Gutenda

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Gutenda ni gikorwa umuhungu w'imfubyi utagira icyo asabisha, ntagire n'inkwano yo gukwa akora mbese byagereranywa no guterura.

Abana b'umugabo warongoye adakoye inka, ntiyizera ko abana abyaye ari abe, ndetse n'umugore asa nk'aho atari uwe kuko atakowe. Umugore iyo ashatse kwahukana, ajyana n'abana iwabo. Abo bana bitwa inkuri, kuko nyina atakowe. Uwo mugore yaba adashatse gusubira ku mugabo we, akagumana abana be iwabo. Ndetse iwabo iyo bashatse kumushyingira ahandi uwo mugabo utaramukoye, nta rubanza abigirira. Iyo arehejwe, umureheje akamukwa inka, haba ubwo sebukwe amumuha n'abana, iyo ashatse kumugirira ubuntu. Iyo atabumugiriye kandi, sekuru agumana abana be, akabirerera, akazabashyingira.

Umukobwa utarakowe, iyo agumanye n'umugabo we, ntibatane, bakabyarana abana, iwabo bakuramo umwe bakamujyana, uwo mwana akitwa umuramu, ngo baramuramuye, kuko nyina atakowe.

Hifashishijwe

IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami