Bizimungu Pasteur

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Bizimungu Pasteur
Pasteur Bizimungu Yavukiye mu Rwanda, mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, mu mwaka w’1950. Yabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda guhera kuwa 19 Nyakanga 1994 kugeza kuwa 23 Werurwe 2000. Yabaye mu ishyaka rya MRND kugeza mu mwaka w’1994, aza no kuba umuyobozi mukuru w’ikigo gitanga ingufu z’amashanyarazi n’ amazi(ELECTROGAZ).

Mu mwaka w’1990, ubwo umuvandimwe we Col.Mayuya Stanislas yicwaga, yinjiye mu muryango FPR-Inkotanyi. Nyuma yo kwibohora kw’Abanyarwanda bari barahejejwe hanze y’igihugu, Bizimungu Pasteur yabaye perezida wa guverinoma y' inzibacyuho, yungirijwe na Kagame Paul, umuyobozi w’umuryango wa FRP-Inkotanyi.

Muri Gicurasi 2001, Bizimungu yashinze ishyaka PDR-Ubuyanja ryari rigamije kuvugurura demokarasi, ariko riza kutemererwa n'amategeko kuko ryashinjwaga amacakubiri mu banyarwanda. Yakomeje gutsimbarara ku gitekerezo cye, ni bwo Guverinoma imufungishije ijisho mu rugo iwe ku wa 19 Mata 2002. Kuwa 7 Kamena 2004, yakatiwe imyaka 15 y’igifungo.

Kuwa 17 Gashyantare 2006, abavugizi barimo Peter Zaduk bamusabiye imbabazi, aza kuzihabwa na perezida Paul Kagame kuwa 6 Mata 2007 ararerukurwa.

Hifashishijwe