Gasabo

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
akarere ka Gasabo
Gasabo ni kamwe mu turere tugize umugi wa Kigali. Icyicaro cyako kiri ku mu murenge wa Kacyiru mu gice cy'umujyi rwagati. Aka karere kandi kakaba kagizwe na 58 % by'umujyi wa Kigali byumvikana ko Akarere ka Gasabo gafata igice kinini cy'umujyi.

Imiterere

Aka karere gaherereye mu majyaruguru y'umugi wa Kigali, waguwe mwivugurura ryabaye mu mwaka wa 2006. Gasabo kandi igizwe n'ubutumburuke bw'imisozi izengurutse umujyi kandi ibyaro mu majyaruguru no muburasirazuba. Ahantu hagizwe n'ubukire bwinshi habarizwa muri aka karere ariho Nyarutarama, kandi n'ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika biba Kacyiru ndetse naza minisiteri nyinshi. Akarere ka Gasabo kagizwe n'imirenge 15 ariyo: Bumbogo, Gatsata, Jali, Gikomero, Gisozi, Jabana, Kinyinya, Ndera, Nduba, Rusororo, Rutunga, Kacyiru, Kimihurura, Kimironko na Remera.

Ubuzima

Akarere ka Gasabo gafite ibigo nderabuzima 10, hari kandi n'ibitaro by'akarere. Akarere kakaba gakora uko gashoboye kugira ngo kagabanye ingendo abaturage bagenda bajya gushakisha aho kwivuriza kuburyo buri murenge wagira ikigo nderabuzima cyaho kihariye.

Abakozi bo mu bigo nderabuzima bacyeneye amahugurwa mu bijyanye n'ubuzima urugero nk'abakozi bo ku bigo nderabuzima no ku bitaro by'akarere bahuguwe ku byerekyeranye n'idwara y'igituntu. Ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza burajyenda butera intambwe kuburyo ubu 80% by'abaturage babwitabira. Ubu hakaba harimo gukorwa isuzumamikorere rya mutuelle de sante hanakangurirwa abaturage kuyitabira kandi n'akarere gashakisha inkunga zunganira mutuelle de sante hakanishurirwa ababana nagakoko gatera sida umusanzu murubu bwisungane.

Umuco

Umuco ugaragazwa n'imbyino gakondo, indirimbo, n'indi myiyereko,muri buri Murenge bagira itorero rigizwe n'abantu batandukanye. Imiziki n'imbyino bigezweho nabyo birahari cyane mu rubyiruko.

Mu rwego rwo gucunga umuco, abaturage ba Gasabo cyane amashyirahamwe y'abagore baboha uduseke

Hifashishijwe