Bishya bishyira Bishyito

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

«Bishya bishyira Bishyito» ni umugani baca iyo babonye ibintu biyobowe kuri nyir'uburyo, kabone n'iyo habamo ababyangirira.

Wakomotse ku mugabo witwaga BISHYlTO; ahagana mu mwaka w'i 1600. Yari umunyamuhango w' umuganura w' ibwami, akaba mwene wabo wa Musana wa Nyamurasa mu Bumbogo bwa Huro (Kigali).

Bishyito uwonguwo, Gisanura amaze kwima ingoma, yaramutonesheje amugabira gutora ibitoki mu Bumbogo. Amaze kugabana uwo mwuga, awukiriramo cyane bitewe n' ibyo bitoki atora agatara.

Amaze kumva ko bimuhembuye, u Bumbogo abugabanyamo kabiri; abugabana na mwene wabo witwaga Nayino, kugira ngo na we akizwe n'uwo murimo w' ubutora bw'ibitoki. Nayino amuhereza mu Bumbogo bwa Rushashi mu Kiruku, Bishyito na we aguma ku mwegega wa Nyabarongo na za Shyorongi.

Nuko Bishyito na Nayino batwara u Bumbogo birambuye, barakira baradendeza karahava. Bigeze aho, Abambogo barababara. Nayino agiye gutora ibitoki mu Kiruku, Abanyakiruku, baranga barabimwambura. Abibonye atyo ntiyabarwanya, ajya kubaregera shebuja Bishyito; amutekerereza uko bamurakariye n'uko bamwambuye ibitoki.

Bishyito abyumvise, araboneza no mu Kiruku; agezeyo atumiza abantu baho. Intumwa yohereje zibabwiye kujya kwitaba barazahuka barazikubita, bazicuza n'ibyo zari zambaye, zigaruka zambaye i nyabaganga. Bishyito azikubise amaso, ntiyirirwa abaza, arahahura ajya kuregera Gisanura. Aramubwira ati: «Abambogo bangandiye; aho ngiye gutora ibitoki hose barabinyambura!» Abivuga akomatanya u Bumbogo bwose ntiyirirwa asobanura ko ari abanyakiruku babyaye ako kangaru. Ubwo yashakaga ko Gisanura naramuka amwumvise neza azamucira agacyaho aviriye ruhande rimwe.

Gisanura amaze kubyumva atyo, ararakara; aca iteka yuko nta muntu n'umwe w'i Bumbogo uzongera kugira urutoki rwe; ati: «Umumbogo wese uzongera guca ibitoki agatara ndamutanze!» Kuva ubwo intoki zose z' i Bumbogo zegurirwa Bishyito. Ugerageje guca ibitoki rwihishwa, yamenyekana bakamuhana bikomeye, nabyo ibitoki bakabifata bakabishyira Bishyito; aho basanze inzoga zitaze mu rwina bakazitarura zigashyirwa Bishyito; noneho kuva ubwo, umuntu ugerageje gutara rwihishwa abandi hakamubwira, bati: «Uragokeraa ubusa, na none urabizi bazabitarura babishyire Bishyito kandi uhanwe!»

Nuko inkuru yogera mu Rwanda hose, y' uko nta mumbogo ugica igitoki. Abatware b'u Rwanda bamaze kubyumva, batera Gisanura bajya kumubaza icyo u Bumbogo buzira. Gisanura amaze kumva ko biteye icyo ni iki mu gihugu, ahera ko akomorera Abambogo intoki zabo, ariko barahazahariye kuko ibitoki byabo byanyagirwaga Bishyito.

Ya mvugo rero rubanda bajyaga babwira umuntu ugerageje gutara rwihishwa, bati: «Uragokera ubusa na none nibishya bazabishyira Bishyito», ikwira igihugu cyose, ni ko guhindukamo umugani baca, iyo bashaka kumvisha ko ibyo wakora byose udafite uburenganzira bwa nyir' ubwite biba ari imfabusa, ni yo nkomoko ya «Bishya bishyira Bishyito.

" Gushya bishyira Bishyito = Kwegukira nyir' uburyo ; Benezo "