986 afite imyaka 81 maze ashyingurwa kuri cathédrale ya Nyundo .

Ibitabo yanditse

BIGIRUMWAMI, Aloys, Imihango n'Imigenzo n'Imiziririzo. Nyundo, 1964. - Coutumes et interdits - a) concernant les vivants, b) culte des esprits. BIGIRUMWAMI, A., Imigani migufi, ibisakuzo, inshamarenga. Nyundo, 1967. - 4.332 proverbes, 300 dictons et 1.000 devinettes.

BIGIRUMWAMI, Mgr., Les rites rwandais autour de la mort, in Colloque: Ethique chrétienne et valeurs africaines. Kinshasa, 1969, 40-58.

BIGIRUMWAMI, A., Ibitekerezo Ibyivugo, Amahamba, Indirimbo, Imbyino. Nyundo, 1971. - Légendes, poèmes guerriers, poèmes pastoraux.

BIGIRUMWAMI, A. Mgr., Imigani miremire. Nyundo, 1971. - Fables, contes moraux et autres en Rwandais.

BIGIRUMWAMI, A. Mgr., Imana y'abantu - abantu b'Imana. Nyundo. - Le Dieu des hommes et les hommes de Dieu.

BIGIRUMWAMI, A. Mgr., Imana mu bantu - abantu mu Mana (Dieu parmi les hommes et les hommes en Dieu). Nyundo.

BIGIRUMWAMI, A., Ibitekerezo Ibyivugo, Amahamba, Indirimbo, Imbyino. Nyundo, 1971. - Légendes, poèmes guerriers, poèmes pastoraux.

BIGIRUMWAMI, A. Mgr., Imigani miremire, Nyundo, 1971 - Contes moraux et autres en Rwandais.

BIGIRUMWAMI, A. Mgr., Umuntu (L'homme). vol.I: Jyejyejyewe-Jyejyenyine (Une anthropologie rwandaise traditionnelle), Nyundo, 1983; vol.II: Imibereho y'umuntu (La vie morale traditionnelle). manuscrit, Diocèse de Nyundo; vol. III: Umwihariko w'abakristu (Les particularités de la vision chrétienne de l'homme). Manuscrit, Diocèse de Nyundo.

BIGIRUMWAMI, A. Mgr., Imigani "timangiro" y'u Rwanda (Les contes moraux du Rwanda). Présentation et traduction de Bernardin Muzungu. 2e éd. Butare, Ed. de l'Université nationale du Rwanda, 1987, 267 p.


Hifashishijwe