Gicumbi

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
akarere ka Gicumbi
Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere 5 tugize Intara y'Amajyaruguru, gaherereye iburasirazuba bw'iyo Ntara. Akarere kagizwe n’ uturere twa cyera nka Rwamiko ,Rebero,Rushaki, Bugwe ,Kisaro n'umujyi wa byumba.ubuso bujyize akarere bungana na kilometero 829.gafite Imirenge 21, Utugali 109, n'Imidugudu 630.ako karere kandi gafite aho katagomba kurenga ,mu majyaruguru :Iburengerazuba ,Iburasirazuba, Akarere ka Gicumbi ntabwo kagomba kurenga ku karere ka Burera ,ku mupaka w'Urwanda na uganda hari Akarere ka Nyagatare.Iburasirazuba :mu majyaruguru kujyeza mu majyepfo Akarere ka Gicumbi ntikarenga ku karere ka Nyagatare,Gatsibo,na Rwamagana.

Uburezi

Akarere ka Gicumbi gafite amashuri 6 ariyo : _ Amashuri y'inshuke,

_ Amashuri Abanza

_ Amashuri yisumbuye na za Kaminuza n'Amashuri y'abatazi gusoma no kwandika.

akarere kandi gafite amashuri y'inshuke ajyera kuri 148, amashuri abanza 90 harimo 3 yigenga , amashuri 27 yisumbuye harimo 6 yigenga n'ibigo 6 by'Urubyiriko ,hari n'ibigo 173 by'abatazi gusoma no kwandika,i kigo kigisha Imyuga. Amashuri yisumbye ari mu karere ka Gicumbi agera kuri 27 aho amashuri 6 yigenga,13 akaba ari aya leta. mu itangira ry'umwaka 2007 muri Kaminuza hari abanyeshuri bajyera 10.528. 4.903 n'abakobwa ,5.625 n'Abahungu.hari kandi ishuri rikuru ryigisha Imyuga(IPB), N'ishuri rikuru ry'Ubuzima. 65 % ku ijana mu karere ka Gicumbi ntabwo bazi gusoma no kwandika,Ubu buryo bwaje bwo kwigisha Abantu batazi gusoma no kwandika bizatuma Akarere kacu karushaho gtera imbere.tumaze kubona ko umubare w'abatazi gusoma no kwandika uri kwiyongera twasanze amashuri adahajyije.ni ngombwa ko rero tugomba gufungura ibigo bishya kuburyo muri buri murenge habamo ibigo bigeze kri 2 kandi bafite ibikoresho bihagije n'Abarimu babifitiye ubushobozi.muri make Intego y'Ibigo by'iterambere byiyemeje ko buri Muturage agomba guteza ubuzima bwe imbere, no kongera umusaruro muri rusange ,no kugirango bajyere ku ntego bihaye yuu mwaka . Uburezi mu Baturage ni kumenye kubaho,kumenya gukora,no kubaho

Ubuhinzi

Ubworozi mu karere ka gicumbi bwashyizwe imbere mu iterambere ry'akarere,aho ubworozi bw'amatungo atandukanye bw'itabiriwe. Hari ubworozi bw'igurube:

-Ubwororzi bw'inkwavu

-Ubworozi bw'inka bwitaweho kuburyo umusaruro wabonetse,hakanasagurirwa isoko.

Mwiterambere,ubworozi bwatumye:

-ububasha ku muturage bwariyongereye, aho bamwe mu borozi batangiye kugura amamodoka yabo, abandi bashoboye kurihira abana babo mu mashuri ya kaminuza.


-Kurundi ruhande, habonetse ifumbire ikoreshwa mubuhinzi.


-Indwara zituruka ku mirire mibi zaragabanutse,kubera ibushobozi bwo kwyitaho bwiyongereye. Kaniga n'umwe mu mirenge ya karere ka Gicumbi Intara y'amajyaruguru abaturajye bahisemo kuhakorera amaterasi y'indinganire babifashijwemo na leta yabahaye miliyoni y'amanyarwanda.ayo mafaranga kandi azabafasha kugura inka zo guha Abaturage,n'igikorwa Abahoze mu ngabo bihaye mu mirenge yabo babitewemo inkunga n'akarere.

Umurenge wa Kaniga niwo wabaye uwa mbere mugshyira mu bikorwa uwo mushinga urigukorwa mu Karere kose ka Gicumbi. muruwo murenge kandi hakozwe amaterasi afite hegitari zijyera kuri 80, mu murenge wa Cyumba bahinze hegitare zingana na 47,mu murenge wa shangasha ni hegitare 32, iki gikorwa kandi kizakomeza kujyeza mu ntangiriro z'imvura.

Ubworozi mu karere ka gicumbi bwashyizwe imbere mu iterambere ry'akarere,aho ubworozi bw'amatungo atandukanye bw'itabiriwe. Hari ubworozi bw'igurube:


-Ubwororzi bw'inkwavu

-Ubworozi bw'inka bwitaweho kuburyo umusaruro wabonetse,hakanasagurirwa isoko.


Mwiterambere, ubworozi bwatumye: -ububasha ku muturage bwariyongereye,aho bamwe mu borozi batangiye kugura amamodoka yabo, abandi bashoboye kurihira abana babo mumashuri ya kaminuza. -Kurundi ruhanda,habonetse ifumbire ikoreshwa mubuhinzi. -Indwara zituruka ku mirire mibi zaragabanutse,kubera ibushobozi bwo kwyitaho bwiyongereye.